Zaburi 99 - Bibiliya Yera1 Uwiteka ari ku ngoma, Amahanga ahinze imishitsi, Yicaye ku Bakerubi, isi iranyeganyega. 2 Uwiteka muri Siyoni arakomeye, Kandi ari hejuru y'amahanga yose. 3 Bashime izina ryawe rikomeye riteye ubwoba, Ni we wera. 4 Imbaraga z'umwami zikunda imanza zitabera, Ni wowe ukomeza ibitunganye. Imanza zitabera no gukiranuka, Ni wowe ubikorera mu Bayakobo. 5 Mushyire hejuru Uwiteka Imana yacu, Kandi musengere imbere y'intebe y'ibirenge bye, Ni we wera. 6 Mose na Aroni bo mu batambyi be, Na Samweli wo mu bambazaga izina rye, Bambazaga Uwiteka akabasubiza. 7 Yababwiriraga mu nkingi y'igicu, Bakitondera ibyo yahamije n'amategeko yabategetse. 8 Uwiteka Mana yacu, warabasubizaga, Wari Imana ibababarira, Nubwo wabahoraga ibyo bakoraga. 9 Mushyire hejuru Uwiteka Imana yacu, Musengere ku musozi we wera, Kuko Uwiteka Imana yacu ari uwera. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda