Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 96 - Bibiliya Yera

1 Muririmbire Uwiteka indirimbo nshya, Mwa bari mu isi mwese mwe, Muririmbire Uwiteka.

2 Muririmbire Uwiteka muhimbaze izina rye, Mwerekane agakiza ke uko bukeye.

3 Mwogeze icyubahiro cye mu mahanga, Imirimo itangaza yakoze muyogeze mu mahanga yose.

4 Kuko Uwiteka akomeye akwiriye gushimwa cyane, Kandi ateye ubwoba, arusha ibigirwamana byose.

5 Kuko ibigirwamana by'amahanga byose ari ubusa, Ariko Uwiteka ni we waremye ijuru.

6 Icyubahiro no gukomera biri imbere ye, Imbaraga n'ubwiza biri ahera he.

7 Mwa miryango y'amahanga mwe, mwāturire Uwiteka, Mwāturire Uwiteka ko afite icyubahiro n'imbaraga.

8 Mwāturire Uwiteka ko izina rye rifite icyubahiro, Muze mu bikari bye muzanye ituro.

9 Musenge Uwiteka mwambaye ibyera, Mwa bari mu isi mwese mwe, Muhindire umushyitsi imbere ye.

10 Muvugire mu mahanga muti “Uwiteka ari ku ngoma.” Kandi isi irakomeye ntibasha kunyeganyega, Azacira amahanga imanza zitabera.

11 Ijuru rinezerwe, isi yishime, Inyanja ihōrerane n'ibiyuzuye,

12 Ikigarama cyishimane n'ibikirimo byose, Ni bwo ibiti byo mu ishyamba bizaririmbishwa n'ibyishimo.

13 Imbere y'Uwiteka kuko agiye kuza, Agiye kuza agacira abari mu isi imanza, Azacira abari mu isi imanza zitabera, Azacira amahanga imanza zihwanye n'umurava we.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan