Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zekariya 11 - Bibiliya Yera


Iby'inkoni ebyiri zitwa Buntu na Kunga

1 Kingura inzugi zawe Lebanoni, umuriro utwike imyerezi yawe.

2 Boroga wa muberoshi we, kuko umwerezi uguye kandi ibiti byiza cyane bikaba byangiritse. Nimuboroge mwa myela y'i Bashani mwe, kuko ishyamba ritamenwa riguye.

3 Umva ijwi ry'induru y'abashumba kuko icyubahiro cyabo cyangiritse, umva ijwi ry'imigunzu y'intare yivuga kuko ubwibone bwa Yorodani bwangiritse.

4 Uwiteka Imana yanjye iravuga iti “Ragira ubushyo bw'imbagwa.

5 Bene zo ni bo bazica bakibwira ko nta bicumuro bafite, kandi abazitunda bakavuga bati ‘Uwiteka ashimwe kuko mbaye umukire’, kandi abashumba bazo ntibazibabariye.

6 “Sinzongera kubabarira abaturage bo mu gihugu, ni ko Uwiteka avuga, ahubwo nzabatanga, umuntu wese mugabize mugenzi we cyangwa umwami. Abo bazagirira igihugu nabi kandi sinzababakiza.”

7 Nuko ndagira ubushyo bw'imbagwa, ni koko zari mbi. Maze nenda inkoni ebyiri imwe nyita Buntu, indi nyita Kunga mperako ndagira ubushyo.

8 Mu kwezi kumwe nirukana abo bashumba batatu kuko bari banduhije, kandi na bo bari banzinutswe.

9 Nuko ndavuga nti “Sinzabaragira, upfuye napfe, uzakurwaho nakurweho, abazarokoka bazaryane.”

10 Maze nenda inkoni yanjye Buntu nyicamo kabiri, kugira ngo nice isezerano nasezeranye n'amahanga yose.

11 Uwo munsi iravunika, maze abakene bo mu bushyo banyumviraga bamenya yuko iryo jambo ari iry'Uwiteka.

12 Ndababwira nti “Niba mureba ko ari byiza nimumpe ibihembo byanjye, kandi niba atari byiza nimurorere.” Nuko bangerera ibice by'ifeza mirongo itatu, babimpa ho ibihembo.

13 Uwiteka arambwira ati “Jugunyira umubumbyi ya ngirwagiciro banciriye.” Nuko nenda bya bice by'ifeza mirongo itatu, ndabijyana mbijugunyira umubumbyi mu nzu y'Uwiteka.

14 Maze inkoni yanjye ya kabiri yitwa Kunga nyicamo kabiri, kugira ngo nice ubuvandimwe bwa Yuda na Isirayeli.

15 Nuko Uwiteka arambwira ati “Ongera urarure ibintu by'umushumba gito.

16 Dore nzahagurutsa umushumba mu gihugu utazita ku ntama zizimiye, kandi ntazashaka izatatanye, izivunitse ntazazunga n'inzima ntazaziragira, ahubwo azarya inyama z'izibyibushye ndetse azaguguna n'inzara zazo.

17 Azabona ishyano uwo mwungeri gito usiga umukumbi! Inkota izamukubita ku kuboko no ku jisho ry'iburyo, ukuboko kwe kuzuma pe, kandi ijisho rye ry'iburyo rizahuma rwose.”

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan