Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

1 Abami 17 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


VIII. INKURU Y’UMUHANUZI ELIYA Eliya ku nkombe y’umugezi wa Keriti

1 Eliya Umutishibi, wo mu baturage b’i Gilihadi, abwira Akabu ati «Ndahiye Uhoraho, Imana ya Israheli nkorera, ko nta rume cyangwa imvura bizagwa muri iyi myaka, keretse jye mbitegetse!»

2 Uhoraho abwira Eliya, agira ati

3 «Va hano, ugende werekeza iy’iburasirazuba, maze wihishe ku nkombe y’umugezi wa Keriti uri mu burasirazuba bwa Yorudani.

4 Uzanywe amazi y’uwo mugezi kandi nategetse ibikona kuzajya bikugemurira ibyo kurya.»

5 Aragenda, agenza uko Uhoraho yategetse; ajya kuba ku nkombe y’umugezi wa Keriti wari mu burasirazuba bwa Yorudani.

6 Ibikona byamuzaniraga umugati n’inyama mu gitondo na nimugoroba, akajya anywa amazi y’uwo mugezi.


Eliya mu nzu y’umupfakazi w’i Sareputa

7 Hashize iminsi umugezi urakama, kuko nta mvura yari yaraguye mu gihugu.

8 Uhoraho aramubwira ati

9 «Haguruka ujye i Sareputa y’i Sidoni, maze uhagume; hariyo umugore w’umupfakazi nategetse kujya aguha ibigutunga.»

10 Eliya arahaguruka ajya i Sareputa, yinjira mu mugi. Ahasanga umugore w’umupfakazi watashyaga inkwi. Aramuhamagara maze aramubwira, ati «Ndakwinginze, jya kunzanira amazi make muri urwo rweso kugira ngo nywe!»

11 Umugore ajya kuyazana. Eliya aramuhamagara maze aravuga ati «Ndakwinginze, unzanire n’agasate k’umugati.»

12 Umugore aramusubiza ati «Ndahiye Uhoraho Nyir’ubuzima, Imana yawe! Nta ko mfite, usibye agafu ku rushyi nsigaranye kari mu kebo, n’utuvuta turi mu keso; nimara gutora udukwi ndataha nkavugemo umutsima, jyewe n’umwana wanjye, tuwurye, ahasigaye twipfire.»

13 Eliya aramubwira ati «Wigira ubwoba! Taha ubigenze uko ubivuze; ariko ubanze umvugireho akanjye ukanzanire, maze ubone kwivugira akawe n’umwana wawe,

14 kuko Uhoraho Imana ya Israheli avuze atya: Mu kebo ntihazaburamo ifu, amavuta yo mu keso ntazatuba, kugeza umunsi Uhoraho azagusha imvura ku butaka.»

15 Umugore aragenda, agenza uko Eliya yabivuze; amara iminsi afite icyo arya, we na Eliya n’urugo rwe.

16 Mu kebo ntihaburamo ifu, n’amavuta yo mu keso ntiyatuba nk’uko Uhoraho yari yabivugishije Eliya.


Eliya azura umwana w’umupfakazi

17 Nyuma y’ibyo, dore icyabaye: umwana w’uwo mugore nyir’urugo yararwaye. Indwara ye irakomera ku buryo yamuhitanye.

18 Umugore abwira Eliya, ati «Mpfa iki nawe, muntu w’Imana? Ese wazanywe iwanjye no kwibutsa Imana icyaha cyanjye, ngo wicishe umwana wanjye?»

19 Eliya aramusubiza ati «Mpa umwana wawe!» Amumukura mu gituza, aramufata amujyana mu nzu yo hejuru yararagamo, amuryamisha ku buriri bwe.

20 Hanyuma atakambira Uhoraho, agira ati «Uhoraho, Mana yanjye, ese urashaka kugirira nabi uyu mupfakazi wancumbikiye, umwicira umwana?»

21 Eliya arambarara gatatu hejuru y’umwana, maze atakambira Uhoraho, agira ati «Uhoraho, Mana yanjye, umwuka w’uyu mwana numugarukemo!»

22 Uhoraho yumva ijwi rya Eliya, maze umwuka w’umwana umugarukamo, asubirana ubuzima.

23 Eliya afata umwana, amukura mu nzu yo hejuru aramumanukana amuhereza nyina. Eliya aravuga ati «Dore umwana wawe, ni muzima.»

24 Umugore abwira Eliya, ati «Yego, noneho ubu menye ko uri umuntu w’Imana, kandi ko ijambo ry’Uhoraho uvuga ari ukuri.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan