Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 92 - Bibiliya Yera

1 Zaburi iyi ni indirimbo yo kuririmbwa ku isabato.

2 Ni byiza gushima Uwiteka, No kuririmbira izina ryawe ishimwe, Usumbabyose,

3 Kwerekana imbabazi zawe mu gitondo, N'umurava wawe uko bwije,

4 Tubwira inanga y'imirya cumi na nebelu, Tubwirisha inanga ijwi ry'uwibwira.

5 Kuko wowe Uwiteka, wanyishimishije n'umurimo wakoze, Nzavugishwa impundu n'imirimo y'intoki zawe.

6 Uwiteka, erega imirimo wakoze irakomeye! Ibyo utekereza bifite uburebure bw'ikijyepfo.

7 Umuntu umeze nk'inka ntazi ibi, Umupfu ntabimenya.

8 Iyo abanyabyaha bārutse nk'ibyatsi, Kandi inkozi z'ibibi zose iyo zeze, Ni ukugira ngo barimbuke iteka,

9 Ariko wowe Uwiteka, ushyizwe hejuru iteka ryose.

10 Dore abanzi bawe Uwiteka, Dore abanzi bawe bazarimbuka, Inkozi z'ibibi zose zizatatanywa.

11 Ariko washyize hejuru ihembe ryanjye nk'iry'imbogo, Nsīzwe amavuta mashya.

12 Kandi ijisho ryanjye ryarebye ibyo nshakira abanzi banjye, Amatwi yanjye yumvise ibyo nshakira abanyabyaha bampagurukiye.

13 Umukiranutsi azashisha nk'umukindo, Azashyirwa hejuru nk'umwerezi w'i Lebanoni.

14 Ubwo batewe mu rugo rw'Uwiteka, Bazashishira mu bikari by'Imana yacu.

15 Bazagumya kwera no mu busaza, Bazagira amakakama menshi n'itoto,

16 Kugira ngo byerekane yuko Uwiteka atunganye, Ni we gitare cyanjye, ntarimo gukiranirwa na guke.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan