1 Abami 18 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuEliya na Obadiyahu 1 Hashize iminsi myinshi, mu mwaka wa gatatu, Uhoraho abwira Eliya, ati «Genda wiyereke Akabu; ngiye kugusha imvura ku butaka.» 2 Eliya aragenda ajya kwiyereka Akabu. Ubwo inzara yacaga ibintu i Samariya. 3 Akabu ahamagara Obadiyahu w’umunyarugo we. — Obadiyahu uwo yatinyaga cyane Uhoraho; 4 bityo, ubwo Yezabeli yicaga abahanuzi b’Uhoraho, Obadiyahu yafashemo ijana ajya kubahisha mu buvumo bubiri, ashyira mirongo itanu muri buri buvumo, akajya abagemurirayo umugati wo kurya n’amazi yo kunywa.— 5 Akabu abwira Obadiyahu, ati «Genda mu gihugu, ugere ku masoko yose y’amazi no ku tugezi twose: yenda ahari twabona ubwatsi tugaburira amafarasi n’inyumbu, tutavaho dupfusha igice cy’amatungo yacu.» 6 Bigabanya igihugu ngo bakigende. Akabu anyura iye nzira, Obadiyahu na we anyura indi. 7 Obadiyahu akigenda, ahura na Eliya. Obadiyahu aramumenya, amwikubita imbere yubamye, aramubwira ati «Ni wowe koko, shobuja Eliya?» 8 Undi aramusubiza ati «Ni jye! Genda ubwire shobuja, uti ’Eliya yaje!’» 9 Obadiyahu aramusubiza ati «Nacumuye iki cyatuma ungabiza Akabu, jye umugaragu wawe, kugira ngo anyice? 10 Ndahiye ubuzima bw’Uhoraho, Imana yawe, ko nta hanga cyangwa igihugu databuja atakwijemo abantu ngo bagushakashake; mu gihe bamuhakaniye ko udahari, akarahiza abo bami b’amahanga ko batakubonye koko. 11 None ubu urambwiye ngo ngende mbwire databuja ko Eliya ari hano! 12 Ariko nimara gutandukana nawe, umwuka w’Uhoraho urakujyana ahandi ntazi, maze nimenyesha Akabu akaza ntakubone, anyice. Nyamara kandi kuva mu bwana bwanjye, jye umugaragu wawe, nubahaga Uhoraho. 13 Nta bwo babwiye databuja icyo nakoze, ubwo Yezabeli yicaga abahanuzi b’Uhoraho? Nahishe abahanuzi ijana b’Uhoraho mu buvumo bubiri, mirongo itanu muri buri buvumo, maze nkajya mbagaburira umugati nkabaha n’amazi yo kunywa. 14 None ubu urambwiye ngo ngende mbwire databuja ngo Eliya ari hano! Aranyica!» 15 Eliya aramusubiza ati «Ndahiye ubuzima bw’Uhoraho, Umugaba w’ingabo nkorera, ko uyu munsi niyereka Akabu. Eliya na Akabu 16 Obadiyahu ajya kubonana na Akabu arabimubwira; Akabu na we ajya kubonana na Eliya. 17 Akabu abonye Eliya aramubwira ati «Uratinyutse uraje, kandi ari wowe wateje ibi byago muri Israheli!» 18 Eliya aramusubiza ati «Si jye wateje ibyago, ahubwo ni wowe n’inzu ya so, kuko mwirengagije amategeko y’Uhoraho mukiyegurira Behali. 19 Noneho ntumirira Abayisraheli bose bateranire ku musozi wa Karumeli, kimwe n’abahanuzi magana ane na mirongo itanu ba Behali, barira ku meza ya Yezabeli.» Eliya n’abahanuzi ba Behali ku musozi wa Karumeli 20 Akabu atumiza Abayisraheli bose n’abahanuzi, abakoranyiriza ku musozi wa Karumeli. 21 Eliya yegera rubanda rwose maze aravuga ati «Muzahereza he gucumbagirira ku maguru yombi? Niba Uhoraho ari we Mana, nimumukurikire; niba kandi ari Behali, abe ari we mukurikira!» Ariko abantu ntibagira ijambo na rimwe bamusubiza. 22 Eliya arongera abwira rubanda, ati «Ni jyewe muhanuzi w’Uhoraho usigaye jyenyine, naho abahanuzi ba Behali ni magana ane na mirongo itanu. 23 Nibaduhe ibimasa bibiri; bihitiremo icyabo, bakibage maze bagishyire hejuru y’inkwi, ariko ntibacane umuriro. Nanjye ndabigenza ntyo ku kindi kimasa; ndakibaga ngishyire hejuru y’inkwi, ariko sincana umuriro. 24 Hanyuma muze kwiyambaza izina ry’imana yanyu, nanjye ndiyambaza izina ry’Uhoraho. Imana iza gusubirisha umuriro, iraba ari yo Mana.» Abantu bose baramusubiza bati «Iryo jambo ni ryiza.» 25 Eliya abwira abahanuzi ba Behali, ati «Nimwihitiremo icyanyu kimasa, mube ari mwe mubanza kubaga kuko muri na benshi; hanyuma mwiyambaze izina ry’imana yanyu, ariko ntimucane umuriro.» 26 Bafata ikimasa bahawe, barakibaga, maze biyambaza izina rya Behali kuva mu gitondo kugera ku manywa y’ihangu, bavuga bati «Behali, dusubize!» Ariko ntihagira ijwi ryumvikana cyangwa ubasubiza n’umwe. Nuko babyinira iruhande rw’urutambiro bari bubatse. 27 Bagejeje ku manywa y’ihangu, Eliya abashinyagurira, avuga ati «Nimuhamagare cyane kuko ari imana mubwira. Wenda ubu yaba yiherereye, cyangwa se yaba idahari, cyangwa se ikaba hari aho yazindukiye; wenda yaba isinziriye ikaba ikwiye gukangurwa!» 28 Barongera barangurura amajwi, maze ku buryo bw’imihango yabo, bisharambuza n’amacumu, kugeza ubwo bivushije amaraso. 29 Amanywa arangiye, bakomeza guhanura kugeza igihe cyo gutura igitambo cya nimunsi. Ariko ntihagira ijwi ryumvikana, cyangwa ijambo, cyangwa se ikindi kimenyetso cy’uko bitaweho. 30 Eliya abwira abantu bose, ati «Nimunyegere!» Bose baramusanga. Asana urutambiro rw’Uhoraho rwari rwarasenyutse. 31 Afata amabuye cumi n’abiri, nk’uko imiryango ya bene Yakobo yanganaga, ari we Uhoraho yari yarabwiye ati «Uzitwa Israheli.» 32 Ayo mabuye Eliya ayubakisha urutambiro rw’Uhoraho, maze iruhande rw’urwo rutambiro ahacukura umuferege uruzengurutse, ukaba wari ufite intambwe ebyiri z’intoke z’ubujyakuzimu. 33 Eliya agereka inkwi ku rutambiro, hanyuma abaga ikimasa, inyama zacyo azirambika hejuru y’inkwi. 34 Abwira rubanda, ati «Nimwuzuze amazi mu bibindi bine, maze muyasuke hejuru y’igitambo no hejuru y’inkwi!» Babigenza batyo. Arababwira ati «Nimwongere!» Babikora incuro ya kabiri. Arakomeza arababwira, ati «Nimwongere ubwa gatatu!» Babigira incuro ya gatatu. 35 Amazi asendera urutambiro, ndetse yuzura na wa muferege. 36 Isaha yo gutura igitambo igeze, umuhanuzi Eliya yegera urutambiro, asenga agira ati «Uhoraho, Mana ya Abrahamu, na Izaki, na Israheli, erekana uyu munsi ko ari wowe Mana muri Israheli, naho jyewe nkaba umugaragu wawe, kandi ko ibyo byose nabikoze nkurikije ijambo ryawe. 37 Ngaho nsubiza, Uhoraho, nsubiza kugira ngo iyi mbaga imenye ko wowe Uhoraho uri Imana, kandi ko ari wowe wigaruriye imitima yabo!» 38 Ubwo umuriro w’Imana uramanuka, utwika igitambo, inkwi, amabuye n’umukungugu, kandi ukamya amazi yari mu muferege. 39 Abantu bose babibonye bikubita hasi bubamye, baravuga bati «Uhoraho ni we Mana! Uhoraho ni we Mana!» 40 Nuko Eliya arababwira ati «Nimufate abahanuzi ba Behali, ntihagire n’umwe ubacika!» Barabafata. Eliya abamanurira ku mugezi wa Kishoni, arahabicira. Imvura yongera kugwa 41 Eliya abwira Akabu, ati «Zamuka urye kandi unywe, kuko numvise umuhindo w’imvura y’impangukano.» 42 Akabu ajya kurya no kunywa, naho Eliya ajya mu mpinga y’umusozi wa Karumeli, maze arapfukama, umutwe awukoza ku mavi ye. 43 Abwira umugaragu we, ati «Ngaho genda witegereze mu cyerekezo cy’inyanja!» Arazamuka aritegereza, maze aravuga ati «Nta cyo mbonye.» Eliya aramubwira ati «Subirayo», bigera ku ncuro ndwi. 44 Ku ncuro ya karindwi, umugaragu aravuga ati «Dore mbonye igicu gito kingana n’ikiganza cy’umuntu, kizamuka kiva mu nyanja.» Eliya aramubwira ati «Zamuka ubwire Akabu, uti ’Shumika amafarasi ku igare, maze umanuke imvura itaza kugufatirana.’» 45 Mu mwanya muto ijuru rirahinduka, ryuzura ibicu n’umuyaga, maze hagwa imvura y’umurindi. Nuko Akabu yurira igare rye, ajya i Yizireyeli. 46 Naho Eliya yuzura imbaraga z’Uhoraho, aracebura maze yiruka imbere ya Akabu, kugera mu marembo ya Yizireyeli. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda