Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

1 Abakorinto 13 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 N’aho navuga indimi z’abantu n’iz’abamalayika, ariko singire urukundo, naba ndi nk’icyuma kibomborana cyangwa inzogera irangira.

2 N’aho nagira ingabire y’ubuhanuzi, ngahishurirwa amayobera yose n’ubumenyi bwose; n’aho nagira ukwemera guhambaye, kumwe gushyigura imisozi, ariko ndafite urukundo, nta cyo mba ndi cyo.

3 N’aho nagabiza abakene ibyo ntunze byose, n’aho nahara umubiri wanjye ngo utwikwe, ariko nta rukundo mfite, nta cyo byaba bimariye.

4 Urukundo rurihangana, rwitangira abandi, ntirugira ishyari; urukundo ntirwirarira, ntirwikuririza;

5 nta cyo rukora kidahwitse, ntirurondera akari akarwo, ntirurakara, ntirugira inzika;

6 ntirwishimira akarengane, ahubwo ruhimbazwa n’ukuri.

7 Urukundo rubabarira byose, rwemera byose, rwizera byose, rukihanganira byose.

8 Urukundo ntiruteze gushira. Ubuhanuzi se? Buzashira. Indimi zo se? Zizaceceka. Ubumenyi se? Buzayoka.

9 Koko ubumenyi bwacu buracagase, kimwe n’uko ubuhanuzi bwacu bucagase.

10 Igihe rero ibyuzuye bizahinguka, iby’igicagate bizazimira!

11 Mu gihe nari umwana, navugaga ay’abana, ngatekereza nk’abana, nkazirikana nk’abana; aho mbereye umugabo, nikuyemo ibya rwana byose.

12 Ubu ngubu turasa n’abarebera mu ndorerwamo, ku buryo budafututse, ariko hari igihe tuzarebana imbonankubone. Ubu ngubu ibyo nzi biracagase, ariko icyo gihe nzamenya nk’uko nzwi.

13 Kugeza ubu, ukwemera, ukwizera n’urukundo uko ari bitatu, birabangikanye; ariko icy’ingenzi muri byo ni urukundo.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan