1 Abakorinto 1 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIndamutso n’impamvu yo gushimira Imana 1 Jyewe Pawulo, watorewe kuba intumwa ya Yezu Kristu, uko Imana yabishatse, hamwe n’umuvandimwe wacu Sositeni, 2 kuri Kiliziya y’Imana iri i Korinti, ari yo mwebwe abatagatifurijwe muri Yezu Kristu, mugahamagarirwa kuba intungane hamwe n’abandi bose biyambaza, aho bari hose, izina rya Nyagasani Yezu Kristu, Umwami wabo n’uwacu: 3 tubifurije ineza n’amahoro biva ku Mana, Umubyeyi wacu, no kuri Nyagasani Yezu Kristu. 4 Mpora nshimira Imana yanjye kubera mwebwe, nibuka ineza yayo mwaherewe muri Kristu Yezu. 5 Koko rero Imana yabasenderejeho ingabire z’amoko yose muri We, cyane cyane iyo kumumenya no kumumenyesha abandi. 6 Bityo guhamya Kristu mukaba mwarabyikomejemo, 7 ku buryo nta ngabire n’imwe y’Imana mubuze, mu gihe mugitegereje ukwigaragaza kwa Yezu Kristu Umwami wacu. 8 Ni we uzabakomeza kugeza mu ndunduro, kugira ngo muzabe muri indakemwa, kuri uwo munsi wa Nyagasani Yezu Kristu. 9 Ni indahemuka, Imana yabahamagariye kugirana ubumwe n’Umwana wayo Yezu Kristu, Umwami wacu. Kiliziya y’i Korinti yicamo ibice 10 Bavandimwe, mbinginze mu izina ry’Umwami wacu Yezu Kristu, ngo muhuze ibitekerezo, mwirinde kwicamo ibice; ahubwo muhuze umutima n’umugambi. 11 Koko rero, bavandimwe, abo kwa Kolowe bambwiye ko mwifitemo amakimbirane. 12 Icyo nshaka kuvuga ni uko buri muntu muri mwe agira ati «Jyewe ndi uwa Pawulo!» Undi ati «Jyewe ndi uwa Apolo!» Undi ati «Jyewe, ndi uwa Kefasi!» Undi ati «Jyewe ndi uwa Kristu!» 13 Mbese Kristu yaba agabanijemo ibice? Mbese ni Pawulo wababambiwe ku musaraba? Cyangwa se mwabatijwe mu izina rya Pawulo? 14 Ndashimira Imana kuba nta n’umwe muri mwe nabatije, usibye Kirisipo na Gayo; 15 ku buryo nta n’umwe uzavuga ko yabatijwe mu izina ryanjye! 16 Cyakora koko nabatije n’umuryango wa Sitefana, nkaba numva nta wundi wundi nabatije. 17 Kuko Kristu atanyohereje kubatiza, ahubwo yantumye kwamamaza Inkuru Nziza, atari mu magambo y’ubuhanga ngo hato umusaraba wa Kristu udakurizaho guta agaciro. Yezu Kristu ni we bubasha n’ubuhanga bw’Imana 18 Mu by’ukuri, kwamamaza urupfu rwa Kristu ku musaraba bisa n’amahomvu ku bari mu nzira yo korama, ariko ku bari mu nzira yo gukira ari bo twe, ni ububasha bw’Imana. 19 Kuko handitswe ngo «Nzasenya ubuhanga bw’abahanga kandi nzarimbura ubwenge bw’abanyabwenge.» 20 Mbese uw’umuhanga ari he? Uw’umunyabwenge ari hehe? Uw’intyoza mu by’iyi si ari he ? Ko ubanza ubuhanga bw’iyi si Imana yarabuhinduye amahomvu? 21 Koko rero, isi ku bwenge bwayo ntiyashoboye kumenyera Imana mu bigaragaza ubuhanga bwayo; ni yo mpamvu Imana yihitiyemo gukiza abemera, ikoresheje ubusazi bw’iyamamazabutumwa. 22 Mu gihe Abayahudi bigomba ibitangaza, naho Abagereki bashimikiriye iby’ubuhanga, 23 twebweho twamamaza Kristu wabambwe ku musaraba, bigashengura Abayahudi, kandi bikitwa ibisazi ku Bagereki. 24 Naho ku batowe, baba Abayahudi cyangwa Abagereki, Kristu uwo ni we bubasha bw’Imana n’ubuhanga bwayo. 25 Kuko icyakwitwa ibisazi ariko giturutse ku Mana gitambutse kure ubuhanga bw’abantu, kandi icyakwitwa intege nke giturutse ku Mana gisumbye imbaraga z’abantu. Abo Imana yitoreye 26 Bavandimwe rero, mwebwe abatowe n’Imana, nimurebe uko muteye: murasanga ku bw’abantu nta bahanga benshi babarimo, nta n’ibihangange byinshi bibarimo, ndetse nta na benshi bafite amavuko y’ikirenga. 27 Ahubwo rero ibyo abantu bita ibisazi, ni byo Imana yihitiyemo ngo irindagize abiyita abahanga; kandi ibinyantege nke ku bantu, ni byo Imana yitoreye ngo isuzuguze abanyamaboko; 28 byongeye, abatagira amavuko b’insuzugurwa ni bo Imana yihitiyemo ngo ihindure ubusa abiyita imbonera; 29 kugira ngo hatagira umuntu n’umwe wikuza imbere y’Imana. 30 Ni yo mukesha kuba muri Kristu Yezu, we watubereye ku bw’Imana ubuhanga n’ubutungane, akaba ari we kandi udutagatifuza akanaturokora. 31 Mbese nk’uko byanditswe ngo «Ushaka kwirata wese, niyiratire muri Nyagasani.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda