Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

1 Abakorinto 11 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Nimube rero abakurikiza banjye, nk’uko nanjye nkurikiza Kristu.


Imyifatire ikwiye mu makoraniro

2 Ndabashimira ko muhora munyibuka, kandi mu budahemuka mukikomezamo ibyo nababwirije byose.

3 Nyamara dore icyo mukwiye kumenya: Kristu ni we mugenga wa buri mugabo, umugore na we akagengwa n’umugabo; na we Kristu akagengwa n’Imana.

4 Umugabo wese usenga cyangwa uhanura yitwikiriye umutwe, aba asuzuguye umutegetsi we.

5 Naho umugore wese usenga cyangwa uhanura atitwikiriye umutwe, aba asuzuguye umutegetsi we; mbese ni nk’aho yaba yimojeho umusatsi.

6 Niba rero umugore adateze igitambaro, n’imisatsi yose nayimareho! Nasanga ariko bimuteye isoni kwimoza cyangwa kwikemuza, natege igitambaro!

7 Umugabo we ntagomba kwipfuka mu mutwe, kuko ari ishusho n’uburanga bw’Imana; naho umugore akaba ikuzo ry’umugabo we.

8 N’ubundi umugabo si we wakomotse ku mugore, ahubwo umugore ni we wakomotse ku mugabo.

9 Kandi umugabo koko si we waremewe umugore, ahubwo umugore ni we waremewe umugabo.

10 Ngiyo impamvu umugore agomba kwambara ku mutwe ikimenyetso cy’uko agengwa, mbese abigiriye n’abamalayika.

11 Nyamara muri Nyagasani umugabo wese agizwe n’umugore, n’umugore agizwe n’umugabo we.

12 N’ubwo umugore yavuye ku mugabo, umugabo na we akabyarwa n’umugore, bombi baturuka ku Mana.

13 Ngaho namwe nimumbwire: bishoboka bite ko umugore asenga Imana atitwikiriye umutwe?

14 N’ubusanzwe biteye isoni ko umugabo atendeza imisatsi,

15 nyamara ni ishema ry’umugore ko ayitunga atyo, bikurikije kamere yabo bombi, kuko umugore yayiherewe kumutwikira.

16 Ahasigaye ushaka guhariranya, amenye ko atari umuco wacu, si n’uwa Kiliziya z’Imana.


Isangira rya Nyagasani

17 Tuvuye muri ibyo hari n’ibindi ntabashimaho: amakoraniro yanyu, aho kubagirira akamaro, abagwa nabi.

18 Icya mbere cyo, bambwiye ko, iyo muhuriye mu ikoraniro, mwiremamo ibice kandi bisa n’aho ari byo:

19 wagira ngo ni ngombwa ko muri mwe habamo amakimbirane, kugira ngo ababakomeyemo bigaragaze.

20 Igihe rero muteraniye hamwe, ntimuhuzwa n’isangira rya Nyagasani,

21 kuko buri wese amaranira kurya ibyo yizaniye, ku buryo umwe yicwa n’inzara, undi yasinze.

22 Mbese nta mazu mugira yo kuriramo no kunyweramo? Cyangwa muzanwa no gusuzugura imbaga y’Imana, no gukoza isoni abatagira icyo bafite ? Mbabwire iki se? Mbashime se ? Oya, muri ibyo simbashimye.

23 Jyewe rero dore ibyo nashyikirijwe na Nyagasani, bikaba ari byo nabagejejeho : Nyagasani Yezu, araye ari butangwe, yafashe umugati,

24 amaze gushimira, arawumanyura, avuga ati «Iki ni umubiri wanjye ubatangiwe; mujye mubikora namwe bibe urwibutso rwanjye.»

25 Barangije kurya, n’inkongoro ayigenzereza atyo, avuga ati «Iyi ni inkongoro y’Isezerano rishya, rishingiye ku maraso yanjye; mujye mubikora namwe, kandi igihe cyose muyinywereyeho, bibe urwibutso rwanjye.»

26 Kuko igihe cyose murya uyu mugati, mukanywa no kuri iyi nkongoro, muba mwamamaza urupfu rwa Nyagasani, kugeza igihe azazira.

27 Ni cyo gituma uzarya uyu mugati, akanywa no kuri iyi nkongoro ya Nyagasani, atabikwiye, azaba acumuriye umubiri n’amaraso bya Nyagasani.

28 Buri wese nabanze yisuzume rero, maze abone kurya uwo mugati no kunywa kuri iyo nkongoro;

29 kuko uwarya cyangwa akanywa atubahirije umubiri wa Nyagasani, aba ariye kandi anyoye ikizamubyarira ubucibwe.

30 Ni cyo gituma benshi muri mwe barwaye kandi bamugaye, ndetse bamwe bakaba barapfuye.

31 Iyaba twabanzaga kwisuzuma ubwacu, nta rundi rubanza twacirwa.

32 Ariko Nyagasani adutonganyiriza kutugorora, kugira ngo tutarohamana n’iyi si.

33 Bityo rero, bavandimwe, igihe muhuriye gusangira, nimurindirane.

34 Niba hari ushonje, nabanze ahembukire iwe, kugira ngo ikoraniro ryanyu ritababyarira ubucibwe. Ibisigaye nzabitunganya, igihe nzaba naje.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan