Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

1 Abakorinto 9 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Pawulo ahara ibyo afitiye uburenganzira

1 Mbese jye simfite ubwigenge? Mbese sindi intumwa? Mbese jye sinabonye Yezu Umwami wacu? Mbese si mwe musaruro wanjye muri Nyagasani?

2 Niba ku bandi ntari intumwa, nibura ndi yo kuri mwebwe, kuko ukuri k’ubutumwa Nyagasani yanshinze kubagaragariramo.

3 Dore icyo nsubiza abaninura.

4 Mbese twebwe ntitwagira uburenganzira bwo guhabwa ibyo kurya no kunywa?

5 Mbese twe ntitwashobora kugendana n’umugore duhuje ukwemera, nk’uko izindi ntumwa, n’abavandimwe ba Nyagasani, na Kefasi babigenza?

6 Cyangwa se tuzabe ari twe twenyine, jyewe na Barinaba, duhatirwa gukorera ibidutunga?

7 Ni iyihe ngabo yagiye ku rugamba, kandi igomba no kwigemurira? Ni nde wahinga umuzabibu, ntawuryeho imbuto? Cyangwa se ni nde wakorora ubushyo, maze ntanywe amata yabwo?

8 Ibyo se byaba bishingiye gusa ku matwara y’abantu, cyangwa ahubwo bishyigikiwe n’Amategeko y’Imana?

9 Koko mu Mategeko ya Musa haranditswe ngo «Ntuzahambire umunwa w’ikimasa kivungagura ingano.» Ubwo se Imana yaba koko ishishikajwe n’ibimasa?

10 Ahubwo si twebwe ibivugira? Ni koko, ibyo ni twebwe byandikiwe; kuko uhinga wese ahingana icyizere, n’uhura ingano akagira icyizere cyo guhabwa umugabane we.

11 Ubwo twababibyemo imbuto z’Imana, murasanga bikabije ko dusarura ku byo mutunze?

12 Niba abandi babafiteho ubwo burenganzira, twe twabuzwa n’iki kububagiriraho? Nyamara nta bwo twigeze tubwitwaza! Twihanganiye byose, ngo hato tudatera imbogamizi Inkuru Nziza ya Kristu.

13 Ariko se ntimuzi ko abakorera Ingoro y’Imana batungwa n’iyo Ngoro nyine, n’abahereza ku rutambiro, bagahabwa umugabane ku byo batuye?

14 Bityo rero, n’abogeza Inkuru Nziza, Nyagasani yabageneye gutungwa na yo.

15 Icyakora nta cyo nigeze nitwaza muri ibyo byose; kandi simbibandikiye ngo mukurizeho kugira icyo mumpa; ahubwo nahitamo gupfa, aho gucuzwa iryo shema n’ubonetse wese.

16 Kuba naramamaje Inkuru Nziza, si byo byatuma nirata, kuko ari umurimo ngombwa nashinzwe; ndiyimbire rero niba ntamamaje Inkuru Nziza!

17 Yabaye rero nabikoraga ku bwende bwanjye, nari nkwiye kubihemberwa; ariko ubwo mbitegetswe, ni umuzigo nahawe.

18 Ubwo se ishimwe ryanjye rishingiye he? Rishingiye mu kwamamaza Inkuru Nziza ku buntu, ntarambirije ku burenganzira mpabwa na yo.

19 N’ubwo nigenga kuri bose, nahisemo kwigira umugaragu wa bose, kugira ngo nigarurire benshi muri bo.

20 Nigize Umuyahudi mu Bayahudi, kugira ngo nshobore gushyikira Abayahudi; kandi jyewe utakigengwa n’amategeko nemeye kumvira Amategeko nk’abayagenewe, ari ukugira ngo nigarurire abagengwa n’amategeko.

21 Kandi jyewe utabuze itegeko ry’Imana ringenga, kuko Kristu ari we ungenga, nigize nk’utagira amategeko, rwagati mu batagira amategeko, ari ukugira ngo mbigarurire na bo.

22 Nigize umunyantege nke mu banyantege nke, ngo niyegereze abanyantege nke. Nihwanyije na bose muri byose, kugira ngo ngire abo mbarokoramo.

23 Ibyo kandi mbikorera Inkuru Nziza kugira ngo nzayigireho uruhare.


Urugero rw’abakinira kurushanwa

24 Ntimuzi se ko abasiganwa ku kibuga cy’imikino biruka bose ariko igihembo kikegukana umwe? Ngaho rero nimwiruke namwe kugira ngo mwese mugitsindire.

25 Urushanwa wese yigomwa byinshi, kandi aba aharanira ikamba rizayoka; naho twebwe iryo duharanira, ntirizashira.

26 Nguko rero uko jye niruka, sinkora hirya no hino; nguko kandi uko ndwana, sinigera mpusha.

27 Ahubwo umubiri wanjye ndawuhana nkawukandamiza kugira ngo ntazavaho mpigikwa, maze kwamamaza Inkuru Nziza mu bandi.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan