Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

1 Abami 22 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Akabu ashaka kwigarurira umugi wa Ramoti y’i Gilihadi
( 2 Matek 18.1–3 )

1 Hashira imyaka itatu nta ntambara hagati y’Abaramu n’Abayisraheli.

2 Mu mwaka wa gatatu, Yozafati, umwami wa Yuda, aramanuka asanga umwami wa Israheli.

3 Umwami wa Israheli abwira abagaragu be, ati «Aho muzi ko Ramoti y’i Gilihadi ari iyacu, tukaba tudaharanira kuyigobotora mu maboko y’umwami wa Aramu?»

4 Abaza Yozafati, ati «Waza tukajya kurwana i Ramoti y’i Gilihadi?» Yozafati asubiza umwami wa Israheli, ati «Nta tandukaniro ryawe nanjye, ingabo zanjye ni zo zawe, n’amafarasi yanjye ni yo yawe.»


Abahanuzi b’umwami bahanura ugutsinda
( 2 Matek 18.4–11 )

5 Yozafati yongera kubwira umwami wa Israheli, ati «Banza ugishe inama Uhoraho.»

6 Umwami wa Israheli akoranya abahanuzi bagera kuri magana ane, maze arababaza ati «Nzikore njye gutera Ramoti y’i Gilihadi, cyangwa se nzarorere?» Baramusubiza bati «Hatere! Uhoraho ahagabije umwami.»

7 Yozafati arabaza ati «Nta wundi muhanuzi w’Uhoraho ukiri hano ngo tumubaze?»

8 Umwami wa Israheli asubiza Yozafati, ati «Haracyari umuntu twabasha kugishaho inama y’Uhoraho, ariko jye ndamwanga kuko atampanurira ibyiza, keretse ibibi: ni uwitwa Mikayehu mwene Yimila.» Yozafati aramusubiza ati «Mwami, wivuga utyo!»

9 Umwami wa Israheli ahamagara umwe mu byegera bye, aramubwira ati «Ihute uzane Mikayehu mwene Yimila.»

10 Umwami wa Israheli n’uwa Yuda bari ku karubanda ku irembo rya Samariya, bicaye ku ntebe zabo za cyami, buri wese ku ye, bambaye imyambaro yabo ya cyami, abahanuzi bose bahanurira imbere yabo.

11 Sidikiyahu mwene Kenahana wari wicuriye amahembe y’ibyuma, aravuga ati «Uhoraho aravuze ngo: Aya mahembe uzayakubitisha Abaramu kugeza igihe bazashirira!»

12 Abahanuzi bose bahanuraga batyo, bagira bati «Tabara, utere Ramoti y’i Gilihadi, uzatsinda! Uhoraho azayigabiza umwami.»


Umuhanuzi Mikayehu ahanura ugutsindwa
( 2 Matek 18.12–27 )

13 Intumwa yari yagiye guhamagara Mikayehu iramubwira iti «Dore abahanuzi bose bahuje amagambo ahanurira umwami ibyiza. Ntuze kunyuranya na bo, uhanure ibyiza!»

14 Mikayehu aramusubiza ati «Ndahiye ubuzima bw’Uhoraho, icyo Uhoraho ambwira ni cyo ndi buvuge.»

15 Ageze imbere y’umwami, umwami aramubaza ati «Mikayehu, dutere Ramoti y’i Gilihadi, cyangwa se turorere?» Aramusubiza ati «Genda! Uzatsinda! Uhoraho yayikugabije!»

16 Umwami aramubwira ati «Nzagusaba na ryari kugira ngo umbwire ukuri konyine mu izina ry’Uhoraho?»

17 Mikayehu aramusubiza ati «Nabonye Israheli yose itataniye ku misozi, nk’intama zitagira umushumba; Uhoraho aravuga ati ’Bariya bantu ntibakigira ubategeka: buri muntu wese nasubire iwe mu mahoro!’»

18 Umwami wa Israheli abwira Yozafati, ati «Nta bwo nakubwiye ko atampanurira ibyiza, ahubwo ari ibibi?»

19 Mikayehu aravuga ati «Noneho, umva ijambo ry’Uhoraho. Nabonye Uhoraho atetse ijabiro ku ntebe ye, ingabo zose zo mu ijuru zimuhagaze iburyo n’ibumoso.

20 Uhoraho arabaza ati ’Ni nde uzashukashuka Akabu ngo azamuke atere Ramoti y’i Gilihadi, maze agweyo?’ Imwe igasubiza ibyayo, indi na yo ibyayo.

21 Nuko haza ingabo imwe, ihagarara imbere y’Uhoraho, iravuga iti ’Jyewe nzamushuka.’ Uhoraho arayibaza ati ’Uzabigenza ute?’

22 Iramusubiza iti ’Nzagenda mpinduke umwuka w’ibinyoma mu kanwa k’abahanuzi be bose.’ Uhoraho arayibwira ati ’Uzamushukashuke, kandi uzabishobora, genda ugenze utyo.’

23 Niba rero Uhoraho yashyize umwuka w’ikinyoma mu bahanuzi bawe bose, ni uko na we ubwe yakuvuzeho ibyago.»

24 Sidikiyahu mwene Kenahana yigira hafi, akubita Mikayehu urushyi; aramubaza ati «Ni hehe umwuka w’Uhoraho wanyuze umvamo ngo uze kuvugana nawe?»

25 Mikayehu aramusubiza ati «Dore, uzabimenya umunsi uzajya uva mu nzu ujya mu yindi, ushaka ubwihisho.»

26 Umwami wa Israheli aravuga ati «Nimufate Mikayehu, mumushyire Amoni, umutware w’umurwa, na Yowashi, umwana w’umwami;

27 maze mubabwire muti ’Umwami aravuze ngo: Nimushyire uyu muntu mu buroko, mujye mumuha umugati n’amazi by’intica ntikize, kugeza ubwo nzatabaruka amahoro.’»

28 Mikayehu aravuga ati «Nuramuka utabarutse amahoro, Uhoraho azaba ataramvugiyemo.»


Akabu agwa ku rugamba
( 2 Matek 18.28–34 )

29 Umwami wa Israheli na Yozafati, umwami wa Yuda, barikora batera i Ramoti y’i Gilihadi.

30 Umwami wa Israheli abwira Yozafati, ati «Ngiye kwiyoberanya maze njye ku rugamba, naho wowe ambara imyambaro yawe ya cyami.» Umwami wa Israheli ariyoberanya, ajya ku rugamba.

31 Umwami wa Aramu yari yategetse abatware be b’amagare, uko ari mirongo itatu na babiri, ati «Ari umuto, ari umukuru, ntimugire uwo murwanya, keretse umwami wa Israheli wenyine.»

32 Abatware b’amagare babonye Yozafati, baravuga bati «Uriya ni we mwami wa Israheli nta kabuza», baramuhindukirana ngo bamurwanye, Yozafati avuza induru.

33 Maze abatware b’amagare babonye ko atari we mwami wa Israheli, barakimirana, bareka kumukurikira.

34 Nuko umuntu umwe afora umuheto we, apfa kurasa, ahamya umwami wa Israheli mu ihuriro ry’imyambaro ye y’ibyuma. Umwami ni ko kubwira uwayoboraga igare rye, ati «Hindukiza igare, unkure ku rugamba, kuko maze gukomereka.»

35 Uwo munsi intambara irushaho gukomera, bituma basagasira umwami mu igare rye ahateganye n’Abaramu, ariko agejeje nimugoroba aratanga. Amaraso yavaga mu bikomere bye adendeza mu igare rye.

36 Izuba rigiye kurenga, barangurura ijwi mu ngando, bati «Buri wese nasubire mu mugi we, buri wese mu gihugu cye! Umwami yatanze!»

37 Umurambo we bawuzana i Samariya, aba ari ho ushyingurwa.

38 Igare rye baryogesha amazi menshi mu kizenga cya Samariya, imbwa zirigata amaraso ye, kandi aho ni ho abagore b’amahabara biyuhagirira, nk’uko Uhoraho yari yarabivuze.

39 Ibindi bigwi bya Akabu, ibyo yakoze byose, inzu ye itatse amahembe y’inzovu, imigi yubatse, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli?

40 Nuko Akabu aratanga, umuhungu we Okoziya amuzungura ku ngoma.


Yozafati, umwami wa Yuda (870–848)
( 2 Matek 20.31—21.1 )

41 Yozafati mwene Asa yimikiwe kuba umwami wa Yuda, mu mwaka wa kane w’ingoma ya Akabu, umwami wa Israheli.

42 Yozafati yimye ingoma amaze imyaka mirongo itatu n’itanu avutse, ategeka Yeruzalemu igihe cy’imyaka makumyabiri n’itanu. Nyina yitwaga Azuba, akaba umukobwa wa Shilihi.

43 Yakurikije ingeso zose za se Asa, ntiyazitezukaho kandi akora ibitunganiye Uhoraho.

44 Nyamara amasengero y’ahirengeye ntiyavanweho: abantu bari bakihaturira ibitambo, bakanahatwikira ububani.

45 Yozafati yuzura n’umwami wa Israheli.

46 Ibindi bigwi bya Yozafati, ubutwari bwe, intambara ze, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Yuda?

47 Yatsembye mu gihugu indaya zigenewe gukorera ibigirwamana zari zararokotse ku ngoma ya se Asa.

48 Icyo gihe Edomu ntiyari ifite umwami.

49 Yozafati yari afite amato cumi y’i Tarishishi, kugira ngo ajye kuzana zahabu mu gihugu cya Ofiri; ariko ntibagiyeyo kuko ayo mato yamenekeye i Esiyoni‐Geberi.

50 Nuko Okoziya mwene Akabu abwira Yozafati, ati «Wakwemera ko abagaragu banjye bajyana n’abawe muri ariya mato?» Yozafati aranga.

51 Yozafati aratanga, umurambo we ushyingurwa mu Murwa wa Dawudi. Umuhungu we Yoramu amuzungura ku ngoma.


Okoziya, umwami wa Israheli 853–852)

52 Okoziya mwene Akabu yimye ingoma ya Israheli i Samariya, mu mwaka wa cumi n’irindwi w’ingoma ya Yozafati, umwami wa Yuda. Yategetse Israheli mu gihe cy’imyaka ibiri.

53 Yakoze ibidatunganiye Uhoraho, akurikiza ingeso za se, iza nyina, n’iza Yerobowamu mwene Nebati wari wateye Israheli gucumura.

54 Yayobotse Behali kandi aramuramya; acumurira Uhoraho, Imana ya Israheli, akurikije ibyo se yakoraga byose.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan