Zaburi 94 - Bibiliya Yera1 Uwiteka, Mana yo guhōra inzigo, Mana yo guhōra inzigo, rabagirana. 2 Wa mucamanza w'abari mu isi we, wishyire hejuru, Witure abibone ibibakwiriye. 3 Uwiteka, abanyabyaha bazageza he, Abanyabyaha bazageza he kwishima? 4 Badudubiranya amagambo bavuga iby'agasuzuguro. Inkozi z'ibibi zose zirirarira. 5 Uwiteka, bamenagura ubwoko bwawe, Bababaza umwandu wawe. 6 Bica umupfakazi n'umunyamahanga, Bica n'impfubyi, 7 Bakavuga bati “Uwiteka ntari bubibone, Imana ya Yakobo ntiri bubyiteho.” 8 Mwa bameze nk'inka mwe bo mu bantu, mwite kuri ibi, Mwa bapfu mwe, muzagira ubwenge ryari? 9 Iyashyizeho ugutwi ntizumva? Iyaremye ijisho ntizareba? 10 Ihanisha amahanga ibihano ntizahana? Si yo yigisha abantu ubwenge? 11 Uwiteka azi ibyo abantu bibwira, Ko ari iby'ubusa gusa. 12 Uwiteka, hahirwa umuntu uhana, Ukamwigishisha amategeko yawe, 13 Kugira ngo umuruhure iminsi y'amakuba n'ibyago, Kugeza aho abanyabyaha bazacukurirwa ubushya, 14 Kuko Uwiteka atazata ubwoko bwe, Kandi atazareka umwandu we. 15 Kuko guca imanza kuzasubira ku kutabera, Kandi abafite imitima itunganye bose bazabishima. 16 Ni nde uzahaguruka akantabara kurwanya abanyabyaha? Ni nde uzahaguruka mu ruhande rwanjye kurwanya inkozi z'ibibi? 17 Iyo Uwiteka ataba umutabazi wanjye, Ubugingo bwanjye buba bwaratuye vuba ahacecekerwa. 18 Nkivuga nti “Ikirenge cyanjye kiranyereye”, Imbabazi zawe Uwiteka, zarandamiye. 19 Iyo ibyo nshidikanya byinshi bimpagaritse umutima, Ibyo umpumuriza byishimisha ubugingo bwanjye. 20 Mbese intebe y'abanyarugomo izafatanya nawe? Bagira amategeko urwitwazo rw'igomwa, 21 Bateranira gutera ubugingo bw'umukiranutsi, Bagaciraho iteka amaraso atariho urubanza. 22 Ariko Uwiteka ni igihome kirekire kinkingira, Imana yanjye ni igitare cy'ubuhungiro bwanjye. 23 Kandi izabagaruraho gukiranirwa kwabo, Izabarimburira mu byaha byabo, Uwiteka Imana yacu, izabarimbura. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda