1 Abakorinto 6 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUko imanza zacibwa mu bavandimwe 1 Igihe umwe muri mwe afite icyo apfa n’undi, atinyuka ate kumuregera abadatunganye, aho kumuhanisha mu batagatifujwe ? 2 Cyangwa se, ntimuzi ko abatagatifu ari bo bazacira isi urubanza ? Niba rero ari mwe muzacira isi urubanza, mwananirwa mute gukiranura ibyoroheje ? 3 Ntimuzi ndetse ko n’abamalayika tuzabacira urubanza, nkanswe rero ibyo muri iki gihe ? 4 Niba rero mufite imanza z’ubwo bwoko, kuki mutinyuka kuzegurira abo Kiliziya itizeye ? 5 Mbivugiye kubakoza isoni, ubwo koko nta muntu n’umwe muri mwe waba usheshe akanguhe ngo akiranure abavandimwe ? 6 Dore umuvandimwe araburanya umuvandimwe, kandi bikabera imbere y’abatemera! 7 Ibyo ari byo byose muba mwiyandaritse igihe mukurubana mu nkiko. Kuki mutihanganira kurenganywa ? Kuki mutihanganira ko babahuguza? 8 Nyamara ni mwe murenganya kandi mugahuguza abandi, abo bandi kandi ni abavandimwe banyu ! 9 Mbese ntimuzi ko abadatunganye batazagira umugabane mu Ngoma y'Imana ? Muramenye ntimwishunge ! Ari abasambanyi, ari abasenga ibigirwamana, ari indaya, ari abararikirana nyamara bahuje ibitsina, ari abakora ingeso mbi bose, 10 kimwe n’abajura, abanyabugugu, abasinzi, abasebanya, abambuzi, abo bose ntibazagira umugabane mu Ngoma y'Imana. 11 Nguko uko bamwe muri mwe bari bameze. None, mwarasukuwe, mwaratagatifujwe muba intungane ku bw’izina rya Nyagasani Yezu Kristu, no ku bwa Roho w’Imana yacu. «Byose mbifitiye uburenganzira» 12 (Bamwe muri mwe baravuga bati) «Byose mbifitiye uburenganzira»; nyamara byose ntibimfitiye akamaro. «Byose mbifitiye uburenganzira»; yee! ariko jye sinzemera ko hagira ikintu na kimwe kinziga. 13 Ibiribwa byagenewe inda, inda na yo igenerwa ibiribwa, simbihakana; nyamara byombi Imana izabisenya. Cyakora umubiri ntiwagenewe gusambana, ni uwa Nyagasani; Nyagasani akaba ari we uwugenga. 14 None rero Imana yazuye Nyagasani, izatuzura natwe ku bw’ububasha bwayo. 15 Ntimuzi se ko imibiri yanyu ari ingingo za Kristu? Hanyuma rero nzafate ingingo za Kristu maze nzigire ingingo z’ihabara? Ntibikavugwe! 16 Ntimuzi se ko usambanye n’ihabara aba abaye umubiri umwe na yo? Ni ko byanditswe ngo «Bombi bazaba umubiri umwe.» 17 Naho uwibumbira kuri Nyagasani, aba agize umutima umwe na we. 18 Ubusambanyi nimubugendere kure. Icyaha cyose umuntu akoze, usibye icyo, ntikigera ku mubiri we; ariko usambana aba acumuriye umubiri we bwite. 19 Ubundi se ntimuzi ko umubiri wanyu ari ingoro ya Roho Mutagatifu ubatuyemo, kandi ukomoka ku Mana, maze mukaba nta bubasha mwifiteho? 20 Mwacungujwe igiciro gihambaye! Nimusingirize rero Imana mu mubiri wanyu. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda