Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

1 Abami 12 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


VI. ISRAHELI YIGABANYAMO INGOMA EBYIRI Ikoraniro ry’i Sikemu
( 2 Matek 10.1–15 )

1 Robowamu ajya i Sikemu kuko ari ho Israheli yose yari yaje kumwimikira.

2 Ariko Yerobowamu mwene Nebati arabyumva; ubwo yari akiri mu Misiri aho yari yarahungiye umwami Salomoni, ni ho yari atuye.

3 Batumiza Yerobowamu azana n’ikoraniro ryose rya Israheli, babwira Robowamu aya magambo, bati

4 «So yatugeretseho umuzigo uremereye adukoresha imirimo y’uburetwa, wowe rero ubu ngubu tworohereze iyo mirimo ikaze, n’uwo muzigo uremereye so yatugeretseho, maze tukuyoboke tugukorere.»

5 Arabasubiza ati «Nimugende muzagaruke mu minsi itatu.» Nuko baragenda.

6 Umwami Robowamu agisha inama abantu bakuru bahoze bahatswe na se Salomoni akiriho, arababaza ati «Mwebwe mungiriye nama ki yo gusubiza bariya bantu?»

7 Baramubwira bati «Uyu munsi niwereka bariya bantu ko ubitayeho, ukabashimisha kandi ukabasubiza mu magambo meza, bazakomeza bakubere abagaragu.»

8 Ariko Robowamu yanga kwemera inama agiriwe n’abo basaza, ahubwo agisha inama abasore babyirukanye na we, bamuhatsweho.

9 Arababaza, ati «Mwebwe mungiriye nama ki? Dusubize iki bariya bantu bambajije ngo ’Tworohereze umuzigo uremereye so yadukoreye’?»

10 Abasore babyirukanye na we bamusubiza, bagira bati «Abo bantu bakubwiye ayo magambo ngo ’So yatugeretseho umuzigo uremereye, ariko wowe uwutworohereze’, uzabasubize uti ’Urutoki rwanjye rw’agahera rurusha ubunini impyiko za data!

11 None rero guhera ubu, ubwo data yabakoreye umuzigo uremereye, jyewe nzabarushirizaho; kandi kubera ko data yabakubitishaga ibiboko, jyewe nzabakubitisha imikoba ipfunditseho ibyuma!’»

12 Umunsi wa gatatu ugeze, Yerobowamu arikora n’abantu bose basanga umwami Robowamu, nk’uko yari yarabibabwiye, ati «Muzagaruke ku munsi wa gatatu.»

13 Umwami abasubizanya inabi nyinshi: areka inama abasaza bari bamugiriye,

14 abasubiza akurikije inama y’abasore, agira ati «Umuzigo wanyu data yarawuremereje, naho jye nzabarushirizaho; kandi ubwo data yabakubitishaga ibiboko, jye nzabakubitisha imikoba ipfunditseho ibyuma.»

15 Umwami ntiyumvira abo bantu, kuko ubwo bwari uburyo bwakoreshejwe n’Uhoraho, kugira ngo yuzuze ijambo yari yarabwiye Yerobowamu mwene Nebati, aritumye Ahiya w’i Silo.


Igihugu cya Salomoni kigabanyamo ingoma ebyiri
( 2 Matek 10.16—11.4 )

16 Israheli yose ibonye ko umwami atayumvise, imbaga y’abantu imusubiza muri aya magambo iti «Dufite mugabane ki kwa Dawudi? Nta murage dusangiye na mwene Yese. Israheli, isubirire mu mahema yawe! None rero Dawudi, wimenyere inzu yawe!» Nuko Israheli isubira mu mahema yayo.

17 Ariko Robowamu akomeza gutegeka Abayisraheli bari batuye mu migi ya Yuda.

18 Umwami Robowamu yohereza Adoramu, umutware w’imirimo y’uburetwa, ariko Israheli yose imutera amabuye nuko arapfa. Ubwo Robowamu ahera ko yinaga ku igare rye ahungira i Yeruzalemu.

19 Israheli yose igandira ityo inzu ya Dawudi kugeza n’ubu.

20 Israheli yose imaze kumenya ko Yerobowamu yagarutse, bamutumaho ngo aze mu ikoraniro, maze baramwimika aba umwami wa Israheli yose. Ntihagira uyoboka inzu ya Dawudi, atari umuryango wa Yuda wonyine.

21 Robowamu ageze i Yeruzalemu akoranya umuryango wa Yuda wose n’uwa Benyamini, ibumbye abantu ibihumbi ijana na mirongo inani b’abarwanyi kabuhariwe, kugira ngo barwanye inzu ya Israheli, maze bagarurire Robowamu mwene Salomoni ubwami.

22 Ariko ijambo ry’Imana rigera kuri Shemaya, umuntu w’Imana riti

23 «Bwira Robowamu mwene Salomoni, n’umuryango wose wa Yuda, n’uwa Benyamini, n’abandi bantu bose, uti

24 ’Uhoraho aravuze ngo: Ntimuzarwanye abavandimwe banyu, Abayisraheli; buri muntu nasubire iwe kuko ibyo ari jye byakomotseho.’» Bumvira ijambo ry’Uhoraho, barataha nk’uko Uhoraho yabivuze.

25 Yerobowamu akomeza umugi w’i Sikemu mu misozi ya Efurayimu, arahatura. Hanyuma arahimuka, ajya gukomeza umugi w’i Penuweli.


Icyaha cya Yerobowamu

26 Yerobowamu aribwira, ati «Uko mbona ibintu biteye, ubwami bushobora kuzasubira mu nzu ya Dawudi.

27 Aba bantu nibakomeza kuzamuka bajya gutura ibitambo mu Ngoro y’Uhoraho i Yeruzalemu, imitima yabo izagarukira shebuja Robowamu, umwami wa Yuda, maze banyice, bisubirire kwa Robowamu, umwami wa Yuda.»

28 Umwami Yerobowamu yigira inama akora amashusho abiri y’inyana za zahabu, abwira abantu, ati «Mwakabije kuzamuka i Yeruzalemu! None rero, Israheli, ngizi imana zawe zagukuye mu gihugu cya Misiri.»

29 Ishusho rimwe arishyira i Beteli, irindi arishyira i Dani.

30 Ibyo ni byo byateye rubanda gucumura: ntibatinyaga no gutambagira kugera i Dani kubera iryo shusho!

31 Yerobowamu yubaka amasengero ahirengeye kandi afata abantu muri rubanda rwa giseseka, batari abo mu nzu ya Levi, abagira abaherezabitambo.

32 Yerobowamu akoresha umunsi mukuru mu kwezi kwa munani, ku munsi wa cumi n’itanu, nk’uko byari bisanzwe muri Yuda, nuko arazamuka ajya ku rutambiro. Abigenza atyo i Beteli, maze ya mashusho y’inyana ayahaturira ibitambo. Ashyira i Beteli abaherezabitambo yari yaratoranyije mu masengero y’ahirengeye.

33 Nuko ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa munani, umunsi yihitiyemo ubwe, azamuka ku rutambiro yari yarubatse i Beteli. Ahakorera umunsi mukuru w’Abayisraheli, kandi ajya ku rutambiro ahatwikira ububani.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan