Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

1 Abami 21 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Umuzabibu wa Naboti

1 Dore icyakurikiye ibyo ngibyo. Naboti w’i Yizireyeli yari afite umurima w’imizabibu iruhande rw’ingoro ya Akabu, umwami wa Samariya.

2 Akabu abwira Naboti, ati «Mpa umurima wawe w’imizabibu, nywugire ubusitani bwanjye, kuko uri iruhande rw’inzu yanjye. Nzakuguranira nguhe urusha uwawe ubwiza, cyangwa se nubishaka, nzaguhe ikiguzi cyawo mu giciro cya feza.»

3 Naboti asubiza Akabu, ati «Uhoraho arandinde gutanga umurage w’abasokuruza banjye!»

4 Akabu asubira iwe ababaye cyane kandi arakaye, kubera amagambo yari abwiwe na Naboti ngo «Sinzaguha umurage w’abasokuruza.» Aryama ku buriri bwe yerekeye urukuta, yanga kurya.

5 Umugore we Yezabeli aza kumureba, aramubaza ati «Urakajwe n’iki gitumye utarya?»

6 Umwami aramusubiza ati «Ni uko nabwiye Naboti w’i Yizireyeli nti ’Tugure umurima wawe w’imizabibu, cyangwa se niba ubikunze nguhe ingurane yawo’, maze akanga.»

7 Umugore we Yezabeli aramubwira ati «Mbese si wowe utegeka ingoma ya Israheli? Byuka urye, maze umutima wawe unezerwe, ni jyewe uzaguha umurima w’imizabibu wa Naboti w’i Yizireyeli!»

8 Yandika amabaruwa mu izina rya Akabu, ayashyiraho ikimenyetso cy’ubwami, maze ayoherereza abatware n’abanyacyubahiro bari baturanye na Naboti mu mugi.

9 Muri ayo mabaruwa yari yanditsemo ngo «Nimutangaze igisibo, maze mushyire Naboti ku murongo wa mbere w’imbaga y’abantu.

10 Muzane abagabo babiri b’abagome mubashyire imbere ye, bamushinje amakosa bagira bati ’Watutse Imana n’umwami!’ Nuko muhereko mumusohora, mumutere amabuye, mumwice!»

11 Abantu bo mu mugi wa Naboti, ari bo batware n’abanyacyubahiro bari bahatuye, babigenza uko Yezabeli yabibasabye nk’uko byari byanditswe mu mabaruwa yaboherereje.

12 Batangaza igisibo, bashyira Naboti imbere y’imbaga y’abantu bateraniye aho,

13 hanyuma bazana abantu babiri b’abagome, babicaza imbere ye. Abo bagome bashinja Naboti mu ruhame rw’abantu, bavuga bati «Naboti yatutse Imana n’umwami!» Uwo mwanya baramufata, bamuvana mu mugi, bamutera amabuye arapfa.

14 Batuma kuri Yezabeli kumubwira, bati «Bateye Naboti amabuye, maze arapfa.»

15 Yezabeli amaze kumva ko Naboti yatewe amabuye agapfa, abwira Akabu, ati «Haguruka, ugende ufate wa murima w’imizabibu Naboti yanze ko mugura, kuko Naboti atakiriho, yapfuye.»

16 Akabu amaze kumenya ko Naboti yapfuye, arahaguruka, aramanuka ajya mu murima w’imizabibu wa Naboti w’i Yizireyeli, arawuzungura.


Eliya amenyesha igihano cya Akabu n’icya Yezabeli

17 Ubwo ijambo ry’Uhoraho ribwirwa Eliya w’Umutishibi, riti

18 «Haguruka! Umanuke usange Akabu, umwami wa Israheli, utegekera i Samariya. Ari mu murima w’imizabibu wa Naboti yazunguye.

19 Umubwire aya magambo, uti ’Uhoraho aravuze ngo: Umaze kwica, none utinyutse no kunyaga? Ni yo mpamvu Uhoraho avuze ngo: Aho imbwa zarigatiye amaraso ya Naboti ni ho zizarigatira n’ayawe bwite.’»

20 Akabu abwira Eliya, ati «Urambonye, mwanzi wanjye!» Undi aramusubiza ati «Ndakubonye kuko watinyutse gukora ibyo Uhoraho yanga.

21 Ubu ngiye kuguteza ibyago: nzagutsemba ntsiratsize; mu nzu ya Akabu nzamaraho ab’igitsinagabo bose, baba abacakara cyangwa se abigenga muri Israheli.

22 Nzahindura inzu yawe nk’iya Yerobowamu mwene Nebati, kandi nk’iya Bayesha mwene Ahiya, kuko wancumuyeho kandi ukoshya Abayisraheli ngo bancumureho.

23 Naho ku byerekeye Yezabeli, Uhoraho avuze atya: Imbwa zizarira Yezabeli mu murima w’i Yizireyeli.

24 Umuntu wese wo mu muryango wa Akabu uzapfira mu mugi, imbwa zizamurya, naho uzagwa ku gasozi, azaribwa n’ibisiga byo mu kirere.»

25 Koko nta muntu n’umwe wigeze abaho w’umugome nka Akabu, ngo akore ibyo Uhoraho yanga, yohejwe n’umugore we Yezabeli.

26 Yakoze nabi cyane, yiyegurira ibigirwamana nk’uko Abahemori babigenzaga, ari bo Uhoraho yirukanye imbere y’Abayisraheli.

27 Akabu amaze kumva ayo magambo ya Eliya atanyagura imyenda ye, yambara ikigunira kandi asiba kurya; akaryama ku bigunira kandi akagenda yiyoroheje.

28 Nuko Uhoraho abwira Eliya w’Umutishibi, ati

29 «Wabonye uko Akabu yicishije bugufi imbere yanjye? Kubera ko yicishije bugufi mu maso yanjye, sinzamuteza ibyago akiri ku ngoma, ahubwo nzabiteza inzu ye ku ngoma y’umuhungu we.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan