1 Abami 10 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUmwamikazi w’i Saba asura Salomoni ( 2 Matek 9.1–12 ) 1 Umwamikazi w’i Saba wari wumvise ubwamamare bwa Salomoni akesha izina ry’Uhoraho, azanwa no kumwinjisha ibibazo by’urusobekerane. 2 Aza i Yeruzalemu ashagawe n’imbaga nyamwinshi, n’ingamiya zihetse imibavu, na zahabu nyinshi cyane, n’amabuye y’agaciro gakomeye. Ageze kwa Salomoni amubwira ibyo yari afite ku mutima byose. 3 Salomoni asubiza ibibazo bye byose; ntihagira ikibazo na kimwe kimubera urujijo ku buryo yakiburira igisubizo. 4 Umwamikazi w’i Saba abonye ubuhanga bwa Salomoni, n’inzu yari yarubatse, 5 n’ibiribwa byo ku meza ye, n’amacumbi y’abagaragu be, imiherereze y’abahereza be n’imyambarire yabo, abahereza b’inzoga be, n’ibitambo bitwikwa yaturiraga mu Ngoro y’Uhoraho, arumirwa. 6 Nuko abwira umwami ati «Ibyo numvise mu gihugu cyanjye bakuvugaho, iby’imivugire yawe n’ubuhanga bwawe, byari ukuri. 7 Sinemeraga ibyavugwaga kugeza ubwo niyizira nkibonera n’amaso yanjye; none nsanze nta n’igice cyabyo bambwiye! Urengeje kure mu buhanga no mu mico ubwamamare nari narumvise. 8 Hahirwa abantu bawe, hahirwa abagaragu bawe, bo bahora iteka imbere yawe bumva ubuhanga bwawe. 9 Nihasingizwe Uhoraho, Imana yawe, yo yakwicaje ku ntebe y’ubwami ya Israheli; bitewe n’uko Uhoraho akunda Israheli ubuziraherezo, yakwimitseho umwami kugira ngo wubahirize amategeko n’ubutabera.» 10 Nuko umwamikazi atura Salomoni amatalenta ijana na makumyabiri ya zahabu, imibavu myinshi cyane n’amabuye y’agaciro gakomeye. Nta bundi higeze haboneka imibavu inganya ubwinshi n’iyo ngiyo umwamikazi w’i Saba yatuye umwami Salomoni. 11 Amato ya Hiramu yari yatwaye zahabu y’i Ofiri yari yazanye n’ibiti byinshi by’indobanurwa, n’amabuye y’agaciro gakomeye. 12 Ibyo biti, umwami abikoresha mu Ngoro y’Uhoraho no mu ngoro ye bwite, kandi abibazamo inanga z’abaririmbyi. Nta biti nk’ibyo byongeye kuboneka kugeza kuri uyu munsi. 13 Umwami Salomoni aha umwamikazi w’i Saba ibyo yashatse kumusaba byose, tutavuze ibindi byinshi yamuhereye ubuntu butangaje. Hanyuma umwamikazi w’i Saba aragenda, asubirana n’abagaragu be mu gihugu cye. Ubukungu bwa Salomoni ( 2 Matek 1.14–17 ; 9.13–28 ) 14 Uburemere bwa zahabu yajyaga kwa Salomoni mu mwaka umwe gusa bwari ubw’amatalenta magana atandatu na mirongo itandatu, 15 hatabariwemo amakoro y’abagenzi, imisoro y’abacuruzi n’iy’abami bose ba Arabiya n’abatware b’icyo gihugu. 16 Umwami Salomoni acurisha ingabo nini magana abiri muri zahabu, ingabo imwe ikomekwaho amasikeli magana atandatu ya zahabu. 17 Acurisha kandi ingabo nto magana atatu muri zahabu, ingabo imwe ikomekwaho mini eshatu za zahabu. Umwami azishyira mu nzu y’ishyamba rya Libani. 18 Umwami abajisha intebe y’ubwami mu mahembe y’inzovu, ayisiga zahabu inogereye. 19 Iyo ntebe yari ifite amadarajya atandatu, ikagira ubwegamiro buhese n’imikondo yo kurambikaho inkokora kuri buri ruhande. Hari amashusho abiri y’intare ahagaze iruhande rw’imikondo, 20 hakaba n’andi mashusho y’intare cumi n’abiri yari kuri buri ruhande ku madarajya atandatu. Nta wundi mwami wigeze abajisha intebe ihwanye n’iyo! 21 Ibikombe byose umwami Salomoni yanyweragamo byari bisizwe zahabu, n’ibikoresho byose byo mu nzu y’ishyamba rya Libani byari bisizwe zahabu inogereye; nta na kimwe cyariho feza, kuko nta gaciro feza yagiraga mu gihe cy’ingoma y’umwami Salomoni. 22 Umwami yari afite ku nyanja amato yagendanaga n’aya Hiramu kugera i Tarishishi, kandi buri myaka itatu amato y’i Tarishishi yahagarukaga yuzuye zahabu na feza, amahembe y’inzovu, inguge n’inyoni nziza. 23 Umwami Salomoni arusha abami bose b’isi ubukungu n’ubuhanga. 24 Amahanga yose yifuzaga kubona Salomoni, kugira ngo yumve ubuhanga Imana yashyize mu mutima we. 25 Buri wese yazanaga ituro rye, ari ibintu bya feza cyangwa se zahabu, ari imyenda, intwaro, imibavu, amafarasi n’inyumbu, kandi bakabizana buri mwaka. 26 Salomoni akoranya amagare n’amafarasi. Yari afite amagare igihumbi na magana ane, n’amafarasi ibihumbi cumi na bibiri, ayashyira mu migi icyurwamo amagare no hafi ye i Yeruzalemu. 27 Umwami atuma i Yeruzalemu hagwira feza inganya ubwinshi n’amabuye, n’ibiti by’amasederi binganya ubwinshi n’imivumu yo mu bibaya. 28 Amafarasi ya Salomoni yaturukaga mu Musuri n’i Kuwe; abacuruzi b’umwami bayaguraga i Kuwe. 29 Barihaga amasikeli magana atandatu ya feza ku igare rimwe ryavaga mu Musuri, n’ijana na mirongo itanu ku ifarasi imwe. Ni na byo biciro byatangwaga n’abami bose b’Abaheti n’ab’Aramu babigura n’abacuruzi babibazaniye. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda