1 Abami 8 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUbushyinguro bw’Isezerano bujyanwa mu Ngoro ( 2 Matek 5.2—6.2 ) 1 Nuko Salomoni akoranyiriza iruhande rwe i Yeruzalemu abakuru ba Israheli, abatware b’imiryango n’ibikomangoma byo mu mazu y’Abayisraheli, kugira ngo bazamure Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, babuvanye mu Murwa wa Dawudi, ari wo Siyoni. 2 Abantu bose ba Israheli bateranira aho umwami Salomoni ari mu munsi mukuru, ubwo hari mu kwezi kwa Etanimu, ari ko kwa karindwi. 3 Abakuru ba Israheli bamaze kuhagera, abaherezabitambo baheka Ubushyinguro. 4 Bazamura Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, Ihema ry’ibonaniro n’ibindi bintu byose byeguriwe Imana byo mu ihema — abaherezabitambo n’abalevi ni bo babizamuraga. — 5 Umwami Salomoni n’ikoraniro ryose rya Israheli rimukikije imbere y’Ubushyinguro, batura ibitambo by’amatungo magufi n’amaremare adashobora kubarwa no kurondorwa kubera ubwinshi bwayo. 6 Abaherezabitambo bajyana Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho mu mwanya bwagenewe, mu cyumba gitagatifu rwose cy’Ingoro, ari ho hantu heguriwe Imana, mu nsi y’amababa y’abakerubimu. 7 Koko rero, abakerubimu bari barambuye amababa yabo hejuru y’Ubushyinguro, agatwikira Ubushyinguro n’imijishi yabwo. 8 Bitewe n’uburebure bw’iyo mijishi, imitwe yayo yagaragariraga mu cyumba gitagatifu kibanziriza icyumba gitagatifu rwose, ariko uri inyuma ntayibone, kandi na n’ubu ni ko bikimeze. 9 Nta kintu kiri muri ubwo Bushyinguro, uretse ibisate bibiri by’amabuye Musa yashyizemo ari i Horebu, igihe Uhoraho yagiranaga Isezerano n’Abayisraheli bava mu Misiri. 10 Abaherezabitambo bamaze gusohoka bavuye mu cyumba gitagatifu, igihu cyuzura Ingoro y’Uhoraho, 11 ubwo abaherezabitambo ntibashobora guhagarara mu Ngoro y’Uhoraho yari yuzuyemo ikuzo ry’Uhoraho. 12 Nuko Salomoni aravuga, ati «Uhoraho, wiyemeje gutura mu gihu kibuditse! 13 Dore nakubakiye inzu ihebuje, aho uzatura iteka ryose.» Ijambo ryo kwegurira Ingoro Nyagasani ( 2 Matek 6.3–11 ) 14 Umwami ahindukirira ikoraniro ryose rya Israheli ryari rihagaze, arisabira umugisha, avuga ati 15 «Nihasingizwe Uhoraho, Imana ya Israheli, we wabwirishije umunwa we data Dawudi kandi agasoza n’ikiganza cye ibyo yavuze, agira ati 16 ’Kuva umunsi navaniye umuryango wanjye Israheli mu Misiri, nta mugi n’umwe nahisemo mu miryango yose ya Israheli, kugira ngo nubakemo Ingoro ikwiriye izina ryanjye; ariko nahisemo Dawudi kugira ngo abe umutware w’umuryango wanjye Israheli.’ 17 Data Dawudi yahoze azirikana kubaka Ingoro ikwiye izina ry’Uhoraho, Imana ya Israheli. 18 Ariko Uhoraho yabwiye data Dawudi, ati ’Wahoze uzirikana kubakira izina ryanjye Ingoro, wagize neza. 19 Nyamara si wowe uzubaka iyo Ngoro, ahubwo izubakwa n’umuhungu wawe uzaba wibyariye. Ni we uzubakira Ingoro izina ryanjye’. 20 Uhoraho yasohoje ijambo yivugiye: nazunguye data Dawudi, nicara ku ntebe y’ubwami bwa Israheli nk’uko Uhoraho yari yarabivuze, nubaka Ingoro ikwiye izina ry’Uhoraho, Imana ya Israheli, 21 kandi aho ni ho nateretse Ubushyinguro burimo Isezerano ry’Uhoraho, Isezerano yagiriye abasokuruza igihe yabakuraga mu gihugu cya Misiri.» Isengesho rya Salomoni ( 2 Matek 6.12–40 ) 22 Umwami Salomoni ahagarara imbere y’urutambiro rw’Uhoraho, mu ruhame rw’ikoraniro ryose ry’Abayisraheli; arambura amaboko ayerekeje mu ijuru, 23 aravuga ati «Uhoraho, Mana ya Israheli, nta Mana iriho ari mu ijuru, ari no ku isi ihwanye nawe, yakomereza nkawe Isezerano n’impuhwe abagaragu bawe bagenda imbere yawe n’umutima wabo wose. 24 Wubahirije amasezerano yawe wari waragiriye umugaragu wawe data Dawudi: ibyo wavugishije umunwa wawe wabirangirishije ikiganza cyawe, nk’uko biboneka uyu munsi. 25 None ubu ngubu Uhoraho, Mana ya Israheli, komereza umugaragu wawe data Dawudi ijambo wamubwiye, ugira uti ’Ntihazabura na rimwe umwe mu bana bawe uzicara ku ntebe y’ubwami bwa Israheli, niba abana bawe babaye indahemuka mu mico, bakagenda imbere yanjye nk’uko wowe wabigenje.’ 26 None ubu ngubu, Mana ya Israheli, ijambo wabwiye umugaragu wawe data Dawudi nirihame! 27 Ariko se koko Imana ishobora gutura ku isi? Ijuru ndetse n’ishema ryaryo ntushobora kurikwirwamo, nkanswe iyi Ngoro nubatse! 28 Uhoraho, Mana ya Israheli, wite ku mugaragu wawe ugusenga agutakambira! Wumve induru n’isengesho umugaragu wawe akugezaho uyu munsi. 29 Amaso yawe uyahange kuri iyi Ngoro umunsi n’ijoro, aha hantu wavuze, uti ’Izina ryanjye rizaba aha ngaha’. Umva isengesho umugaragu wawe avugira aha hantu! 30 Jya wumva ugutakamba k’umugaragu wawe n’umuryango wawe Israheli bagirira aha hantu! Wowe ujye wumvira mu ijuru aho utuye, wumve kandi ugire impuhwe. 31 Nihagira umuntu uzaba yacumuriye undi, bakamutegeka kwivugiraho indahiro mbi, kandi akayirahirira imbere y’urutambiro rwawe muri iyi Ngoro, 32 wowe uzumvire mu ijuru maze utegeke, ucire abagaragu bawe urubanza: umugiranabi umwemeze ubucumuzi, uzamugarureho imigenzereze ye mibi; naho umuziranenge uzamugire umwere, umwiture ibihuje n’ubutungane bwe. 33 Igihe umuryango wawe Israheli uzaba waneshejwe n’abanzi kubera kugucumuraho, nukugarukira ugasingiza izina ryawe, ugasenga kandi ukagutakambira muri iyi Ngoro, 34 wowe uzumvire mu ijuru, maze ubabarire umuryango wawe Israheli icyaha cyawo, hanyuma uwugarure mu gihugu wahaye abasokuruza bawo. 35 Igihe ijuru rizaba rikinze kandi imvura yarabuze kubera ko umuryango wawe uzaba wagucumuyeho, nuza gusengera aha ngaha, ugasingiza izina ryawe, ukicuza icyaha cyawo kuko uzaba wawucishije bugufi, 36 wowe uzumvire mu ijuru, ubabarire abagaragu bawe n’umuryango wawe Israheli icyaha cyabo, uzabereke inzira iboneye bagomba gukurikiza, maze ugushe imvura mu gihugu cyawe, igihugu wahaye umuryango wawe ho umurage. 37 Nihatera inzara mu gihugu, hagatera icyorezo imyaka ikarumba, hagatera inzige, injereri, umwanzi agatera imigi yose y’igihugu, hakaduka icyorezo n’indwara iyo ari yo yose, 38 maze umuntu wese wo mu muryango wa Israheli agasenga abitewe na kimwe muri ibyo, agatakamba, akiyumvisha ikibi kiri mu mutima we, maze akarambura amaboko ye ayerekeje iyi Ngoro, 39 wowe uzumvire mu ijuru aho utuye, ugire impuhwe, maze uhe buri muntu ibihuje n’imigenzereze ye, kuko uba uzi umutima we. Koko kandi ni wowe umenya imitima ya bose, 40 bikazatuma bagutinya iminsi yose bazamara mu gihugu wahaye abasokuruza bacu. 41 Ndetse n’umunyamahanga, utari uwo mu muryango wawe Israheli, naturuka mu gihugu cya kure ku mpamvu y’izina ryawe, — 42 kuko bazumva izina ryawe ry’ikirangirire, ikiganza cyawe gikomeye n’ukuboko kwawe kurambuye — akaza agasengera muri iyi Ngoro, 43 uzumvire mu ijuru aho utuye, maze wubahirize ibyo umunyamahanga azaba yagusabye byose, kugira ngo amahanga yose y’isi azamenye izina ryawe, maze agutinye nk’uko umuryango wawe Israheli ubigenza, kandi bazamenye ko izina ryawe ryambarizwa muri iyi Ngoro nubatse. 44 Igihe umuryango wawe uzatera abanzi babo ukajya kubarwaniriza mu cyerekezo icyo ari cyo cyose uzaba wawugabyemo, nusenga Uhoraho werekeje ku murwa watoranyije n’Ingoro nubakiye izina ryawe, 45 wowe aho uri mu ijuru uzumve isengesho ryabo n’ugutakamba kwabo, maze ubarengere batsindire ibyo bazaba baharaniye. 46 Abayisraheli nibagucumurira, kuko nta muntu udacumura, ukabarakarira, ukabateza ababisha, maze bagatsindwa bakajyanwa bunyago mu gihugu cya kure cyangwa cya hafi, 47 nibagutekereza bari muri icyo gihugu bazaba bafungiwemo, bakihana kandi bakagutakambira bari mu gihugu cy’ababatsinze, bavuga bati ’Twaracumuye, turi abanyamafuti, turi ibicibwa’, 48 bakakugarukira n’umutima wabo wose, n’amagara yabo yose, aho bari muri icyo gihugu bazaba bajyanywemo bunyago, bakagusenga bareba aho igihugu cyabo giherereye, ari cyo gihugu wahaye abasokuruza babo, berekeje kandi umurwa watoranyije n’Ingoro nubakiye izina ryawe, 49 wowe aho utuye mu ijuru, uzumve amasengesho yabo n’ugutakamba kwabo, maze batsindire ibyo bazaba baharaniye. 50 Uzababarire abantu bawe bazaba bagukoreye ibyaha, uzababarire n’ibicumuro byose bazaba bagucumuyeho, maze ubahe kugirirwa imbabazi n’abazaba babajyanye bunyago, 51 kuko ari umuryango wawe n’umurage wawe wikuriye mu Misiri, muri iryo tanura rishongesha ubutare. 52 Uzitegereze ugutakamba k’umugaragu wawe n’umuryango wawe Israheli, ujye ubumva igihe cyose bazaba bagutakiye. 53 Kuko ari wowe, Nyagasani Mana, wabatoranyije mu mahanga yose y’isi, ukabashyira ukwabo ubafasheho umwihariko, nk’uko wabivugishije umugaragu wawe Musa, igihe wakuraga abasokuruza bacu mu Misiri, wowe Uhoraho, Mana yacu!» Salomoni asaba Imana guha umugisha umuryango we 54 Salomoni amaze gusenga atyo no gutakambira Uhoraho, arahaguruka ava aho yari apfukamye imbere y’urutambiro rw’Uhoraho, arambura amaboko ayerekeje mu ijuru, 55 maze arahagarara aha umugisha ikoraniro ry’Abayisraheli, avuga mu ijwi riranguruye ati 56 «Nihasingizwe Uhoraho wahaye umuryango we Israheli aho uruhukira nk’uko yari yabivuze: nta jambo na rimwe mu magambo meza yavugishije umugaragu we Musa ritasohoye. 57 Uhoraho, Imana yacu, nabane natwe nk’uko yabanaga n’abasokuruza bacu; ntazadusige ngo adutererane! 58 Niyiyegereze imitima yacu kugira ngo tugendere mu nzira ze zose, kandi twubahirize amateka n’amategeko ye, n’imico yategetse abasokuruza bacu. 59 Aya masengesho ngejeje ku Uhoraho, Imana yacu, amuhore imbere ijoro n’amanywa kugira ngo ajye arenganura umugaragu we n’umuryango we Israheli, akurikije ibyo dukeneye buri munsi; 60 ku buryo amahanga yose y’isi azamenya ko Uhoraho ari we Mana, nta Mana yindi ibaho. 61 Imitima yanyu nitunganire Uhoraho, Imana yacu, kugira ngo mugendere mu mategeko ye kandi mwumvire amateka ye, nk’uko mubikoze uyu munsi.» Ibitambo byatuwe Uhoraho ( 2 Matek 7.4–10 ) 62 Umwami n’Abayisraheli bose bafatanya gutura Uhoraho ibitambo. 63 Salomoni atura ibitambo by’ubuhoro, abitura Uhoraho, atura ibitambo by’amatungo maremare ibihumbi makumyabiri na bibiri, n’iby’amatungo magufi ibihumbi ijana na makumyabiri. Uko ni ko umwami n’Abayisraheli bose batashye Ingoro y’Uhoraho. 64 Uwo munsi ni bwo umwami yeguriye Imana igice cyo hagati y’urugo ruri imbere y’Ingoro y’Uhoraho, akaba ari na ho yaturiye ibitambo bitwikwa n’urugimbu rw’ibitambo by’ubuhoro. Ntiyabituriye ku rutambiro rw’imiringa rwari imbere y’urwinjiriro rw’Ingoro kuko rwari ruto cyane, rudashobora kujyaho ibitambo bitwikwa, amaturo n’ingimbu z’ibitambo by’ubuhoro. 65 Muri uko kwezi kwa karindwi ni bwo Salomoni yakoze umunsi mukuru ari hamwe n’Abayisraheli bose: ryari ikoraniro rigizwe n’abaturutse mu gihugu cyose, kuva i Lebohamati kugeza ku mugezi wa Misiri; bamara imbere y’Uhoraho iminsi irindwi. 66 Ku munsi wa munani Salomoni asezerera imbaga. Basezera ku mwami hanyuma basubira mu mahema yabo bishimye, imitima yabo inejejwe n’ibyiza Uhoraho yari yagiriye umugaragu we Dawudi n’umuryango we Israheli. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda