1 Abami 4 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuSalomoni atunganya ubwami bwe 1 Umwami Salomoni yari umwami wa Israheli yose. 2 Abatware bamufashaga mu kazi ni aba: umuherezabitambo Azariyahu mwene Sadoki; 3 Elihorefu na Ahiya mwene Shisha b’abanditsi; Yehoshafati mwene Ahiludi umunyamabanga we; 4 Benayahu mwene Yehoyada wari umutware w’ingabo; abaherezabitambo Sadoki na Abiyatari; 5 umukuru w’abatware Azariyahu mwene Natani; Zabudi mwene Natani wari icyegera cy’umwami; 6 Ahishari wari umutware w’ingoro, na Adoramu mwene Abida wari umutware w’abakoraga imirimo y’uburetwa. 7 Salomoni yari afite n’abatware cumi na babiri bakwijwe muri Israheli yose kugira ngo bajye bazanira umwami n’urugo rwe amakoro; buri wese yafataga ukwezi kumwe mu mwaka ko kuzana ayo makoro. 8 Amazina yabo ni aya: Mwene Huru, wari ushinzwe akarere k’imisozi miremire ya Efurayimu; 9 mwene Dekeri, wari ushinzwe akarere ka Makasi, Shahalivimu, Betishemeshi na Eloni na Betihanani; 10 mwene Hesedi, wari ushinzwe Aruboti n’akarere ka Soko n’igihugu cyose cya Heferi; 11 mwene Abinadabu, wari ushinzwe imisozi miremire ya Dori; umugore we yitwaga Tafati, akaba n’umukobwa wa Salomoni; 12 Bahana mwene Ahiludi, wari ushinzwe akarere ka Tanaki na Megido, n’akarere ka Betisheyani iruhande rwa Saritani mu nsi ya Yizireyeli, uhereye i Betisheyani ukageza kuri Abeli‐Mehola, kandi ukageza hakurya ya Yokumowamu; 13 mwene Geberi, wari ushinzwe Ramoti muri Gilihadi n’ingando za Yahiri mwene Manase, zari muri Gilihadi; wari ushinzwe kandi akarere ka Arugobu muri Bashani kari kagizwe n’imigi ikomeye mirongo itandatu, ikikijwe n’inkuta z’amabuye kandi igakingishwa amapata y’umuringa; 14 Ahinadabu mwene Ido, wari ushinzwe akarere ka Mahanayimu; 15 Ahimasi, wari ushinzwe akarere ka Nefutali; na we yari yararongoye umukobwa wa Salomoni witwa Basimata; 16 Bahana mwene Hushayi, wari ushinzwe akarere ka Asheri n’aka Beyaloti; 17 Yehoshafati mwene Paruwahi, wari ushinzwe akarere ka Isakari; 18 Shimeyi mwene Ela, wari ushinzwe akarere ka Benyamini; 19 Geberi mwene Uri, wari ushinzwe akarere ka Gilihadi n’igihugu cyose cya Sihoni umwami w’Abahemori, n’icya Ogi umwami wa Bashani. Uretse abo cumi na babiri hari kandi umutware mu gihugu cya Yuda. 20 Abayuda n’Abayisraheli bari benshi cyane bangana n’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja. Bari bafite ibyo barya n’ibyo banywa, mbese bari bamerewe neza. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda