Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

1 Abakorinto 4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Buri wese rero natubonemo abagaragu ba Kristu n’abagabuzi b’amabanga y’Imana.

2 Kandi icyo abagabuzi batezweho si ikindi kindi atari ukuba indahemuka.

3 Jyeweho, sintewe inkeke n’uko mwancira urubanza, cyangwa ko narucirwa n’urukiko rw’abantu, ndetse nanjye ubwanjye sindwicira.

4 Nyamara n’ubwo nta kibi niyumva mu mutima, ibyo si byo bingira umwere; Nyagasani wenyine ni we uncira urubanza.

5 Namwe rero ntimugace imanza igihe kitaragera, mutegereze ko Nyagasani azaza, agashyira ahabona ibihishwe mu mwijima, akanatangaza ibyo umutima ubundikiye. Ubwo ni bwo Imana izaha buri wese ishimwe rimukwiye.

6 Muri ibyo byose, bavandimwe, nifuje ko tubabera urugero, ari jyewe, ari n’Apolo, kugira ngo mwitoze kutirata murwanirira ishyaka uyu cyangwa uriya.

7 Mu by’ukuri, ni iki kigusumbije abandi? Ni iki utunze, waba utahawe? Niba se waragihawe, ni iki cyatuma wirata nk’aho utagihawe?

8 Dore muratengamaye! Dore mwarikungahaje! Yewe mwabaye abami, twe tutarimo. Ubonye mwakwimitswe, kugira ngo natwe twimikanwe namwe!

9 Jye uko mbibona, twebwe intumwa, Imana isa n’iyadushyize inyuma y’abandi, nk’abaciriwe urwo gupfa; koko rero twahinduwe agashungero k’isi, n’ak’abamalayika n’abantu.

10 Twebweho turi abasazi ku mpamvu ya Kristu, naho mwe mukaba abanyabwenge muri Kristu; twebwe turi abanyantege nke, naho mwe murakomeye; murubashywe, naho twe turasuzuguritse.

11 Kugeza magingo aya, turicwa n’inzara, dufite inyota, twambaye ubusa, turakubitwa, turabuyerezwa,

12 kandi turacogozwa no gukoresha amaboko yacu. Baradutuka tukabifuriza umugisha; baradutoteza tukihangana;

13 baradusebya twe tugahoza abandi! Twahinduwe nk’icyavu cy’isi, kugeza na n’ubu batugize ibicibwa mu bantu.


Pawulo afite umutima wa kibyeyi

14 Ibyo simbyandikiye kubakoza isoni, ahubwo ni ukubaburira nk’abana banjye nkunda.

15 N’aho mwagira ibihumbi n’ibihumbi by’abarezi muri Kristu, ababyeyi banyu si benshi, kuko ari jyewe wabibyariye muri Yezu Kristu ku bw’Inkuru Nziza.

16 Ndabinginze rero, nimukurikize urugero nabahaye.

17 Ni na yo mpamvu mboherereje Timote, umwana wanjye nkunda kandi indahemuka muri Nyagasani; azabibutsa imibereho yanjye muri Kristu, mbese nk’uko mbyigisha muri za kiliziya zose.

18 Bamwe muri mwe bibwiye ko ntazagaruka iwanyu, batangira kwitera hejuru.

19 Nyamara, Nyagasani nabishaka, nzabagarukamo vuba, maze aho kwibanda ku magambo y’abo birasi, nzirebere ibikorwa byabo.

20 Kuko Ubwami bw’Imana atari amagambo, ahubwo bushingiye ku bikorwa.

21 Mbese icyo mwahitamo ni iki? Ko nabazanamo inkoni, cyangwa se urukundo n’umutima ugwa neza?

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan