Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

1 Abatesalonike 1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Indamutso

1 Jyewe Pawulo, na Silivani, na Timote kuri Kiliziya y’Abanyatesaloniki, yibumbiye ku Mana Data no kuri Nyagasani Yezu Kristu: tubifurije ineza n’amahoro.


Uko Abanyatesaloniki bakiriye Inkuru Nziza

2 Iyo tubibutse mu masengesho yacu, ntiduhwema gushimira Imana kubera mwebwe mwese.

3 Duhora twibuka ibikorwa byiza n’ukwemera kwanyu, n’imiruho muterwa n’urukundo rwanyu, n’ukuntu mwiringiye Umwami wacu Yezu Kristu mudatezuka imbere y’Imana Umubyeyi wacu.

4 Bavandimwe, nkoramutima z’Imana, tuzi neza ko muri mu bo yatoye.

5 Koko rero, Inkuru Nziza tubamenyesha, nta bwo yabagejejweho mu magambo gusa, ahubwo twayamamaje dushize amanga, twishingikirije ububasha butyaye bwa Roho Mutagatifu. Muzi neza ukuntu twabagenjereje tugamije kubagirira akamaro.

6 Namwe mwaratwiganye, mwigana na Nyagasani, maze mu bitotezo byinshi, mwakirana ijambo ry’Imana ibyishimo bikomoka kuri Roho Mutagatifu.

7 Byatumye mubera urugero abemera bose bo muri Masedoniya n’abo muri Akaya.

8 Koko rero, ijambo rya Nyagasani, rihereye iwanyu, ntiryasakaye muri Masedoniya no muri Akaya gusa, ahubwo inkuru y’ukuntu mwemeye Imana yamamaye hose, ku buryo nta cyo twakwirirwa tubivugaho.

9 Bose kandi bavuga uko twakiriwe iwanyu, n’ukuntu mwayobotse Imana, mugata ibigirwamana, kugira ngo mukorere Imana nzima kandi nyakuri,

10 kandi mutegereze Umwana wayo Yezu yazuye mu bapfuye, We uzaza ava mu ijuru ngo adukize uburakari bugiye kuza.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan