Zaburi 95 - Bibiliya Yera1 Nimuze turirimbire Uwiteka, Tuvugirize impundu igitare cy'agakiza kacu. 2 Tujye mu maso ye tumushima, Tumuvugirize impundu n'indirimbo. 3 Kuko Uwiteka ari Imana ikomeye, Ni Umwami ukomeye usumba ibigirwamana byose. 4 Ikuzimu hari mu kuboko kwe, Kandi impinga z'imisozi na zo ni ize. 5 Inyanja ni iye, ni we wayiremye, Intoki ze ni zo zabumbye ubutaka. 6 Nimuze tumuramye twunamye, Dupfukamire Uwiteka Umuremyi wacu. 7 Kuko ari we Mana yacu, Natwe turi abantu b'icyanya cye, Turi intama zo mu kuboko kwe. Uyu munsi icyampa mukumva ijwi rye, 8 Ntimwinangire imitima, Nk'uko mwayinangiriye i Meriba, No ku munsi w'i Masa mu butayu, 9 Ubwo ba sekuruza wanyu bangeragezaga, Bakantata bakabona umurimo wanjye. 10 Narakariye ab'icyo gihe imyaka mirongo ine, Ndavuga nti “Ubu ni ubwoko buhora buyoba mu mitima yabwo, Kandi ntibamenya inzira zanjye.” 11 Ni cyo cyatumye ndahirana umujinya nti “Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye.” |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda