Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

1 Abakorinto 14 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ingabire za Roho zitangirwa akamaro rusange

1 Ngaho rero nimukurikirane urukundo, kandi muharanire ingabire za Roho, cyane cyane iy’ubuhanuzi.

2 Kuko uvuga mu ndimi aba atabwira abantu, ahubwo Imana; koko kandi nta we uba amwumva; aba avuga ibimuri mu mutima ariko by’amayobera.

3 Nyamara uhanura we, aba abwira abantu, akabakomeza, akabashishikaza, akabahumuriza.

4 Uvuga mu ndimi ni we ubwe wiyungura, naho uhanura aba agiriye akamaro ikoraniro ry’abavandimwe.

5 Nakwifuza ko mwese muvuga mu ndimi, ariko icyo nahitamo ni uko mwahanura. Uhanura asumbye uvuga mu ndimi, keretse rero nyirukuzivuga ashoboye no kuzisobanura, bigakomeza ikoraniro.

6 Tuvuge nk’ubu, bavandimwe, nje iwanyu nkivugira mu ndimi, naba mbamariye iki, ijambo ryanjye ritagize icyo ribahishurira, mu bumenyi, mu buhanuzi, cyangwa mu nyigisho?

7 Ni kimwe n’ibyo bacurangisha, nk’umwirongi cyangwa inanga; bibaye bidasobanuye amajwi yabyo, watandukanya ute imicurangire y’umwirongi n’iy’inanga?

8 Akarumbeti kataranguruye ijwi, ni nde wakwitegura kujya ku rugamba?

9 Namwe rero: niba indimi zanyu zidasobanura amagambo, ibyo muvuga bizumvikana bite? Mwaba mucurangira abahetsi.

10 Amagambo akoreshwa ku isi ni menshi, kandi nta n’ijambo na rimwe ridafite icyo risobanura.

11 Habaye rero umbwira amagambo ntumva, naba mubereye nk’umunyamahanga, na we kandi akambera umunyamahanga.

12 Namwe rero nimuharanire ingabire za Roho, ndetse muzikenukeho cyane, ariko murarikiye gukomeza ikoraniro.

13 Ni yo mpamvu uvuga mu ndimi akwiye no gusaba Imana ingabire y’ubusobanuzi.

14 Kuko iyo nsenga mu ndimi, umutima wanjye uba usenga, ariko ubwenge bwanjye nta cyo buhungukira.

15 Bigende bite rero? Nzasengera mu mutima, ariko n’ubwenge bwanjye bushyireho akabwo. Nzaririmbira mu mutima, ariko n’ubwenge bushyireho akabwo.

16 Naho ubundi niba ushimiye Imana mu mutima gusa, uri kumwe n’umuntu utabisobanukiwemo, yasubiza ate «Amen» kuri uko gushimira kwawe, kandi atumva icyo uvuga?

17 Ugushimira kwawe yego ni kwiza, ariko nta cyo kumariye uwo nguwo.

18 Nanjye ubwanjye mvuga mu ndimi, ndetse mbibarusha mwese — Imana ishimwe —

19 ariko iyo ndi mu ikoraniro mpitamo kuvuga amagambo make cyane yumvikana, afitiye abandi akamaro, aho gusukiranya menshi mu ndimi.

20 Bavandimwe, mu byo gushishoza ntimukigire nk’abana; mu byo gukora nabi ho, nimube abana koko, ariko mu byo gushishoza, mugenze nk’abantu bakuze.

21 Mu Mategeko haranditse ngo «Uyu muryango nzawubwiza izindi ndimi mu munwa w’abanyamahanga, ariko na bwo ntibazanyumva, uwo ari Nyagasani ubivuga.»

22 Nuko rero kuvuga mu ndimi si ikimenyetso kigenewe abemera, ahubwo kireba abatemera; naho ubuhanuzi bwo si ikimenyetso kireba abataremera; ahubwo kigenewe abemera.

23 Tuvuge nk’igihe Kiliziya yose ikoranye, maze mwese mukavuga mu ndimi, nyuma hakinjira uwo tudasangiye ukwemera cyangwa udasobanukiwe mu byacu, ntiyakurikizaho kubita abasazi?

24 Ibiri amambu, hagize usanga mwese muhanura, yaba uwo tudasangiye ukwemera cyangwa udasobanukiwe mu byacu, azumva bose bamuhurijeho ijambo rimutera kwisuzuma no kwicuza,

25 nuko ibyari byihishe mu mutima we bigaragare; maze agwe yubitse uruhanga, aramye Imana, yemeza ko Imana muri kumwe koko.


Ibikwiye gukurikizwa mu makoraniro

26 Turangirize ku ki rero, bavandimwe? Igihe mukoraniye hamwe, umwe ashobora gutera indirimbo, undi akigisha, undi agatangaza ibyo yahishuriwe, undi akavuga mu ndimi, undi akazisobanura; ibyo byose kandi bikagirirwa akamaro rusange.

27 Niba hari abavuga mu ndimi, babe babiri cyangwa batatu gusa, kandi bavuge umwe umwe, ndetse habe n’uzisobanura.

28 Niba nta musobanuzi uhari, babyihorere; aho kuvuga mu ndimi, muzirikane mu mutima gusa kandi mubwira Imana.

29 Abahanuzi na bo, havuge babiri cyangwa batatu, maze abandi basuzume ibyo bavuga.

30 Hagize uwo mu ikoraniro ugize atya agahishurirwa ikintu, uwavugaga ahite aceceka.

31 Mwese mushobora guhanura, ariko mugahana umwanya kugira ngo buri wese abonereho kujijuka no gushishikazwa.

32 Umuhanuzi wese agenga ingabire yahawe.

33 Kuko Imana yacu atari iy’akajagari, ahubwo ni iy’amahoro.

34 Nk’uko bimeze muri za Kiliziya zose z’abatagatifujwe, abagore bajye baceceka mu makoraniro; ntibemerewe kuhafatira ijambo, ahubwo bajye batuza nk’uko Amategeko ubwayo abivuga.

35 Niba hari icyo bifuza kujijukirwaho, bajye basobanuza abagabo babo mu rugo. Kuko bidakwiye ko umugore avugira mu ruhame.

36 Mbese mwibwira ko Ijambo ry’Imana rikomoka iwanyu? Cyangwa se ko ari mwe mwenyine ryashyikirijwe?

37 Niba hari uwikekaho ubuhanuzi, cyangwa ko ahishurirwa na Roho, amenyereho ko ibyo mbandikiye ari itegeko rya Nyagasani.

38 Niba atabizi, ni uko na we Imana itamuzi!

39 Nuko rero, bavandimwe, nimuharanire ingabire y’ubuhanuzi, kandi ntimukange ko bavuga mu ndimi.

40 Ariko byose bikorwe neza nk’uko bikwiye.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan