Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

1 Abatesalonike 3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Aho rero tunaniriwe kwihangana, twahisemo gusigara twenyine Atene,

2 nuko twohereza Timote, umuvandimwe wacu akaba n’umufasha w’Imana mu byo kwamamaza Inkuru Nziza ya Kristu. Twamushinze kubakomeza no kubatera umwete mu kwemera kwanyu,

3 kugira ngo hatagira uhungabanywa n’aya makuba turimo, kuko musanzwe muzi ko ari yo twagenewe.

4 Igihe twari iwanyu, twababuriye hakiri kare ko tuzahura n’amagorwa, kandi muzi ko ari ko byagenze.

5 Ni cyo gituma aho naniriwe kwihangana, naboherereje intumwa kugira ngo menyeshwe iby’ukwemera kwanyu, hato Umushukanyi ataba yarabashutse, maze ibyo twakoze bikaba imfabusa.

6 None ubu Timote atugezeho avuye iwanyu, atuzanira amakuru meza yerekeye ukwemera n’urukundo byanyu; yanatubwiye ko muhora mutwibuka, mukifuza kutubona nk’uko natwe tubyifuza.

7 Bityo rero, bavandimwe, ukwemera kwanyu kwatumaze agahinda mu mpagarara no mu magorwa yacu yose.

8 Ubu turumva tuguwe neza, ubwo mugikomeye muri Nyagasani.

9 Mbese twashimira Imana dute kubera ibyishimo byose mudutera imbere yayo?

10 Ijoro n’amanywa, dusaba Imana, tukayinginga dukomeje, ngo iduhe kwongera kubonana, maze tubongerere ibyo mukibuze mu kwemera kwanyu.

11 Imana Data ubwayo, hamwe n’Umwami wacu Yezu, nibadutegurire urugendo ruzatugeza iwanyu.

12 Namwe kandi, Nyagasani arabongeremo kandi yuzuze urukundo mufitanye, n’urwo mufitiye abantu bose, nk’uko natwe tubakunda.

13 Nyagasani nakomeze imitima yanyu, igume mu butungane budahinyuka imbere y’Imana Umubyeyi wacu, kugeza igihe Umwami wacu Yezu azaza ashagawe n’abatagatifu be bose.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan