Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

1 Abami 15 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Abiyamu, Umwami wa Yuda (913–911)
( 2 Matek 13.1–3 , 22–23 )

1 Abiyamu yimitswe kuba umwami wa Yuda, mu mwaka wa cumi n’umunani w’ingoma ya Yerobowamu mwene Nebati.

2 Yamaze imyaka itatu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Mahaka, akaba umukobwa wa Abusalomu.

3 Yakoze ibibi byose byakozwe na se mbere ye; umutima we ntiwatunganira Uhoraho, Imana ye, nk’uko uw’umubyeyi we Dawudi wamutunganiraga.

4 Ariko kubera Dawudi, Uhoraho Imana ye yamusigiye urumuri muri Yeruzalemu, ihamishaho umwe mu bana be ngo akomeze Yeruzalemu,

5 bitewe n’uko Dawudi yakoraga ibitunganiye amaso y’Uhoraho, ntiyateshuka ku byo Uhoraho yamutegetse gukora, keretse mu bya Uriya w’Umuhiti.

6-7 Ibindi bigwi bya Abiyamu, ibyo yakoze byose, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Yuda? Habaye intambara y’urudaca hagati ya Abiyamu na Yerobowamu.

8 Abiyamu yaratanze, umurambo we ushyingurwa mu Murwa wa Dawudi. Umuhungu we Asa ni we wamuzunguye ku ngoma.


Asa, Umwami wa Yuda (911–870)
( 2 Matek 14.1–2 ; 15.16–19 ; 16.1–6 , 11–14 )

9 Yerobowamu, umwami wa Israheli, amaze imyaka makumyabiri ari ku ngoma, Asa yimikiwe kuba umwami wa Yuda.

10 Yamaze imyaka mirongo ine n’umwe i Yeruzalemu ari ku ngoma; nyirakuru yitwaga Mahaka, akaba umukobwa wa Abusalomu.

11 Asa yakoze ibitunganiye Uhoraho, nk’uko sekuruza Dawudi yabigenje.

12 Yaciye ubuhabara mu gihugu kandi akuraho amashusho y’ibigirwamana ba sekuruza bari baradukanye.

13 Ndetse yavanye na nyirakuru Mahaka ku rwego rw’ubugabekazi kuko yari yikoreshereje ishusho ry’ikigirwamana Ashera; Asa yatemye icyo kigirwamana agitwikira mu kibaya cya Sedironi.

14 Ariko amasengero y’ahirengeye ntiyavuyeho. Nyamara umutima wa Asa wakomeje gutunganira Uhoraho mu gihe cyose yabayeho.

15 Yashyize mu Ngoro ibintu se na we ubwe beguriye Imana; nka feza, zahabu, n’ibindi bikoresho.

16 Asa na Bayesha, umwami wa Israheli, barwanye mu gihe cyose babayeho.

17 Bayesha, umwami wa Israheli, atera Yuda maze urugo rw’umugi wa Rama ararwubaka ararukomeza kugira ngo azibire inzira Asa, umwami wa Yuda.

18 Asa afata feza na zahabu byari bisigaye byo mu mutungo w’Ingoro y’Uhoraho no mu mutungo w’ingoro y’umwami, abiha abagaragu be kugira ngo babyoherereze Beni‐Hadadi mwene Tibirimoni, umwuzukuru wa Heziyoni, akaba umwami wa Aramu kandi akaba yari atuye i Damasi. Asa abwira Beni‐Hadadi ati

19 «Reka tugirane isezerano, nk’uko data na so barigiranye. Nkohorereje amaturo ya feza na zahabu, maze uce ku isezerano wagiranye na Bayesha, umwami wa Israheli, areke gukomeza kuntera.»

20 Beni‐Hadadi yumvira umwami Asa; agaba ibitero bitera imigi ya Israheli, atsinda umugi wa Iyoni, uwa Dani, uwa Abeli‐Betimaka, akarere kose ka Kineroti n’igihugu cyose cya Nefutali.

21 Bayesha amaze kumva iyo nkuru, ahita areka gukomeza umugi wa Rama, ajya kwibera i Tirisa.

22 Umwami Asa atumira Abayuda bose, hatagize n’umwe usigara, barikora bajya i Rama aho Bayesha yubakaga, bahakura amabuye n’ibiti. Umwami Asa abyubakisha Geba y’Ababenyamini na Misipa.

23 Ibindi bikorwa byose bya Asa, ubutwari bwe, ibyo yakoze byose, imigi yubatse, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Yuda, uretse ko ageze mu zabukuru yarwaye ibirenge?

24 Nuko Asa aratanga, umurambo we ushyingurwa mu Murwa wa sekuruza Dawudi. Umuhungu we Yozafati aba ari we umuzungura ku ngoma.


Nadabu, Umwami wa Israheli (910–909)

25 Nadabu mwene Yerobowamu yabaye umwami wa Israheli, mu mwaka wa kabiri w’ingoma ya Asa, umwami wa Yuda; yamaze imyaka ibiri ategeka Israheli.

26 Yakoze ibidatunganiye Uhoraho; agendera mu nzira za se kandi akurikiza icyaha se yari yarakoresheje Israheli.

27 Bayesha mwene Ahiya wo mu muryango wa Isakari, aramugambanira. Bayesha amwicira i Gibetoni y’Abafilisti, mu gihe Nadabu n’Abayisraheli bose bari bagose Gibetoni.

28 Bayesha yishe Nadabu mu mwaka wa gatatu w’ingoma ya Asa, umwami wa Yuda, aba ari we umuzungura ku ngoma.

29 Akimara kwimikwa, yishe abo mu muryango wa Yerobowamu bose, arabatsemba, ntiyagira n’umwe asiga, nk’uko Uhoraho yari yabivuze atumye umugaragu we Ahiya w’i Silo.

30 Abica abahoye ibyaha bya Yerobowamu n’ibyo yoheje Abayisraheli ngo bakore, bagacumura kuri Uhoraho, Imana ya Israheli.

31 Ibisigaye by’ibikorwa bya Nadabu, ibyo yakoze byose, ibyo ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli? (32)


Bayesha, Umwami wa Israheli (909–886)

33 Mu mwaka wa gatatu w’ingoma ya Asa, umwami wa Yuda, Bayesha mwene Ahiya yima ingoma, ategeka Israheli yose atuye i Tirisa mu gihe cy’imyaka makumyabiri n’ine.

34 Yakoze ibidatunganiye amaso y’Uhoraho, akurikiza imigenzereze ya Yerobowamu, n’icyaha yari yarakoresheje Abayisraheli.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan