Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

1 Abami 14 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


VII. AMATEKA Y’IZO NGOMA ZOMBI KUGEZA KURI ELIYA Yerobowamu, umwami wa mbere wa Israheli (931–910)

1 Muri icyo gihe Abiya mwene Yerobowamu ararwara.

2 Yerobowamu abwira umugore we, ati «Haguruka, wiyoberanye hatagira umenya ko uri muka Yerobowamu, maze ujye i Silo. Ni ho umuhanuzi Ahiya aba, akaba ari we wampanuriye ko nzaba umwami w’iyi mbaga.

3 Witwaze imigati cumi, udutsima tundi n’ikibindi cy’ubuki, umusange; na we azakubwira uko uyu mwana azamera.»

4 Umugore wa Yerobowamu abikora atyo; arahaguruka ajya i Silo kwa Ahiya. Icyo gihe Ahiya ntiyari akibona, ntiyari akibasha no guhunyereza kubera ubusaza bwe.

5 Nyamara Uhoraho yari yabwiye Ahiya, ati «Dore muka Yerobowamu ari mu nzira, aje kukubaza iby’umwana we urwaye. Uzamubwire utya n’utya; kandi araza yiyoberanyije, yiyita undi mugore.»

6 Ahiya yumvise imirindi y’ibirenge by’uwo mugore acyinjira mu muryango, aramubwira ati «Injira, mugore wa Yerobowamu! Kuki wihinduye undi mugore? Ngutumweho amagambo akomeye cyane.

7 Genda ubwire Yerobowamu, uti ’Uhoraho, Imana ya Israheli aravuze ngo: Nagukuye muri rubanda nkugira umutware w’umuryango wanjye Israheli,

8 nanyaze ubwami inzu ya Dawudi ndabuguha; ariko ntiwambereye nk’umugaragu wanjye Dawudi witonderaga amategeko yanjye, akankurikirana n’umutima we wose, akora gusa ibitunganiye amaso yanjye.

9 Wakoze ibyaha kurusha abakubanjirije bose: uragenda wihimbira izindi mana z’amashusho abajwe ku buryo wansuzuguye; naho jyewe unjugunya hirya uranzinukwa.

10 Ni yo mpamvu inteye guteza inzu ya Yerobowamu ibyago, nkica abantu b’igitsinagabo bo kwa Yerobowamu, baba abacakara cyangwa se abigenga muri Israheli; nkavanaho abakomoka mu nzu ya Yerobowamu nk’uko bakubura umwanda bakawumaraho.

11 Umuntu wese wo mu muryango wa Yerobowamu uzapfira mu mugi azaribwa n’imbwa; naho uzagwa ku gasozi azaribwa n’ibisiga byo mu kirere, kuko ari ko Uhoraho yavuze.’

12 Naho wowe, mugore, haguruka utahe, nyamara uraba ugishinga ibirenge mu mugi, maze umwana wawe ahite apfa.

13 Israheli yose izamuririra imuhambe, kuko ari we wenyine mu bo kwa Yerobowamu uzahambwa mu mva; ni na we wenyine mu bo mu nzu ya Yerobowamu wabonyweho ibyiza bishimisha Uhoraho, Imana ya Israheli.

14 Uhoraho azishyiriraho undi mwami muri Israheli, abe ari we urimbura inzu ya Yerobowamu. Ni iby’uyu munsi! Mbivuge nte? Ni ibya nonaha!

15 Uhoraho azakubita Israheli ibe nk’urubingo runyeganyezwa n’amazi. Azarandura Abayisraheli muri iki gihugu cyiza yahaye abasekuruza kandi abatatanyirize hakurya y’uruzi, kuko biremeye ibiti byeguriwe ibimana byabo, bagacumura ku Uhoraho.

16 Azahana Israheli abahoye ibyaha Yerobowamu yakoze n’ibyo yakoresheje Israheli.»

17 Umugore wa Yerobowamu arahaguruka, aragenda agera i Tirisa. Akigera ku muryango w’inzu, umwana arapfa.

18 Baramuhamba, Abayisraheli bose baramuririra nk’uko Uhoraho yari yabivuze, abitumye umugaragu we Ahiya w’umuhanuzi.

19 Ibindi bigwi bya Yerobowamu, uko yarwanye n’uko yategetse, ibyo byose byanditswe mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli.

20 Yerobowamu yamaze imyaka makumyabiri n’ibiri ku ngoma, aratanga. Umuhungu we Nadabu ni we wamuzunguye.


Robowamu, Umwami wa Yuda (931–913)
( 2 Matek 12.1–16 )

21 Robowamu mwene Salomoni yimikirwa kuba umwami wa Yuda; Robowamu yimye amaze imyaka mirongo ine n’umwe avutse, amara ku ngoma imyaka cumi n’irindwi, ategekera i Yeruzalemu, umugi Uhoraho yitoranyirije mu miryango yose ya Israheli, kugira ngo bahubahirize izina rye. Nyina wa Robowamu yitwaga Nahama, akaba Umuhamonikazi.

22 Abantu bo mu muryango wa Yuda bakoze ibyo Uhoraho yanga: ibyaha byabo bituma Uhoraho abarakarira kuruta uko yarakariye abasekuruza babo.

23 Kimwe n’abo basekuruza, biyubakira ahirengeye inkingi z’amabuye n’ibiti byeguriwe ibimana byabo, ku misozi yose ihanitse no mu nsi y’igiti cyose kibisi; —

24 hadutse kandi mu gihugu abasore n’abakobwa b’amahabara biyegurira ibigirwamana! — bagakora ibibi byose by’abanyamahanga Uhoraho yari yarirukanye imbere y’Abayisraheli.

25 Robowamu amaze imyaka itanu ari ku ngoma, Shishaki, umwami wa Misiri, yagabye igitero i Yeruzalemu.

26 Yasahuye umutungo wo mu Ngoro y’Uhoraho, asahura n’umutungo wo mu ngoro y’umwami. Atwara byose abimaraho, ndetse yatwaye n’ingabo zose umwami Salomoni yari yaracurishije muri zahabu.

27 Umwami Robowamu akoresha izindi ngabo mu miringa zo kuzisimbura, maze aziha abatware b’abasirikare barindaga amarembo y’ibwami.

28 Buri gihe umwami yabaga yinjiye mu Ngoro y’Uhoraho, abasirikare bamugendagaho bafite izo ngabo, yasohoka bakajya kuzibika mu nzu yabo.

29 Ibindi bigwi bya Robowamu, ibyo yakoze byose, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Yuda?

30 Hakomeje kubaho intambara ziteranya Robowamu na Yerobowamu.

31 Umwami Robowamu amaze gutanga, umurambo we washyinguwe mu Murwa wa Dawudi, hamwe n’abasekuruza be. Umuhungu we Abiyamu ni we wamuzunguye ku ngoma.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan