1 Abami 13 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUmuntu w’Imana agera i Beteli 1 Mu gihe Yerobowamu yatwikiraga ibitambo ku rutambiro, haza umuntu w’Imana avuye muri Yuda, aza i Beteli, azanywe n’ijambo ry’Uhoraho. 2 Uwo muntu atera hejuru, avugira kuri urwo rutambiro ijambo ry’Uhoraho, agira ati «Rutambiro! Rutambiro! Uhoraho avuze atya ’Dore mu nzu ya Dawudi hagiye kuvuka umwana uzitwa Yoziya. Azagutwikiraho abaherezabitambo b’ahirengeye baguturiraho ububani, kandi bazagutwikiraho amagufwa y’abantu!’» 3 Uwo munsi, umuntu w’Imana yerekana ikimenyetso, agira ati «Iki ni cyo kimenyetso Uhoraho yavuze: dore urutambiro rugiye kwiyasa, n’urugimbu ruriho ruseseke.» 4 Umwami Yerobowamu amaze kumva amagambo umuntu w’Imana avuze ku rutambiro rw’i Beteli, amutunga ikiganza cyari gifashe ku rutambiro, avuga ati «Nimumufate!» Ariko icyo kiganza yari atunze umuntu w’Imana kirumirana, ntiyashobora kukigarura. 5 Urutambiro ruriyasa n’urugimbu ruraseseka, nk’uko umuntu w’Imana yari yabitanzeho ikimenyetso, abwirijwe n’ijambo ry’Uhoraho. 6 Umwami abwira umuntu w’Imana, agira ati «Inginga Uhoraho, Imana yawe, unsabire, ikiganza cyanjye kingarukire.» Umuntu w’Imana yinginga Uhoraho, ikiganza cy’umwami kirakira, gisubira uko cyari kimeze mbere. 7 Umwami abwira umuntu w’Imana, ati «Ngwino iwanjye mu rugo, nkugaburire kandi nguhe ingororano.» 8 Umuntu w’Imana asubiza umwami, ati «N’ubwo wampa igice cya kabiri cy’ibyo utunze mu nzu yawe, nta bwo twajyana iwawe, sinarira umugati aha hantu kandi sinahanywera amazi, 9 kuko ari ko ijambo ry’Uhoraho ryanyihanangirije ngo ’Ntuzagire umugati urya, ntuzanywe amazi kandi nutaha ntuzasubize inzira wajemo.’» 10 Agenda anyuze mu yindi nzira, ntiyasubiza iyamuzanye i Beteli. Umuntu w’Imana asuzugura 11 Hakaba umusaza w’umuhanuzi wari utuye i Beteli, abana be baraza bamurondorera ibyo umuntu w’Imana yakoreye i Beteli uwo munsi; bamubwira n’amagambo uwo muntu yabwiye umwami. 12 Se arababaza ati «Yanyuze mu yihe nzira agenda?» Abana be babaririza inzira umuntu w’Imana wari wavuye muri Yuda yanyuzemo. 13 Umusaza abwira abana be, ati «Nimuntegurire indogobe!» Bamutunganyiriza icyicaro ku ndogobe, yurira indogobe aragenda. 14 Akurikira wa muntu w’Imana, amusanga aho yari yicaye mu nsi y’umushishi. Aramubaza ati «Ni wowe muntu w’Imana waturutse muri Yuda?» Undi aramusubiza ati «Ni jye!» 15 Aramubwira ati «Ngwino dusubirane iwanjye imuhira ufungure.» 16 Umuntu w’Imana aramusubiza ati «Sinshobora gusubiranayo nawe ngo tujyane iwawe; kandi sindira ino umugati, simpanywera n’amazi, 17 kuko Uhoraho yambwiye ngo ’Ntuzarire umugati aho hantu, kandi ntuzahanywere amazi, ntuzanasubize inzira yakuzanye.’» 18 Umuhanuzi aramubwira ati «Nanjye ndi umuhanuzi nkawe, kandi malayika watumwe n’Uhoraho yambwiye ati ’Mugarure umushyire iwawe mu rugo, arye umugati kandi umuhe n’amazi anywe.’» Ariko yaramubeshyaga. 19 Umuntu w’Imana asubiranayo na wa musaza, bageze iwe arya umugati kandi anywa amazi. Urupfu rw’umuntu w’Imana 20 Bakiri ku meza, ijambo ry’Uhoraho rigera ku muhanuzi wari wagaruye wa muntu w’Imana. 21 Umusaza w’umuhanuzi atera hejuru abwira umuntu w’Imana wari wavuye muri Yuda, ati «Uhoraho aravuze ngo: Kubera ko wasuzuguye ijambo ry’Uhoraho, Imana yawe, 22 kubera ko wasubiye inyuma ukarya umugati kandi ukanywera amazi ahantu nari nakubujije, ngira nti ’Ntuzaharire umugati kandi ntuzahanywere amazi’, umurambo wawe ntuzagera mu mva y’abasokuruza.» 23 Nuko umuntu w’Imana amaze kurya umugati no kunywa amazi, wa musaza w’umuhanuzi wari wamugaruye amutegurira icyicaro ku ndogobe, 24 aragenda. Ahura n’intare mu nzira iramwica. Umurambo we uguma aho mu nzira, indogobe iwuhagaze iruhande, ku rundi ruhande hahagaze intare. 25 Abagenzi bahanyuze babonye iyo ntumbi irambaraye mu nzira, intare ihagaze iruhande rwayo, baza kubibwira abo mu mugi wari utuwemo na wa musaza w’umuhanuzi. 26 Uwo muhanuzi wamugaruriye mu nzira abyumvise, aravuga ati «Ni wa muntu w’Imana! Wa wundi utarumviye ijambo ry’Uhoraho, none Uhoraho yamugabije intare iramutanyagura, iramwica, nk’uko Uhoraho yari yamubwiye.» 27 Abwira abahungu be, ati «Nimuntegurire icyicaro ku ndogobe!» Bambika indogobe, 28 aragenda, asanga intumbi irambaraye mu nzira, indogobe n’intare bihagaze iruhande rwayo. Intare ntiyari yariye iyo ntumbi, kandi nta cyo yari yatwaye indogobe. 29 Umuhanuzi aterura umurambo w’umuntu w’Imana, awushyira ku ndogobe awusubirana iwe. Umuhanuzi w’umusaza asubira mu mugi we, aririra umuntu w’Imana, hanyuma aramushyingura. 30 Ashyingura uwo murambo mu mva ye yicukuriye, baririra umuntu w’Imana, bagira bati «Ni ishyano, muvandimwe!» 31 Amaze kumushyingura abwira abana be, ati «Igihe nzapfa, muzanshyingure mu mva ishyinguwemo umuntu w’Imana. Muzashyire amagufwa yanjye iruhande rw’aye; 32 kuko ijambo Uhoraho yavugiye ku rutambiro rw’i Beteli aranguruye ijwi, no ku masengero yose y’ahirengeye yubatswe mu migi ya Samariya, rizaba ryuzuye.» 33 N’ubwo ibyo byabaye, Yerobowamu ntiyaretse imigenzereze ye mibi. Yakomeje gufata abantu muri rubanda rwa giseseka abagira abaherezabitambo bo mu masengero y’ahirengeye. Uwashakaga wese yamukoreragaho imihango yo kumugira umuherezabitambo w’ahirengeye. 34 Iyo migenzereze ibera icyaha inzu ya Yerobowamu, bituma isenywa kandi irimburwa ku isi. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda