Zaburi 93 - Bibiliya Yera1 Uwiteka ari ku ngoma yambaye icyubahiro, Uwiteka arambaye yikenyeje imbaraga, Kandi isi irakomeye ntibasha kunyeganyega. 2 Intebe yawe yakomeye uhereye kera, Wowe uhoraho wahereye kera kose. 3 Uwiteka, inzuzi ziteye hejuru, Inzuzi ziteye hejuru amajwi yazo, Inzuzi zitera hejuru guhōrera kwazo. 4 Amajwi y'amazi menshi, Umuraba ukomeye w'inyanja, Uwiteka uri hejuru abirusha imbaraga. 5 Ibyo wahamije ni ibyo kwiringirwa cyane, Uwiteka, kwera gukwiriye inzu yawe iteka ryose. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda