1 Abami 3 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuV. INGOMA YA SALOMONI Salomoni arongora umukobwa wa Farawo 1 Salomoni aba umukwe wa Farawo, umwami wa Misiri; arongora umukobwa wa Farawo amutuza mu Murwa wa Dawudi, kuko yari atararangiza kubaka ingoro ye bwite, Ingoro y’Uhoraho, n’urukuta rugose Yeruzalemu. 2 Icyakora abantu bakomeza guturira ibitambo mu masengero y’ahirengeye, kuko kugeza icyo gihe nta Ngoro yariho yari yarubakiwe izina ry’Uhoraho. 3 Salomoni akunda Uhoraho ku buryo yagendaga yubahiriza amategeko ya se Dawudi, nyamara akajya aturira ibitambo mu masengero y’ahirengeye, akanahatwikira imibavu. Salomoni asaba Uhoraho ubwitonzi mu butegetsi bwe ( 2 Matek 1.1–13 ) 4 Umwami ajya i Gibewoni kuhaturira igitambo, kuko ari ho hari hirengeye. — Kuri urwo rutambiro Salomoni yahaturiye ibitambo bitwikwa bigeze ku gihumbi.— 5 Ari aho i Gibewoni, Uhoraho amubonekera nijoro mu nzozi, nuko Imana iramubwira iti «Saba! Urumva naguha iki?» 6 Salomoni arasubiza ati «Wagaragarije umugaragu wawe data Dawudi ubudahemuka bukomeye, kuko yagendaga imbere yawe yubahiriza amategeko, akakugirira ubutabera n’ubutungane bw’umutima. Na n’ubu uracyamukomereza ubwo budahemuka, kuko n’umwana we wamwicaje ku ntebe y’ubwami. 7 None rero, Uhoraho Mana yanjye, ni wowe wahaye umugaragu wawe kwima ingoma mu mwanya wa data Dawudi, jyewe w’agasore nkaba ntazi gutegeka. 8 Umugaragu wawe ari hagati mu muryango witoranyirije, umuryango munini udashobora kubarwa cyangwa kubarurwa, kubera ubwinshi bw’abawugize. 9 Ha rero umugaragu wawe umutima ushishoza kugira ngo ategeke umuryango wawe, asobanure ikibi n’icyiza; ubundi se koko ni nde washobora gutegeka umuryango wawe ukomeye bene aka kageni?» 10 Icyo Salomoni asabye gishimisha Uhoraho. 11 Imana iramubwira iti «Kubera ko usabye ibyo, ukaba utisabiye ubugingo burambye, ntube wisabiye ubukungu, kandi ukaba utasabye ko abanzi bawe bapfa, ahubwo ukaba wisabiye gusobanukirwa kugira ngo utegekane ubutungane, 12 ngiye kugukorera ibihuje n’amagambo yawe: nguhaye umutima w’ubwitonzi n’ubuhanga ku buryo uzasumba uwakubanjirije wese, n’uzagukurikira wese. 13 Ndetse n’ibyo utasabye ndabiguhaye: ari ubukungu, ari ikuzo, ku buryo nta n’umwe mu bami uzamera nkawe mu gihe cyose uzaba ukiriho. 14 Nugendera mu nzira zanjye, ukitondera amateka n’amategeko yanjye, nk’uko so Dawudi yabigenje, nzaguha kuramba.» 15 Salomoni arakanguka, amenya ko yari ariho arota. Ataha i Yeruzalemu ajya gushengerera Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho. Atura ibitambo bitwikwa n’ibitambo by’ubuhoro, kandi akorera abagaragu be bose ibirori byo kubagaburira. Salomoni acana urubanza ubuhanga 16 Nuko abagore babiri b’amahabara basanga umwami, bahagarara imbere ye. 17 Umwe aravuga ati «Ndakwinginze shobuja; jyewe n’uyu mugore dutuye mu nzu imwe, nkaba narayibyariyemo na we ayirimo. 18 Namaze iminsi itatu mbyaye, uyu mugore na we arabyara. Ni twe twembi gusa twari hamwe mu nzu, nta wundi muntu turi kumwe. 19 Umwana w’uyu mugore yapfuye nijoro, kuko yari yamuryamiye. 20 Abyuka mu gicuku igihe umuja wawe yari asinziriye, afata umwana wanjye wari undyamye iruhande, amuryamisha iruhande rwe, noneho uwe wapfuye amuryamisha iruhande rwanjye. 21 Nakangutse mu gitondo ngo nonse umwana wanjye, nsanga yapfuye. Ariko aho mwitegerereje neza bumaze gucya, nsanga atari umwana wanjye nari nibyariye.» 22 Undi mugore aravuga ati «Oya da! Umwana wanjye ni we uriho, naho uwawe ni we wapfuye»; ariko wa wundi wa mbere arasubiza ati «Oya! Umwana wawe ni we wapfuye, ahubwo uwanjye ni we muzima.» Uko ni ko bateranaga amagambo imbere y’umwami. 23 Umwami abwira abari aho ati «Uyu mugore aravuga ati ’Umwana wanjye ni ukiri muzima naho uwawe yapfuye’, uriya mugore na we ati ’Oya! Umwana wawe ni we wapfuye, naho uwanjye ni we muzima.’» 24 Umwami arategeka ati «Nimunzanire inkota!» Bamuzanira inkota. 25 Umwami yongera kuvuga ati «Nimuce mo kabiri umwana ukiriho maze igice kimwe mugihe umugore umwe, ikindi mugihe undi.» 26 Umugore, nyina w’umwana muzima, bitewe n’uko amabere ye yari yikoze kubera impuhwe agiriye umwana we, abwira umwami ati «Oya, Nyagasani, reka kwica umwana muzima, ahubwo muhe uriya mugore!» Naho undi aravuga ati «Ye kuba uwanjye cyangwa se uwawe! Mutememo kabiri!» 27 Nuko umwami afata ijambo, agira ati «Nimureke kwica umwana muzima, ahubwo mumuhe uriya mugore wa mbere kuko ari we nyina.» 28 Israheli yose imenya urubanza rwaciwe n’umwami, maze iramutinya kuko yamubonagamo ubuhanga bw’Imana bwo gukiza imanza. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda