1 Abakorinto 2 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuPawulo yigisha iby’umusaraba i Korinti 1 Bavandimwe, igihe niyiziye ubwanjye iwanyu kwamamaza amabanga y’Imana, sinakoresheje amagambo y’akarimi keza cyangwa y’ubwenge. 2 Koko rero nta kindi kindi nashatse kwibandaho usibye kubamenyesha Yezu Kristu, kandi Yezu Kristu wabambwe ku musaraba. 3 Igihe nari kumwe namwe, nari mfite intege nke, ntinya kandi ndagadwa, 4 kandi amagambo nakoresheje mbamamazamo Inkuru Nziza nta ho yari ahuriye n’iby’ubwenge buhanitse, ahubwo yabemeje ku bw’ububasha bwa Roho w’Imana. 5 Bityo, ukwemera kwanyu kukaba kudashingiye ku bwenge bw’abantu, ahubwo ku bubasha bw’Imana. Ubuhanga bw’Imana 6 Nyamara, abamaze gukomera mu kwemera turababwira iby’ubuhanga, ariko butari ubuhanga bw’iyi si, cyangwa bukomoka ku bagenga b’iyi si kuko bariho batariho. 7 Ubuhanga bw’Imana tubagezaho ni ibanga Imana yari yarazigamiye kuva kera kose kuduhesha ikuzo. 8 Nta n’umwe wo mu bagenga b’iyi si wigeze aritahura, kuko iyo baza kuritahura, ntibaba barabambye Umwami w’ikuzo. 9 Ariko bihuje n’uko byanditswe ngo «Icyo ijisho ritabonye, icyo ugutwi kutumvise, kandi ntikizamuke mu mutima wa muntu, ni cyo Imana yateguriye abayikunda.» 10 Ni twebwe rero Imana yabiseruriye ku bwa Roho wayo; kandi Roho uwo acengera byose, kugeza no ku mayobera y’Imana. 11 Koko rero, ni nde wundi wamenya akari mu mutima w’umuntu, uretse nyirawo nyine? Ni na ko rero nta wamenya amabanga y’Imana, uretse Roho wayo nyine. 12 Twebwe koko si ubwenge bw’isi twahawe, ahubwo ni Roho ukomoka ku Mana twahawe kugira ngo tumenye ibyiza Imana yatugabiye ku buntu. 13 Ibyo turabibigisha, tutifashishije imvugo y’ubuhanga bw’abantu, ahubwo twishingikirije ubuhanga bwa Roho uduha gusobanura ibya Roho mu magambo abigenewe. 14 Umuntu ugengwa na kamere ye gusa ntashobora kwumva ibya Roho w’Imana; koko rero, kuri we ni nk’ibisazi, maze ntashobore kubyumva, kuko bene ibyo biserurirwa muri Roho wenyine. 15 Naho umuntu uyoborwa na Roho w’Imana asobanukirwa muri byose, akaba kandi nta we ushobora kumuhinyuza. 16 Koko se «Ni nde wamenye ibitekerezo bya Nyagasani ngo akurizeho kumwungura inama?» Nyamara twebwe twifitemo ibitekerezo bya Kristu. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda