Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

1 Abami 11 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Salomoni ahemukira Uhoraho

1 Umwami Salomoni akunda abagore benshi b’abanyamahanga: uretse umukobwa wa Farawo, abenguka Abamowabukazi, Abahamonikazi, Abedomukazi, Abasidonikazi n’Abahetikazi.

2 Bakomokaga mu mahanga Uhoraho yari yarabwiye Abayisraheli, ati «Ntimukajye iwabo kandi na bo ntibakabazemo, kuko bashobora guhindura imitima yanyu mukiyegurira imana zabo.» Nyamara Salomoni yabengutse abakobwa babo.

3 Yatunze abagore magana arindwi bo mu muryango w’imfura, n’inshoreke magana atatu.

4 Salomoni amaze gusaza, abo bagore bamuhinduye umutima bawerekeza ku zindi mana; maze umutima we ntiwakomeza kurangamira Uhoraho nk’uko uwa se Dawudi wari umeze.

5 Salomoni ayoboka Ashitoreti, imanakazi y’Abasidoni, na Milikomu, ishyano ry’Abahamoni.

6 Salomoni akora ibyo Imana yanga, ntiyaba akiyobotse Uhoraho nk’uko se Dawudi yari yarabigize.

7 Nuko Salomoni yubaka hejuru y’umusozi uteganye na Yeruzalemu, ahubaka urutambiro rugenewe Kemoshi, ishyano ry’Abamowabu, yubaka n’urundi rutambiro rugenewe Moleki, ishyano ry’Abahamoni.

8 Abigenzereza atyo ibigirwamana by’abagore be b’abanyamahanga bose; batwikiraga imana zabo imibavu, bakazitura n’ibitambo.

9 Uhoraho arakarira Salomoni, kuko yari yarayobeje umutima we awutanya n’Uhoraho, Imana ya Israheli, yari yaramubonekeye kabiri

10 kandi ikamutegeka imwihanangiriza ko atazagira izindi mana yiyegurira, nyamara Salomoni ntiyumvira icyo Uhoraho yari yamutegetse.

11 Uhoraho abwira Salomoni, ati «Kubera ko wagenjeje utyo, ukaba utarakurikije Isezerano ryanjye n’amategeko nari naguhaye, ngiye kukunyaga ubwami mbugabire umwe mu bagaragu bawe.

12 Nyamara simbikora ukiriho kuko ngiriye so Dawudi, ahubwo nzabunyaga umwana wawe.

13 Ariko kandi na we sinzamunyaga ubwami bwose, nzamusigira umuryango umwe kubera so Dawudi na Yeruzalemu nitoreye.»


Abanzi babiri ba Salomoni

14 Uhoraho aterereza Salomoni Hadadi, Umunyedomu, wo mu bwoko bwa cyami bwa Edomu.

15 Urwo rwango rwatangiye igihe Dawudi atsinze Edomu; Yowabu, umugaba w’ingabo ze, agasubirayo guhambisha abaguye ku rugamba, akanica icyitwa umuhungu cyose muri Edomu.

16 Koko Yowabu na Israheli yose bahamaze amezi atandatu, ngo basige bahatsembye icyitwa igitsinagabo cyose.

17 Ni bwo Hadadi, wari ukiri umusore, yahunganye na bamwe mu bagaragu ba se, bahungira mu Misiri.

18 Bavuye i Madiyani bagera i Parani, bahavana abantu bamwe barajyana bagerana mu Misiri kwa Farawo, umwami wa Misiri. Farawo aha Hadadi inzu, amumenyera ikimutunga kandi amuha n’isambu.

19 Hadadi yari yaratonnye cyane kuri Farawo, bituma amushyingira muramu we, murumuna wa Tahupenesi, umugore we.

20 Murumuna wa Tahupenesi abyarira Hadadi umwana w’umuhungu witwa Genubati, maze Tahupenesi amurerera kwa Farawo, nuko Genubati aguma mu rugo rwa Farawo, abyirukana n’abahungu be.

21 Hadadi akiri mu Misiri, inkuru imugeraho ko umwami Dawudi yatanze, kandi ko na Yowabu, umugaba w’ingabo, na we yapfuye. Hadadi abwira Farawo, ati «Ndeka nsubire mu gihugu cyanjye.»

22 Farawo amusubiza, agira ati «Ni iki wambuzeho gitumye ushaka gusubira mu gihugu cyawe aka kanya?» Na we aramusubiza ati «Nta cyo, ariko nyemerera ntahe.» Nuko Hadadi aba umwanzi wa Israheli, mu gihe cyose Salomoni yari ku ngoma.

23 Imana iterereza Salomoni undi mwanzi: uwitwa Rezoni mwene Eliyada. Yari yarahunze acika shebuja Hadadezeri, umwami w’i Soba.

24 Yari yarakoranyirije abantu iruhande rwe, aba umutware w’ako gatsiko. Ubwo Dawudi yamwiciraga abantu, yahungiye i Damasi agumayo ndetse arahategeka.

25 Rezoni ahinduka umwanzi wa Israheli mu gihe cyose Salomoni yari ku ngoma.


Ukwigomeka kwa Yerobowamu

26 Yerobowamu mwene Nebati yari Umwefurayimu w’i Sereda; yari umwana w’umupfakazi Seruwa kandi akaba n’umugaragu wa Salomoni, maze na we agomera umwami.

27 Dore impamvu yatumye ahemukira umwami. Salomoni yubakaga Milo agira ngo azibe icyuho mu nkike z’Umurwa wa se Dawudi.

28 Uwo mugabo Yerobowamu yari intwari kandi ashoboye; Salomoni yari yaramwitegereje akora, aza kumugira umutware w’abanyamirimo y’uburetwa bose b’inzu ya Yozefu.

29 Igihe Yerobowamu yari avuye i Yeruzalemu, umuhanuzi Ahiya w’i Silo yamusanze mu nzira; bombi bari bonyine ku gasozi, Ahiya yiteye igishura gishya.

30 Ahiya yiyambura cya gishura gishya yari yambaye agicamo ibitambaro cumi na bibiri.

31 Hanyuma abwira Yerobowamu ati «Fata ibitambaro cumi, kuko Uhoraho, Imana ya Israheli, yavuze iti ’Dore ngiye kunyaga Salomoni ubwami mbuguhemo imiryango cumi.

32 N’umuryango umwe azasigarana bizaba bitewe n’uko nzaba ngiriye umugaragu wanjye Dawudi, n’umurwa wa Yeruzalemu nitoranyirije mu miryango yose ya Israheli.

33 Kuko bantaye bakajya kuramya Ashitoreti, ikigirwamanakazi cy’Abasidoni, na Kemoshi, ikigirwamana cya Mowabu, na Milikomu, ikigirwamana cya bene Hamoni, kandi bakaba bataragendeye mu nzira zanjye, ngo bakore ibitunganiye amaso yanjye, bitondere amategeko n’imico yanjye nk’uko se Dawudi yabigenzaga.

34 Sinzanyaga Salomoni ubwami kuko namutoye ngo abe umwami igihe cyose azaba akiriho, mbigiriye umugaragu wanjye Dawudi nitoreye, akaba yaritondeye amateka n’amategeko yanjye.

35 Ahubwo nzabunyaga umuhungu we mbukwihere: nzaguha imiryango cumi.

36 Uwo muhungu we nzamuha umuryango umwe, kugira ngo umugaragu wanjye Dawudi ahorane itara imbere yanjye i Yeruzalemu, umurwa nitoranyirije kugira ngo nywushyiremo izina ryanjye.

37 Wowe ubwawe, nzagufata nkujyane utegeke aho ushaka kandi uzaba umwami wa Israheli.

38 Niwumvira ibyo nzagutegeka byose, ukagendera mu nzira zanjye, ugakora ibitunganiye amaso yanjye, ukitondera amategeko n’amateka yanjye nk’uko umugaragu wanjye Dawudi yabigenzaga, nzabana nawe kandi nkubakire inzu ikomeye nk’iyo nubakiye Dawudi; kandi nzaguha Israheli.

39 Bityo, nzaba ncishije bugufi ubwoko bwa Dawudi, ariko si ko bizahora.’»

40 Salomoni ashaka kwicisha Yerobowamu; Yerobowamu arahaguruka ahungira mu Misiri kwa Shishaki, umwami wa Misiri, agumayo kugeza Salomoni atanze.


Itanga rya Salomoni
( 2 Matek 9.29–31 )

41 Ibindi bigwi bya Salomoni, ibyo yakoze byose n’ubuhanga bwe, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka ya Salomoni?

42 Salomoni yamaze imyaka mirongo ine ategeka Yeruzalemu na Israheli.

43 Hanyuma Salomoni aratanga, bashyingura umurambo we mu Murwa wa Dawudi. Umuhungu we Robowamu amuzungura ku ngoma.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan