Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

1 Abakorinto 3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Umurimo nyakuri w’abogeza Inkuru Nziza

1 Bavandimwe, sinashoboye kuvugana namwe nk’ubwira abantu bayoborwa na Roho w’Imana, ahubwo nababwiye nk’uvugana n’abantu bakigengwa na kamere yabo gusa, mbese nk’abakiri ibitambambuga muri Kristu.

2 Nabatungishije amata, sinabagaburira ibyo kurya bikomeye, kuko mutari kubibasha. Ndetse n’ubu ntimurabibasha,

3 kuko mukiri ab’iyi si. None se ko mukirangwa n’ishyari n’amakimbirane, ibyo ntibigaragaza ko mukiri ab’iyi si, mukaba mwitwaye bya runtu?

4 Iyo umwe avuga ati «Ndi uwa Pawulo», undi ati «Ndi uwa Apolo», ubwo se ntimukurikiza amatwara ya runtu?

5 Ngaho nimumbwire: Apolo ni iki? Pawulo ni iki? Si abagaragu babagejeje ku kwemera; buri wese akoresheje ingabire yahawe na Nyagasani!

6 Jyewe nateye imbuto, Apolo arayuhira, ariko Imana yonyine ni yo yayikujije.

7 Bityo, uwateye nta cyo ari cyo, n’uwuhiye ni uko; Imana yonyine irihagije, yo itanga gukura.

8 Nyir’ukubiba na nyir’ukuhira nta ho bataniye; buri wese azahabwa igihembo gihwanye n’umurimo yakoze.

9 Twembi turi abafasha b’Imana, mwe mukaba umurima wayo n’inzu yiyubakira.

10 Ku bw’ingabire nahawe n’Imana, nashije ikibanza nk’umufundi w’umuhanga, undi acyubakamo. Nyamara buri wese yitondere uburyo yubaka.

11 Nta kindi kibanza kindi gishobora guhangwa, usibye igisanzwe: Yezu Kristu.

12 Niba rero kuri icyo kibanza umuntu yubakishijemo zahabu, feza, amabuye y’agaciro, ibiti, ibyatsi cyangwa ibikenyeri,

13 umurimo wa buri wese uzagaragazwa ku munsi w’urubanza. Ni bwo byose bizasuzumwa n’umuriro, ari wo uzatangaza agaciro k’umurimo wa buri wese.

14 Uzaba yarubatse muri icyo kibanza kandi umurimo we ugahonoka, azahembwa.

15 Naho nyir’umurimo uzaba wakongotse, azabura igihembo; gukira we azakira, ariko nk’uwiyatse umuriro.

16 Ubwo se ntimuzi ko muri ingoro y’Imana, kandi ko Roho w’Imana abatuyemo?

17 Nihagira rero usenya ingoro y’Imana, Imana na we izamusenya. Kuko ingoro y’Imana ari ntagatifu, kandi iyo ngoro ni mwebwe.

18 Ntihakagire uwihenda: niba hari uwikekaho kuba umuhanga ku bw’iyi si, nabanze yihindure umusazi kugira ngo abe umunyabwenge nyakuri;

19 kuko ubuhanga bw’iyi si ari ubusazi mu maso y’Imana, nk’uko byanditswe ngo «Ni Yo ifatira abanyabwenge mu mutego w’uburiganya bwabo»,

20 kandi ngo «Nyagasani acengera ibitekerezo by’abahanga, agasanga byose ari amanjwe.»

21 Ku bw’iyo mpamvu rero, ntihakagire ushingira ikuzo rye ku bantu, kuko byose ari ibyanyu:

22 yaba Pawulo, yaba Apolo cyangwa Kefasi, yaba isi, bwaba ubugingo cyangwa urupfu, byaba ibiriho cyangwa ibizaza, byose ni ibyanyu,

23 naho mwebwe muri aba Kristu, na We Kristu akaba uw’Imana.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan