1 Abami 6 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIyubakwa ry’Ingoro ( 2 Matek 3.1–14 ) 1 Hashize imyaka magana ane na mirongo inani Abayisraheli bavuye mu gihugu cya Misiri, Salomoni ni ko gutangira kubaka Ingoro y’Uhoraho; ubwo hari mu mwaka wa kane w’ingoma ye ategeka Israheli, mu kwezi kwa Ziwi, ari ko kwa kabiri. 2 Ingoro Umwami Salomoni yubakiye Uhoraho yari ifite imikono mirongo itandatu y’uburebure, imikono makumyabiri y’ubugari n’imikono mirongo itatu y’ubuhagarike. 3 Urwinjiriro rw’imbere y’icyumba gitagatifu cy’Ingoro rwari rufite uburebure bw’imikono makumyabiri bureshya n’ubugari bw’Ingoro, kandi rukagira ubugari bw’imikono cumi ukurikije uburebure bwayo. 4 Yubaka Ingoro ifite amadirishya y’ibizingiti by’ibyuma bisobekeranyije. 5 Yomeka andi mazu matoya ku rukuta rw’icyumba gitagatifu, no ku rukuta rw’icyumba gitagatifu rwose, abigenza atyo ku mpande zombi z’Ingoro. 6 Ibyumba byo hasi byari bifite ubugari bw’imikono itanu, ibyo hagati byari bifite imikono itandatu y’ubugari, naho ibya gatatu bifite imikono irindwi y’ubugari; kuko inyuma ku Ngoro, aho inkuta zayo zatangiriraga ari ho hagari kurusha hejuru. 7 Iyo Ngoro yubakishijwe amabuye yatunganyirijwe mu kirombe, ku buryo nta nyundo, nta gihosho cyangwa se ikindi gikoresho cy’icyuma cyumvikanaga bayubaka. 8 Aho binjiriraga bagana mu byumba byo hasi, hari haherereye mu ruhande rw’iburyo rw’Ingoro. Bashoboraga kujya mu byumba byo hagati bakoresheje urwego rwihotoye, bava muri ibyo byumba bakajya mu bya gatatu. 9 Salomoni amaze kubaka no kuzuza iyo Ngoro, yubatse igisenge cy’ibiti n’imbaho by’amasederi. 10 Muri ya mazu mato yari yometse ku Ngoro, buri cyumba cyari gifite imikono itanu y’ubuhagarike. Ibihimba by’ibiti by’amasederi ni byo byari biyafatanyije n’Ingoro. 11 Uhoraho abwira Salomoni iri jambo ati 12 «Dore unyubakiye iyi Ngoro! Ubu rero nukurikiza amateka yanjye, ukubahiriza amabwiriza yanjye kandi ukitondera amategeko yanjye yose, akaba ari yo akuyobora, nzagusohoreza ijambo ryanjye, ari ryo navuganye na so Dawudi, 13 kandi mbe hagati mu Bayisraheli, sinzatererana umuryango wanjye, Israheli.» 14 Salomoni yubaka Ingoro arayuzuza. 15 Hanyuma yomeka imbere muri iyo Ngoro imbaho z’amasederi guhera hasi ku butaka kugera ku biti by’igisenge; imbere hose aharandisha imbaho, no hasi ahasasa imbaho z’imizonobari. 16 Arongera yubaka urukuta mu mbere rw’imikono makumyabiri, arwubakisha imbaho z’amasederi kuva hasi kugera ku gisenge; imbere yubakamo icyumba gitagatifu rwose ari ho ahantu heguriwe Imana. 17 Inzu yitwa icyumba gitagatifu kibanziriza icyumba gitagatifu rwose, yari ifite imikono mirongo ine. 18 Imbaho z’amasederi zari mu Ngoro zariho ibishushanyo by’imihe yaboshywe n’indabyo zitangiye kwera. Hose hari imbaho z’amasederi, nta buye ryagaragaraga. 19 Imbere mu cyumba gikuru cy’Ingoro, ahatunganya icyumba gitagatifu rwose kugira ngo ahatereke Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho. 20 Icyumba gitagatifu rwose cyari gifite uburebure bw’imikono makumyabiri, ubugari bw’imikono makumyabiri, n’ubuhagarike bw’imikono makumyabiri kandi cyari gisizweho zahabu inogereye; imbere yacyo hari urutambiro rurandishije ibiti by’amasederi. 21 Salomoni asiga zahabu inogereye imbere mu Ngoro, kandi atambika iminyururu ya zahabu imbere y’icyumba gitagatifu rwose cyari gisizwe zahabu. 22 Yasize zahabu Ingoro yose uko ingana, ndetse n’urutambiro rwose rwo mu cyumba gitagatifu rwose na rwo ararusiga. 23 Ashyira mu cyumba gitagatifu rwose abakerubimu babiri babajwe mu biti by’imizeti, buri wese akaba yari afite uburebure bw’imikono icumi. 24 Ibaba rimwe ry’umukerubimu wa mbere ryari rifite imikono itanu y’ubugari, n’irindi itanu; ni ukuvuga imikono cumi kuva ku iherezo ry’ibaba rimwe kugeza ku iherezo ry’irindi. 25 Umukerubimu wa kabiri na we yari afite imikono cumi y’ubugari; abo bakerubimu bombi bari bafite ibipimo bimwe n’ishusho imwe. 26 Uburebure bw’umukerubimu wa mbere bwari imikono cumi, kimwe n’ubw’uwa kabiri. 27 Salomoni ashyira abakerubimu hagati mu cyumba gitagatifu rwose. Abo bakerubimu bari bafite amababa arambuye: ibaba rimwe ry’umukerubimu wa mbere rikora ku rukuta, n’iry’undi rikora ku rundi rukuta, kandi andi mababa yabo yombi yahuriraga hagati mu Ngoro, rimwe rikora ku rindi. 28 Nuko asiga zahabu abo bakerubimu. 29 Imbere n’inyuma h’iyo Ngoro, ku nkuta, ashushanyaho ibishushanyo by’abakerubimu, iby’imikindo, n’iby’indabyo zitangiye kwera. 30 Asiga kandi zahabu Ingoro yose hasi, imbere n’inyuma. 31 Ku muryango w’icyumba gitagatifu rwose, ahakingisha inzugi zibajwe mu biti by’imizeti; inkomanizo n’inkingi z’izo nzugi zari zihwanye n’igice kimwe cya gatanu cy’urukuta. 32 Izo nzugi ebyiri zibajwe mu biti by’imizeti azishushanyaho abakerubimu, imikindo, n’indabyo zitangiye kwera kandi azisiga zahabu; zahabu ayisiga ku bishushanyo by’abakerubimu n’imikindo. 33 Akora nk’ibyo no ku muryango w’icyumba gitagatifu: yahakingishije inkingi zo mu biti by’imizeti zingana n’igice kimwe cya kane cy’urukuta, 34 n’urugi rugizwe n’ibipande bibiri bibajwe mu biti by’imizonobari; igipande kimwe kigizwe n’ibice bibiri, n’ikindi ari uko. 35 Ashushanya kuri izo nzugi abakerubimu, imikindo, indabyo zitangiye kwera, kandi azisiga zahabu. 36 Hanyuma igikari cy’imbere acyubakisha amabuye abajwe, akurikiranya imirongo itatu y’ayo mabuye, anashyiraho umurongo umwe w’imbaho z’ibiti by’amasederi. 37 Urufatiro rw’Ingoro y’Uhoraho rwatangiye kubakwa mu kwezi kwa Ziwi, mu mwaka wa kane. 38 Hanyuma Ingoro yose uko ingana, n’imyanya yayo yose uko yayigenewe, yuzura mu kwezi kwa Buli, ari ko kwezi kwa munani, mu mwaka wa cumi n’umwe. Ubwo Salomoni yayubatse mu myaka irindwi. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda