Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

1 Abakorinto 15 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Izuka rya Kristu

1 Bavandimwe, ndabibutsa Inkuru Nziza nabagejejeho, ari yo mwakiriye kandi mukaba muyihambiriyeho,

2 ikaba ari na yo izabakiza niba muyikomeyeho nk’uko nayibigishije; naho ubundi ukwemera kwanyu kwaba ari impfabusa.

3 Koko rero icya mbere cyo nabagejejeho, ni icyo nanjye nashyikirijwe: ko Kristu yapfuye azize ibyaha byacu, nk’uko byari byaranditswe.

4 Ko yahambwe, ko yazutse ku munsi wa gatatu, nk’uko byari byaranditswe.

5 Ko yabonekeye Kefasi, hanyuma akabonwa na ba Cumi na babiri.

6 Hanyuma yongeye kubonwa n’abavandimwe magana atanu icya rimwe; abenshi muri bo baracyariho, abandi barapfuye.

7 Hanyuma yabonekeye Yakobo, nyuma abonekera intumwa zose icyarimwe.

8 Ubw’imperuka, nanjye arambonekera, jye umeze nk’uwavutse imburagihe.

9 Koko jyewe ndi uwa nyuma mu ntumwa zose; sinkwiriye no kwitwa intumwa, kuko natoteje Kiliziya y’Imana.

10 Ariko uko ndi kose, mbikesha ingabire y’Imana, kandi iyo ngabire ntiyambayemo impfabusa. Ahubwo ndetse nakoreye kubarusha bose; nyamara si ku bwanjye, ni ku bw’ingabire y’Imana indimo.

11 Uko biri kose, yaba jye, cyangwa bo, ngibyo ibyo twamamaza, kandi ari na byo mwemeye.


Izuka ry’abapfuye

12 Ubwo hamamazwa ko Kristu yazutse mu bapfuye, bishoboka bite ko bamwe muri mwe bavuga ko abapfuye batazazuka?

13 Niba abapfuye batazazuka, Kristu na we ubwo ntiyazutse.

14 Niba kandi Kristu atarazutse, ibyo twigisha nta shingiro, n’ukwemera kwanyu gufashe ku busa.

15 Bikaba ndetse twaba abahamyabinyoma b’Imana, kuko twemeje ko yazuye Kristu, kandi itaramuzuye, niba ari byo ko abapfuye batazuka.

16 Koko niba abapfuye batazuka, na Kristu ubwo ntiyazutse.

17 Kandi niba Kristu atarazutse, ukwemera kwanyu ni amanjwe, mukaba mukiri mu byaha byanyu.

18 Bityo rero, n’abapfuye bizeye Kristu barayoyotse.

19 Niba kwizera Kristu kwacu guhagarariye kuri ubu bugingo gusa, twaba dukwiye kubabarirwa bitambukije abandi bose.

20 Oya kandi, Kristu yazutse koko mu bapfuye, aba umuzukambere mu bapfuye bose.

21 Nk’uko kandi urupfu rwakuruwe n’umuntu umwe, ni na ko izuka ry’abapfuye ryazanywe n’umuntu umwe.

22 Kimwe n’uko bose boramye bitewe na Adamu, ni na ko bose bazasubizwa ubugingo biturutse kuri Kristu;

23 nyamara buri wese mu rwego rwe: uw’ibanze ni Kristu, nyuma hateho abamuyobotse, igihe azazira.

24 Nuko byose bizarangire, igihe azegurira Ubwami Imana se, amaze gusenyagura icyitwa ubuhangange, ubutegetsi n’ububasha cyose.

25 Kuko agomba kwima ingoma kugeza ko azashyira abanzi be bose mu nsi y’ibirenge bye.

26 Umwanzi w’imperuka uzarimburwa, ni urupfu,

27 kuko byanditswe ngo «byose yabishyize mu nsi y’ibirenge bye.» Igihe rero Kristu azavuga ati «Byose biranyeguriwe», birumvikana ko hatabariwemo Uwabimweguriye byose.

28 Nuko rero igihe byose bizaba bimaze kumuyoboka, ubwo Mwana na we aziyegurire Se wamweguriye byose, kugira ngo Imana ibe byose muri bose.

29 Bitabaye ibyo, ababatirizwa abapfuye baba bashaka kugera ku ki? Niba koko abapfuye batazuka, ni iki gituma bababatirizwa?

30 Natwe ubwacu kuki twahora twishyira mu makuba?

31 Buri munsi ruhora rungera amajanja! Simbeshya, bavandimwe, mwe kuzo ryanjye muri Kristu Yezu Umwami wacu.

32 Biba byaramariye iki kurwanya inyamaswa zo muri Efezi, iyo nza kuba niringiye ubu bugingo gusa? Niba abapfuye batazuka nimwemere koko «twirire kandi twinywere, kuko ejo tuzapfa!»

33 Ntimukishuke: kubana n’ababi byonona imigenzo myiza.

34 Nimwice ku businzi burundu, mwirinde gucumura. Kuko muri mwe harimo abatazi Imana na busa, ibyo mbivugiye kubakoza isoni.


Abapfuye bazazuka bate?

35 Ubwo ntihabuze uwibaza ati «Abapfuye bazazuka bate? Bazahingukana umubiri uteye ute?»

36 Mbega injiji! Ese icyo ubibye ntikibanza gushanguka ngo kibyare ubuzima!

37 Kandi icyo ubibye gitandukanye n’urubuto ruzaza; ni akabuto gasa k’ingano cyangwa k’ikindi kindi.

38 Nyuma Imana ikakihera imisusire uko ishaka, buri rubuto ku buryo bwihariye.

39 Nta kinyabuzima gihuje kamere n’ikindi: abantu batandukanye n’inyamaswa, n’inyoni, n’amafi.

40 Hari ibyagenewe kuba mu kirere, n’ibyagenewe kuba ku isi; ariko byose ntibinganya umucyo.

41 Ububengerane bw’izuba butandukanye n’ubw’ukwezi, n’ubw’inyenyeri; ndetse nta n’inyenyeri ishashagira nk’indi.

42 Ni na ko bimeze mu kuzuka kw’abapfuye: umubiri ujyira mu gitaka gushanguka, ukazukira mu budashanguka;

43 ushyirwa mu gitaka ari nta kamaro, ukazukana ikuzo; ushyirwa mu gitaka ari nta ntege, ukazukana ibakwe;

44 hahambwa umubiri usanzwe wa muntu, hakazuka umubiri wahinduwe na Roho. Ubwo koko habaho imibiri ya kamere gusa, hashobora no kubaho n’imibiri yahinduwe na Roho.

45 Ni na ko byanditswe ngo: Muntu wa mbere, Adamu, yagabiwe ubuzima bw’umubiri, ariko Adamu wa kabiri, ugizwe na Roho, atanga ubuzima.

46 Cyakora habanza ubuzima bw’umubiri, hagakurikiraho ubuzima bwa Roho.

47 Muntu wa mbere wavuye mu gitaka ni umunyagitaka; Muntu wa kabiri, we, aturuka mu ijuru.

48 Uko umunyagitaka yabaye, ni na ko abanyagitaka bameze; uko uwaturutse mu ijuru ameze, ni na ko abagenewe ijuru bazaba.

49 Nk’uko twabayeho mu misusire ya Muntu w’umunyagitaka, ni na ko kandi tuzagira imisusire y’Uwaturutse mu ijuru.

50 Icyo nemeza cyo, bavandimwe, ni uko muntu, ku bw’umubiri n’amaraso, adashobora kwironkera umugabane mu Ngoma y’Imana, kimwe n’uko ubushanguke butakwigeza ku budashanguka.

51 Ngiye noneho kubahishurira ibanga. Twese ntituzapfa; ahubwo twese tuzahindurwa ukundi,

52 mu kanya gato, nk’uhumbije ijisho, akarumbeti k’imperuka kavuze. Koko akarumbeti kazavuga maze abapfuye bazukire kudashanguka, nuko natwe duhindurwe ukundi.

53 Ni ngombwa ariko ko uyu mubiri wagenewe kubora ugezwa ku budashanguka, kandi uyu mubiri wagenewe gupfa ukagabirwa ukutazapfa.

54 Igihe rero uyu mubiri ugenewe kubora uzagezwa ku budashanguka, kandi uyu mubiri ugenewe gupfa ukagabirwa ukutazapfa, ubwo ngubwo ibyanditswe bizaba byujujwe ngo «Urupfu rwaburijwemo n’umutsindo.

55 Rupfu we! Ugutsinda kwawe kuri he? Urubori rwawe ruri hehe, wa Rupfu we?»

56 Koko rero urubori rw’urupfu ni icyaha, naho ububasha bw’icyaha buturuka ku mategeko.

57 Dushimire Imana yaduhaye gutsinda ku bw’Umwami wacu Yezu Kristu.

58 Nuko rero, bavandimwe nkunda, nimukomere, mwe guhungabana, mukomeze gukorera Nyagasani, muzi neza ko kuruhira Nyagasani bitazabapfira ubusa.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan