Zaburi 98 - Bibiliya Yera1 Zaburi. Muririmbire Uwiteka indirimbo nshya, Kuko yakoze ibitangaza. Ikiganza cye cy'iburyo n'ukuboko kwe kwera yabizanishije agakiza. 2 Uwiteka yamenyekanishije agakiza ke, Gukiranuka kwe yakwerekanye ku mugaragaro mu maso y'amahanga. 3 Yibutsa imbabazi ze n'umurava we, Kubigirira inzu y'Abisirayeli, Abo ku mpera y'isi hose barebye agakiza k'Imana yacu. 4 Mwa bari mu isi mwese mwe, Muvugirize Uwiteka impundu, Musandure muririmbishwe n'ibyishimo, Muririmbe ishimwe. 5 Muririmbire Uwiteka ishimwe mubwira inanga, Mubwire inanga, muririmbe indirimbo. 6 Muvugirize impundu imbere y'Umwami Uwiteka, N'impanda n'ijwi ry'ihembe. 7 Inyanja ihōrerane n'ibiyuzuye, N'isi n'abayibamo bose. 8 Inzuzi zikome mu mashyi, Imisozi iririmbire hamwe, Iririmbishwe n'ibyishimo, 9 Imbere y'Uwiteka kuko agiye kuza, Agacira abari mu isi imanza. Azacira abari mu isi imanza zitabera, Azacira amahanga imanza zitunganye. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda