1 Abakorinto 10 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuImyifatire ya Israheli mu butayu nibabere urugero 1 Bavandimwe, sinshaka ko muyoberwa ukuntu abasekuruza bacu bose bagendaga bayobowe n’igihu cyererana, bose bakambuka inyanja, 2 bose bakabatirizwa muri cya gihu na ya nyanja, bifatanyije na Musa. 3 Bose basangiye ibyo kurya bimwe bikomoka mu ijuru; 4 kandi bose bashoka iriba rimwe rikomoka mu ijuru; nuko bakanywa amazi avubuka mu rutare bahawe n’Imana, rukagenda rubaherekeje, kandi urwo rutare rwarangaga Kristu. 5 Nyamara benshi muri bo si ko banyuze Imana, ni yo mpamvu intumbi zabo zararitswe mu butayu. 6 Ibyo byose byabereye kuducira amarenga, kugira ngo tutararikira ikibi, nk’uko na bo bakirarikiye. 7 Ntimugasenge ibigirwamana, nk’uko bamwe muri bo babigize, mbese nk’uko byanditswe ngo «Nuko imbaga iricara, bararya, baranywa, nyuma barahaguruka, barabyina». 8 Twirinde gusambana, nk’uko bamwe muri bo babikoze, maze bagapfamo abageze ku bihumbi makumyabiri na bitatu umunsi umwe. 9 Twirinde no kwinja Nyagasani, nk’uko bamwe muri bo bamugerageje, maze batsembwa n’inzoka z’ubumara. 10 Ntimukitotombe, nk’uko bamwe muri bo binubye, maze Umunyacyorezo akaboreka. 11 Ibyababayeho biraducira amarenga, kandi byandikiwe kutuburira, twe twegereje amagingo ya nyuma. 12 Bityo rero uwibwira ko ahagaze, aritonde atagwa. 13 Nta bwo mwigeze muterwa n’ibishuko bibarenze. Imana ni indahemuka; ntiyakwemera ko mushukwa birenze imbaraga zanyu; ahubwo izabaha uburyo bwo kwivana mu bishuko n’imbaraga zo kubyihanganira. Kutagirana ubusabane na Sekibi 14 Kubera iyo mpamvu rero, nkoramutima zanjye, nimwirinde gusenga ibigirwamana. 15 Reka mbabwire nk’abaciye akenge, namwe ubwanyu mwirebere ukuri kw’ibyo mvuga. 16 Mbese inkongoro y’umugisha tunyweraho dushimira Imana, si ugusangira amaraso ya Kristu? N’umugati tumanyurira hamwe, si ugusangira Umubiri wa Kristu? 17 Kubera uwo mugati umwe, n’ubwo twebwe turi benshi, tugize umubiri umwe, kuko twese nyine duhujwe n’umugati umwe. 18 Nimurebere ku rubyaro rwa Israheli: mbese abarya ku bitambo byatuwe ntibaba bunze ubumwe n’urutambiro? 19 Mbese mvuge ngo iki? Ko inyama zatuwe ibigirwamana, hari icyo zivuze? Cyangwa se ko ikigirwamana hari icyo kimaze? 20 Ashwi da! Kuko ibyo bitambo byabo, atari Imana babitura, ahubwo biturwa Sekibi, kandi sinshaka ko mugirana ubusabane na we. 21 Ntimushobora kunywera icyarimwe ku nkongoro ya Nyagasani no ku nkongoro ya Sekibi; ntimushobora kubangikanya ameza ya Nyagasani n’aya Sekibi. 22 Cyangwa se twaba dushaka kwikururira ishyari ry ’Imana? Twaba se tuyirusha amaboko? Byose bikorerwe ikuzo ry’Imana 23 «Byose tubifitiye uburenganzira!» (nk’uko bamwe babivuga), nyamara byose ntibidufitiye akamaro; «Byose tubifitiye uburenganzira», ariko byose si ko bitera inkunga. 24 Ntihakagire uwikurikiranira inyungu ye bwite, ahubwo aharanire iy’abandi. 25 Nimwirire rero ibigurirwa ku isoko byose, mutiriwe musiganuza aho biturutse ngo bibakure umutima, 26 «kuko isi yose ari iy’Imana, n’ibiyiriho byose.» 27 Niba kandi uwo mudasangiye ukwemera aramutse agutumiye, irire ibyo akuzimaniye byose, utiriwe usiganuza ngo bigukure umutima. 28 Ariko hagize ukubwira ati «Izi nyama zatuwe ibigirwamana», ntuziryeho ubigiriye uwakuburiye ngo utamutera guhagarika umutima; 29 umutima mvuga rero si uwawe, ahubwo ni umutimanama w’undi. Kuki ubwigenge bwanjye bwaba bushingiye ku mutimanama w’undi? 30 Niba ngize icyo ndya nshimira Imana, kuki hagira ungayira ibyo nakurijeho gushimira? 31 Ari igihe rero murya, ari n’igihe munywa, icyo mukoze cyose, mujye mugikorera guhesha Nyagasani ikuzo. 32 Ntimukagire uwo mutera imbogamizi, yaba Umuyahudi, yaba Umugereki, yaba uwo mu Kiliziya y’Imana. 33 Nguko uko nanjye ngerageza gushimisha bose muri byose, ntaharanira inyungu yanjye bwite, ahubwo ifitiye abenshi akamaro ngo bakurizeho gukira. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda