Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

1 Abakorinto 16 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Imfashanyo zigenewe Abakristu b’i Yeruzalemu

1 Ku byerekeye imfashanyo zigenewe abatagatifujwe, muzakurikize namwe amabwiriza nahaye Kiliziya zo mu Bugalati.

2 Ku munsi wa mbere ukurikira isabato, ari ho ku cyumweru, buri wese ajye azigama icyo yashoboye gusagura, ku buryo mutazarindira igihe nzazira ngo mwegeranye amaturo.

3 Ubwo ningera iwanyu nzohereza abo muzaba mwihitiyemo, bajyane amabaruwa n’amaturo yanyu i Yeruzalemu.

4 Nibiba ngombwa ko nanjye njyayo, tuzafatanya urugendo.


Izindi ngendo Pawulo ateganyije

5 Nzaza iwanyu maze kwambukiranya Masedoniya, kuko nzayinyuramo gusa.

6 Birashoboka ko nzatinda iwanyu, ndetse nkahaguma itumba ryose, kugira ngo munshakire uburyo bwo gukomeza urugendo rwanjye.

7 Sinshaka noneho kubakubita urubandu, ahubwo nizeye kuzagumana namwe umwanya uringaniye, Nyagasani nabinyemerera.

8 Icyakora nzaguma Efezi kugeza kuri Pentekositi,

9 kuko umurimo wanjye wahugururiwe amarembo magari, n’ubwo hari abantambamiye benshi.

10 Niba Timote aramutse aje iwanyu, muramenye ntazagire icyo abishishaho, kuko dufatanyije gukorera Nyagasani.

11 Ntihazagire rero umusuzugura. Ahubwo muzamufashe mu rugendo rwe, ngo angarukire amahoro; ndamutegereje hamwe n’abandi bavandimwe.

12 Naho umuvandimwe wacu Apolo, namusabye nkomeje ngo azane n’abandi bavandimwe iwanyu, ariko yabaye abyanze muri iki gihe, ngo azaza nabona umwanya umutunganiye.


Intashyo

13 Murabe maso rero, mukomere mu kwemera, mube abagabo, mube intwari;

14 ibyanyu byose mubikorane urukundo.

15 Indi nama nabungura, bavandimwe, ni ukutibagirwa ko Sitefana n’urugo rwe babaye uburiza muri Akaya, bakaba baritangiye rwose abatagatifujwe.

16 Nimushobokere abantu nk’abo, kimwe n’abandi bose bafatanyije imirimo n’imiruho.

17 Nanyuzwe n’uko Sitefana, Forutunati, na Akayikusi baje kunsura; barahababereye rwose.

18 Batwuruye umutima, ari jye, ari namwe. Mujye mumenya gushimira bene abo bantu.

19 Kiliziya zo muri Aziya zirabaramutsa. Akwila na Purisika barabatashya cyane muri Nyagasani, hamwe na Kiliziya ikoranira iwabo.

20 Abavandimwe bose barabatashya. Namwe rero muramukanye mwese, mu muhoberano mutagatifu.

21 Iyi ndamutso ni jye uyiyandikiye, jyewe Pawulo.

22 Niba hari udakunda Nyagasani, uwo arakaba ikivume. Marana ta! Ngwino, Nyagasani!

23 Ineza ya Nyagasani Yezu Kristu ihorane namwe.

24 Ni jye, ubakundira mwese muri Kristu Yezu.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan