Zaburi 91 - Bibiliya Yera1 Uba mu rwihisho rw'Isumbabyose, Azahama mu gicucu cy'Ishoborabyose. 2 Ndabwira Uwiteka nti “Uri ubuhungiro bwanjye n'igihome kinkingira, Imana yanjye niringira.” 3 Kuko ari we uzagukiza ikigoyi cy'umugoyi, Na mugiga irimbura. 4 Azakubundikiza amoya ye, Kandi uzajya uhungira munsi y'amababa ye, Umurava we ni ingabo n'icyuma kigukingira. 5 Igiteye ubwoba cya nijoro ntikizagutinyisha, Cyangwa umwambi ugenda ku manywa, 6 Cyangwa mugiga igendera mu mwijima, Cyangwa kurimbura gutsemba ku manywa y'ihangu. 7 Abantu igihumbi bazagwa iruhande rwawe, Abantu inzovu bazagwa iburyo bwawe, Ariko ntibizakugeraho. 8 Uzabirebesha amaso yawe gusa, Ubone ibihembo by'abanyabyaha. 9 Kuko ari wowe buhungiro bwanjye Uwiteka, Wagize Isumbabyose ubuturo, 10 Nuko nta kibi kizakuzaho, Kandi nta cyago kizegera ihema ryawe. 11 Kuko azagutegekera abamarayika be, Ngo bakurindire mu nzira zawe zose. 12 Bazakuramira mu maboko yabo, Ngo udakubita ikirenge ku ibuye. 13 Uzakandagira intare n'impoma, Uzaribata umugunzu w'intare n'ikiyoka. 14 “Kuko yankunze akaramata ni cyo nzamukiriza, Nzamushyira hejuru kuko yamenye izina ryanjye. 15 Azanyambaza nanjye mwitabe, Nzabana na we mu makuba no mu byago, Nzamukiza muhe icyubahiro. 16 Nzamuhaza uburame, Kandi nzamwereka agakiza kanjye.” |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda