Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

1 Abami 9 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Uhoraho yongera kubonekera Salomoni
( 2 Matek 7.11–22 )

1 Igihe Salomoni yari yujuje Ingoro y’Uhoraho n’iy’umwami, kandi amaze no gukora ibimunogeye byose,

2 Uhoraho yongeye kumubonekera nk’uko yari yamubonekeye ari i Gibewoni.

3 Uhoraho aramubwira, ati «Numvise amasengesho yawe n’ugutakamba kwawe wangejejeho: iyi Ngoro wujuje nayeguriye izina ryanjye ubuziraherezo; nzahora nyireba kandi nyihozeho umutima wanjye iminsi yose.

4 Naho wowe, nugenda imbere yanjye nka so Dawudi, ukagira umutima uzira amakemwa kandi utunganye, ugakora ibyo nagutegetse byose, ukitondera amategeko yanjye n’imigenzo yanjye,

5 ni bwo nanjye nzakomeza ingoma yawe muri Israheli iteka ryose nk’uko nabisezeraniye so Dawudi, ngira nti ’Ntihazigera habura umuntu mu bawe uzategeka Israheli’.

6 Ariko wowe n’abana bawe nimunyitarura, ntimwitondere amateka yanjye n’amategeko nabahaye, nimuyoboka izindi mana kandi mukaziramya,

7 nanjye nzavana Israheli mu gihugu nayihaye; iyi nzu neguriye izina ryanjye nzayijugunya kure imve mu maso, kandi Abayisraheli bazabe iciro ry’imigani n’agashinyaguro mu mahanga yose.

8 Iyi Nzu na yo izasenyuka, maze uzanyura aho yari iri azatangare, yibaza ati ’Ni iki cyatumye Uhoraho akorera ibi ngibi iki gihugu n’iyi Ngoro?’

9 Bazamusubiza bati ’Ni uko baretse Uhoraho, Imana yabo, yari yarakuye ba sekuruza babo mu gihugu cya Misiri, bakiha izindi mana, bakaziramya kandi bakazikorera: icyo ni cyo cyatumye Uhoraho abateza ibi byago byose.’»


Imirimo inyuranye ya Salomoni
( 2 Matek 8.1–18 )

10 Imyaka makumyabiri ishize, ari na yo Salomoni yubatsemo amazu abiri, iy’Uhoraho n’iy’umwami,

11 Hiramu, umwami wa Tiri yari yarahaye Salomoni ibiti by’amasederi n’imizonobari, ndetse na zahabu uko yayishakaga. Nuko Salomoni aha Hiramu imigi makumyabiri yo mu ntara ya Galileya.

12 Hiramu ava i Tiri ajya kureba imigi yari yahawe na Salomoni, ariko ntiyamushimisha.

13 Nuko aravuga ati «Mbese, muvandimwe, iriya ni migi ki wampaye?» Ubwo bayita igihugu cya Kabuli, na n’ubu aho hantu ni ko hacyitwa.

14 Hiramu yoherereza umwami amatalenta ijana na makumyabiri ya zahabu.

15 Dore uko Salomoni yabigenjeje atoranya abantu bo gukora imirimo y’agahato kugira ngo bubake Ingoro y’Uhoraho, inzu ye bwite, Milo, urukuta rw’amabuye rwa Yeruzalemu, Hasori, Megido na Gezeri.

16 Farawo, umwami wa Misiri yari yaragabye ibitero, afata umusozi wa Gezeri arawutwika amaze kwica Abakanahani bari bawutuyemo, maze awugabira umukobwa we, muka Salomoni.

17 Nuko Salomoni yongera kubaka Gezeri, yubaka na Betihoroni y’epfo,

18 Balati, na Tamari yo mu butayu bwa Yuda,

19 yubaka n’indi migi yashyinguragamo ibintu bye, ari na yo amagare ye y’intambara yatahagamo n’abagenderaga ku mafarasi bakayitahamo. Ubwo Salomoni yubaka ibyo ashatse byose muri Yeruzalemu, no muri Libani, mbese mu gihugu cyose yategekaga.

20 Hari hasigaye abaturage benshi b’Abahemori, ab’Abaheti, ab’Abaperizi, ab’Abahivi, ab’Abayebuzi, batari Abayisraheli;

21 nuko Salomoni atoranya abana babo bari bacitse ku icumu batarimbuwe n’Abayisraheli, abagenera gukora imirimo y’uburetwa kugeza n’ubu.

22 Salomoni ntiyagira n’umwe mu Bayisraheli ashyira mu buhake, ahubwo abagira abasirikare be, abagaragu be, abatware b’ingabo, ibyegera bye, abatware b’amagare ye n’abagendera ku mafarasi.

23 Umubare w’abatware bakuru bari bashinzwe imirimo ya Salomoni ni magana atanu na mirongo itanu, bakoreshaga abakozi.

24 Salomoni yubatse Milo igihe umukobwa wa Farawo avuye mu Murwa wa Dawudi, agataha mu nzu Salomoni yamwubakiye.

25 Salomoni yaturaga gatatu mu mwaka ibitambo bitwikwa, n’ibitambo by’ubuhoro, akabiturira ku rutambiro yubakiye Uhoraho, kandi agatwikira imibavu ku rutambiro rwari imbere y’Inzu y’Uhoraho. Bityo, yabaga ahaye Ingoro y’Uhoraho agaciro yubakiwe.

26 Umwami Salomoni yubaka n’amato kuri Esiyoni‐Geberi, hafi ya Eyilati ku nkombe y’Inyanja y’Urufunzo, mu gihugu cya Edomu.

27 Maze Hiramu yohereza muri ayo mato abagaragu be bamenyereye inyanja; bajyana n’abagaragu ba Salomoni.

28 Baragenda bagera i Ofiri, bakurayo zahabu ingana n’amatalenta magana ane na makumyabiri, bayizanira umwami Salomoni.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan