Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

1 Abakorinto 7 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ibyerekeye gushyingirwa no kudashyingirwa

1 Noneho ngeze ku byo mwanyandikiye. Uko mbona, ibyiza ni uko umugabo atakwegera umugore.

2 Ariko kugira ngo mwirinde ingeso mbi, buri mugabo nagire umugore we, na buri mugore agire umugabo we.

3 Umugabo ntakwiriye kwiyima umugore we, bityo n’umugore ku mugabo we.

4 Umugore ntiyigenga ku mubiri we, ugengwa n’umugabo we; n’umugabo ntiyigenga ku mubiri we, ugengwa n’umugore we.

5 Ntihakagire uwiyima undi, keretse mubyumvikanyeho, na bwo by’igihe gito, kugira ngo muhugukire gusenga; hanyuma musubirane, ngo hato mutananirwa kwigomwa, Sekibi agakurizaho kubashuka.

6 Ibyo mbabwiye, ndabibemereye gusa; simbibategetse.

7 Nakwifuza yuko abantu bose bamera nkanjye, ariko buri wese afite ingabire ye bwite yiherewe n’Imana, umwe iye, undi iye.

8 Icyo mbwira abatarashaka n’abapfakazi ni uko bakwigumira batyo, kimwe nanjye.

9 Nyamara niba badashoboye kwihangana, nibashake; kuko ikiruta ari ugushyingirwa aho kwicwa n’irari.

10 Dore icyo ntegetse abashakanye, atari jyewe ahubwo ni Nyagasani: umugore ntagatandukane n’umugabo we.

11 — niba batandukanye, ntakongere gushaka cyangwa yigorore n’umugabo we — n’umugabo ntakirukane umugore we.

12 Abandi basigaye mbabwiye ku giti cyanjye, si Nyagasani ubwe ubivuga: niba hari umuvandimwe ufite umugore utaremera Kristu maze akishimira ko babana, ntakamwirukane.

13 Niba kandi umugore afite umugabo utaremera, maze akishimira ko babana, ntagatandukane n’uwo umugabo.

14 Kuko umugabo utemera atagatifuzwa n’umugore we, kimwe n’uko umugore utemera atagatifuzwa n’umugabo we. Byaba bitabaye ibyo, abana banyu baba babuze ubuntungane, kandi ubundi baratagatifujwe.

15 Niba utemera ashatse gutandukana, nabigire! Icyo gihe umuvandimwe wacu, cyangwa mushiki wacu, aba abohowe, kuko Imana yabahamagariye kubaho mu mahoro.

16 Ni ko se, wa mugore we, wabwirwa n’iki ko uzakiza umugabo wawe? Nawe wa mugabo we, wabwirwa n’iki ko uzakiza umugore wawe?


Buri wese agume mu mwanya Imana yamushyizemo

17 Ubundi rero buri muntu akomeze kubaho nk’uko Nyagasani yabimugeneye, mbese uko yari ari igihe Imana imuhamagaye; ni yo mabwiriza mpaye za Kiliziya zose.

18 Niba hari uwahamagawe yarabanje kugenywa, ntakabihishahishe. Niba kandi hari utagenywe, ntakigenyeshe.

19 Ari ukugenywa, cyangwa ukutagenywa, byose nta kavuro; icya ngombwa ni ugukurikiza amategeko y’Imana.

20 Buri wese nagume uko yari ameze igihe ahamagawe.

21 Mbese wahamagawe uri umucakara? Ibyo ntibiguhangayike; ndetse n’iyo waba wizeye kuzigobotora, ntibikubuze ituze mu bucakara bwawe.

22 Kuko uwo Nyagasani yahamagariye mu bucakara, aba ari umwigenge muri Nyagasani. Kimwe n’uko uwahamagawe yigenga, aba ari umugaragu wa Kristu.

23 Mwacungujwe igiciro gihambaye; ntimukisubize mu bucakara bw’abantu.

24 Buri wese, bavandimwe, nagume uko yari ameze igihe atowe n’Imana.


Imyifatire y’ingaragu n’abapfakazi

25 Ku byerekeye ingaragu n’inkumi nta tegeko rya Nyagasani mbafitiye; ahubwo ndabagira inama y’umuntu wagiriwe impuhwe na Nyagasani kandi ukwiye kwizerwa.

26 Ibyiza ni uko baguma uko bameze, kubera ingorane zo muri iki gihe. Rwose ndabona ko ibyiza ari uko umuntu yakwigumira uko ameze.

27 Mbese usanganywe umugore? Witandukana na we. Mbese nta mugore washatse? Wigira uwo ushaka.

28 Nyamara niba umushatse, nta cyaha ukoze; n’umukobwa aramutse ashyingiwe, nta cyaha aba akoze. Ariko abo ngabo bazahura n’ingorane z’urudaca, ari zo nifuzaga kubarinda.

29 Mbibabwire rero, bavandimwe, igihe kirabashirana. Aho bigeze, abafite abagore nibabeho nk’aho batabagize;

30 abarira bamere nk’aho batarira; abanezerewe bamere nk’aho batanezerewe; n’abacuruza bamere nk’aho nta cyo batunze;

31 n’abakoresha iby’iyi si ntibagatwarwe na byo, kuko imisusire y’iyi si ihita bwangu.

32 Icyo nabifuriza ni ukubaho nta mpagarara. Umuntu utashatse ahihibikanira ibyerekeye Nyagasani, ashaka uko yanyura Imana.

33 Naho ufite umugore aharanira iby’isi, ashakashaka uko yanyura umugore we,

34 maze akaba yisatuyemo kabiri. Bityo, n’umugore cyangwa umukobwa batashatse bahihibikanira ibyerekeye Nyagasani, ngo bamutunganire ku mubiri no ku mutima. Naho umugore washatse aharanira iby’isi, ashakashaka uko yashimisha umugabo we.

35 Ibyo mbibabwiriye kubafasha, atari umutego mbagushamo, ahubwo ari ukugira ngo mukore ikirushijeho gutungana kandi mwegukire Nyagasani, nta nkomyi.

36 Niba umusore asanze ko yaba ahemukiye umukobwa yasabye badashyingiranwe kandi yumva amufitiye irari, nibashyingiranwe uko bisanzwe, kuko ari ko abishaka, kandi nta cyaha kirimo.

37 Nyamara niba uwo musore yiyemeje mu mutima we kudashakana n’uwo mukobwa, nta gahato kamuriho, ahubwo abikuye ku bwende bwe, azaba agize neza.

38 Bityo, ushyingiwe aba agize neza, ariko udashyingiwe aba arushijeho kugira neza.

39 Umugore ahambiriye ku mugabo we igihe cyose akiriho. Nyamara uwo mugabo aramutse apfuye, umugore afite uburenganzira bwo kwishakira undi mugabo yishimiye, ariko wo mu bemera gusa.

40 Cyakora uko mbyumva, yarushaho kugubwa neza yigumiye aho; kandi ndakeka ko nanjye mfite Roho w’Imana.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan