Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

1 Abakorinto 5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ingeso mbi za bamwe mu bakristu b’i Korinti

1 Inkuru yaramamaye hose y’uko muri mwe hari ubusambanyi, ndetse ubusambanyi bukabije, butaraboneka no mu banyamahanga: baravuga ko umwe muri mwe atunze muka se!

2 None mwe muritera hejuru! Aho kuba mwaragize ishavu, ngo nyir’ugukora ibyo abirukanwemo!

3 Jyewe rero, n’ubwo ku bw’amaso mbari kure, ku mutima turi kumwe, nkaba nararangije gucira urubanza uwakoze ayo mahano, nk’aho nahibereye.

4 Ngaho rero, nimukoranire mu izina rya Nyagasani Yezu Kristu, maze ku bubasha bwe, nanjye mbashyigikiye,

5 uwo muntu yegurirwe Sekibi ngo ababazwe muri ubu buzima, maze ahazaza azarokoke ku munsi wa Nyagasani.

6 Ibyo mwiratana nta byo! Mbese ntimuzi ko agasemburo gake gatutumbya ifu yose?

7 Nimwiyunyuguzemo rero umusemburo wose ushaje, kugira ngo mubone kuba nk’umugati mushya, udasembuye. Kuko Kristu, ari we Ntama ya Pasika yacu, yishweho igitambo.

8 Niduhimbaze rero uwo munsi mukuru, tudakoresheje umusemburo ushaje ari wo w’ubugiranabi n’ubukozi bw’ibibi, ahubwo dukoreshe imigati idasembuye, ari yo ubumanzi n’ukuri.

9 Hanyuma kandi, mu ibaruwa mperutse kubandikira, mbihanangiriza kutivanga n’abasambanyi,

10 sinashakaga kuvuga abasambanyi bose iyo bava bakagera, cyangwa se abanyabugugu, abambuzi, n’abasenga ibigirwamana, kuko bibaye ibyo mwagombye kuva kuri iyi si.

11 Mu by’ukuri rero, nabandikiye mbabuza kugenderana n’umuntu wiyita umuvandimwe, kandi ari umusambanyi, umunyabugugu, usenga ibigirwamana, usebanya, umusinzi, cyangwa umwambuzi ndetse n’umuntu nk’uwo nguwo ntimukanasangire.

12 Mpuriye he no gucira imanza abo tudafitanye isano? Mwebwe se abo mukemanga si ababarimo rwagati?

13 Abo hanze ni Imana izabacira urubanza. (Mugenze rero nk’uko byanditswe ngo) «Nimuvane inkozi z’ibibi muri mwe rwagati.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan