Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

1 Abakorinto 12 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ingabire za Roho Mutagatifu

1 Bavandimwe, sinshaka ko muba injiji mu byerekeye ingabire za Roho.

2 Mwibuke ko igihe mwari mutarayoboka Imana, mwagendaga mutwawe n’ibigirwamana bijunjamye.

3 Ni yo mpamvu mbamenyesha ko nta we ubwirizwa na Roho w’Imana, ngo agire ati «Yezu arakaba ikivume», nk’uko nta wavuga ngo «Yezu ni Nyagasani», atabibwirijwe na Roho Mutagatifu.

4 Ingabire ziranyuranye, ariko Roho ni umwe;

5 muri Kiliziya kwitangira abandi biri kwinshi, ariko Nyagasani ni umwe;

6 uburyo bwo gukora buri kwinshi, ariko Imana ni Yo itunganya byose muri bose.

7 Koko rero, buri wese ahabwa kugaragaza ibyo Roho w’Imana amukoreramo, ngo bigirire akamaro bose.

8 Ku bwa Roho, umwe ahabwa kuvuga amagambo yuje ubushishozi, undi agahabwa kuvugana ubumenyi, muri uwo Roho nyine;

9 umwe ahabwa ukwemera guhebuje abikesha uwo Roho, undi agahabwa ingabire yo gukiza abarwayi na none muri uwo Roho nyine;

10 umwe yegurirwa ububasha bwo gukora ibitangaza, undi akagabirwa guhanura; umwe ahabwa kurobanura ibiturutse ku Mana n’ibiyitambamiye, undi agahabwa kuvuga mu ndimi nyinshi, hakaba n’uhabwa kuzisobanura.

11 Ariko ibyo byose bikorwa na Roho umwe rukumbi, ugabira buri wese uko abyishakiye.


Ingingo ni nyinshi, umubiri ukaba umwe

12 Mu by’ukuri umubiri ni umwe, kandi ugizwe n’ingingo nyinshi; ariko izo ngingo zose, n’ubwo ari nyinshi, zigize umubiri umwe: ni ko bimeze no muri Kristu.

13 Twese twabatirijwe muri Roho umwe, ngo tube umubiri umwe. Twaba Abayahudi cyangwa Abagereki, twaba abacakara cyangwa abigenga, twese twuhiwe Roho umwe.

14 Koko rero umubiri ntugizwe n’urugingo rumwe gusa, ahubwo ugizwe na nyinshi.

15 Niba ikirenge kivuze kiti «Ubwo ntari ikiganza, nta ho mpuriye n’umubiri», byakibuza kuba urugingo rw’umubiri?

16 Niba ugutwi kuvuze kuti «Ubwo ntari ijisho, nta ho mpuriye n’umubiri», byakubuza kuba urugingo rw’umubiri?

17 Niba umubiri wose ubaye ijisho, kumva byaherera he? Niba byose bibaye ugutwi, uguhumurirwa kwaherera he?

18 Noneho rero Imana yagennye umwanya wa buri rugingo mu mubiri uko yabyishakiye.

19 Yabaye byose byarabaye urugingo rumwe, umubiri wari kuba he?

20 Ingingo rero ni nyinshi, ariko umubiri ukaba umwe.

21 Ijisho ntirishobora kubwira ikiganza ngo «Singukeneye», n’umutwe ngo ubwire ibirenge uti «Simbakeneye».

22 Byongeye kandi n’ingingo zisa nk’aho ari nta ntege, na zo ziba ngombwa,

23 ndetse n’izo dukeka ko zisuzuguritse, ni zo twubaha cyane, maze izirusha izindi gutera isoni, tukarushaho kuzubahiriza.

24 Naho ingingo zacu zisanzwe ntizijya ziduhangayika. Cyakora Imana yateye umubiri ku buryo buha icyubahiro ingingo zari zitacyifitemo,

25 ari ukugira ngo umubiri utibyaramo amakimbirane, ahubwo ingingo zose zibe magirirane.

26 Niba hari urugingo rubabaye, izindi zose zisangira ako kababaro; niba hari urugingo rumerewe neza, izindi na zo zirishima.

27 Namwe rero muri umubiri umwe ari wo Kristu, kandi mukaba ingingo ze, buri muntu ku giti cye.

28 Bityo rero, abo Imana yashyizeho muri Kiliziya, aba mbere ni intumwa, aba kabiri ni abahanuzi, aba gatatu ni abigisha. Hanyuma ikurikizaho abakora ibitangaza; abafite ingabire yo gukiza abarwayi, iyo gutabarana, iyo kuyobora n’iyo kuvuga mu ndimi.

29 Mbese bose ni intumwa? Bose se ni abahanuzi? Cyangwa ni abigisha? Mbese bose bakora ibitangaza?

30 Cyangwa bafite ingabire yo gukiza? Bose se bavuga mu ndimi? Cyangwa bose bazi kuzisobanura?

31 Nimuharanire ingabire zisumbuye, kandi ngiye kubereka izitambutse zose.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan