1 Abami 16 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Ijambo ry’Uhoraho ribwirwa Yehu mwene Hanani, ngo arigeze kuri Bayesha, muri aya magambo: 2 «Nari naragukuye mu mukungugu, nkugira umutware w’umuryango wa njye Israheli, nyamara wowe wakurikije imigenzereze ya Yerobowamu, utera umuryango wanjye Israheli gucumura kugira ngo ndakazwe n’ibyaha byabo. 3 Ni yo mpamvu ngiye gutsemba Bayesha n’abari basigaye bo mu nzu ye. Inzu yawe nzayigira uko nagenje iya Yerobowamu mwene Nebati. 4 Umuntu wese wo mu muryango wa Bayesha uzapfa aguye mu mugi, azaribwa n’imbwa; naho uzagwa ku gasozi, azaribwe n’ibisiga byo mu kirere.» 5 Ibindi bigwi bya Bayesha, ibyo yakoze, n’ubutwari bwe, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli? 6 Bayesha yaratanze asanga abasekuruza be, umurambo we ushyingurwa i Tirisa. Umuhungu we Ela amuzungura ku ngoma. 7 Koko ijambo ry’Uhoraho ryabwiwe umuhanuzi Yehu mwene Hanani, kugira ngo arigeze kuri Bayesha n’inzu ye. Yarakaje Uhoraho bikabije, kubera ibibi byose yari yarakoreye mu maso ye, bituma amera nk’abo mu nzu ya Yerobowamu yari yaratsembye. Ela, Umwami wa Israheli (886–885) 8 Mu mwaka wa makumyabiri n’itandatu w’ingoma ya Asa, umwami wa Yuda, Ela mwene Bayesha yimikirwa kuba umwami wa Israheli, atura i Tirisa, amara imyaka ibiri ari ku ngoma. 9 Umugaragu we Zimiri wategekaga igice kimwe cy’abanyamagare be, aramugomera. Uwo munsi umwami yari i Tirisa, mu nzu ya Arisa, umunyarugo we, aho yanyweraga byo gusinda. 10 Ni bwo Zimiri yinjiye, atera Ela, aramwica, maze aramuzungura. Hari mu mwaka wa makumyabiri n’irindwi Asa umwami wa Yuda ari ku ngoma. 11 Zimiri akimara kwimikwa no kwicara ku ntebe y’ubwami, amarira ku icumu abo mu nzu ya Bayesha bose; ntiyagira umwana w’umuhungu n’umwe amusigira, haba mu muryango we cyangwa se mu ncuti ze. 12 Zimiri atsemba inzu yose ya Bayesha, bikurikije ijambo ry’Uhoraho yatumye umuhanuzi Yehu kuri Bayesha. 13 Ibyo byari bitewe n’ibyaha byose Bayesha n’umuhungu we Ela bari bakoze ubwabo kandi bakabikoresha na Israheli, bagasenga ibigirwamana, bikageza ubwo barakaza Uhoraho, Imana ya Israheli. 14 Ibindi bigwi bya Ela, ibyo yakoze byose, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli? Zimiri, Umwami wa Israheli (885) 15 Mu mwaka wa makumyabiri n’irindwi w’ingoma ya Asa, umwami wa Yuda, Zimiri aba umwami i Tirisa, mu gihe cy’iminsi irindwi. Icyo gihe ingabo za Israheli zari zateye i Gibetoni y’Abafilisiti. 16 Nuko izo ngabo zumva inkuru ivuga ngo «Zimiri yigometse, ndetse yica umwami!» Uwo munsi Abayisraheli bose, aho bari mu ngando, bimika Omari wari umugaba w’ingabo ngo ababere umwami. 17 Omari n’Abayisraheli bose bazamuka bava i Gibetoni, bajya kugota Tirisa. 18 Zimiri abonye ko umugi wafashwe, ahungira mu munara w’ingoro y’umwami, yitwikiramo, arapfa. 19 Yazize ibyaha bye akora ibidatunganiye Uhoraho, agakurikiza ingeso za Yerobowamu wari warateye Israheli gucumura. 20 Ibindi Zimiri yakoze n’ubwigomeke bwe, ibyo ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli? 21 Ubwo rero Abayisraheli bicamo ibice bibiri: igice kimwe gikurikira Tibini mwene Ginati kugira ngo bamwimike ababere umwami; naho abandi bakurikira Omari. 22 Abantu bakurikiye Omari, barusha amaboko abakurikiye Tibini mwene Ginati, barabanesha. Tibini arapfa, maze Omari arimikwa. Omari, Umwami wa Israheli (885–874) 23 Omari yabaye umwami wa Israheli mu gihe cy’imyaka cumi n’ibiri. Yimitswe mu mwaka wa mirongo itatu n’umwe w’ingoma ya Asa, umwami wa Yuda. Yamaze imyaka itandatu ari i Tirisa, 24 hanyuma agura na Shemeri umusozi wa Samariya ku matalenta abiri ya feza. Yubaka kuri uwo musozi arahakomeza, umugi ahubatse awita Samariya, akurikije izina rya nyirawo Shemeri. 25 Omari akora ibidatunganiye amaso y’Uhoraho ndetse akora nabi kurusha abamubanjirije bose. 26 Yakurikije ingeso zose za Yerobowamu mwene Nebati, kandi akurikiza ibyaha Yerobowamu yari yarakoresheje Abayisraheli bakarakaza Uhoraho, Imana ya Israheli, basenga ibigirwamana bitagira agaciro. 27 Ibindi bigwi bya Omari, ibyo yakoze n’ubutwari bwe, ibyo ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli? 28 Omari aratanga, umurambo we ushyingurwa i Samariya. Umuhungu we Akabu amuzungura ku ngoma. Akabu, Umwami wa Israheli (874–853) 29 Akabu mwene Omari, yimye ingoma ya Israheli mu mwaka wa mirongo itatu n’umunani w’ingoma ya Asa, umwami wa Yuda. Akabu mwene Omari, ategeka Israheli imyaka makumyabiri n’ibiri ari i Samariya. 30 Akabu mwene Omari, akora ibibi mu maso y’Uhoraho, maze akora nabi kurusha abamubanjirije bose. 31 Yabonye ko gukurikiza ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati ari ubusa kuri we, arongora Yezabeli, umukobwa wa Etibehali, umwami w’Abasidoni; ayoboka ikigirwamana Behali, maze arakiramya. 32 Yubakira Behali inzu i Samariya, ayishyiramo urutambiro, 33 n’igiti cyeguriwe ibigirwamana. Akabu akomeza gukora ibirakaza Uhoraho, Imana ya Israheli, ku buryo butambutse ubw’abami bose ba Israheli bamubanjirije. 34 Ku ngoma ye ni bwo Hiyeli w’i Beteli yongeye kubaka Yeriko. Yubaka urufatiro rwayo, atura umwana we w’imfura witwaga Abiramu, amarembo yayo ayashyiraho inzugi, atura umwana we w’umuhererezi witwaga Segubi, biba nk’uko Uhoraho yari yaravuze atumye Yozuwe, mwene Nuni. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda