Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 90 - Bibiliya Yera


IGICE CYA KANE
( Zab 90—106 )

1 Gusenga kwa Mose, umuntu w'Imana. Mwami, ibihe byose wahoze uri ubuturo bwacu.

2 Imisozi itaravuka, Utararamukwa isi n'ubutaka, Uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose, Ni wowe Mana.

3 Uhindura abantu umukungugu, Kandi ukavuga uti “Bana b'abantu, musubireyo.”

4 Kuko imyaka igihumbi mu maso yawe imeze nk'umunsi wejo wahise, Cyangwa nk'igicuku cy'ijoro.

5 Ubajyana nk'isūri bameze nk'ibitotsi, Bukeye bameze nk'ibyatsi bimera.

6 Mu gitondo birera bigakura, Nimugoroba bigacibwa bikuma.

7 Natwe uburakari bwawe bwatumazeho, Umujinya wawe waduhagaritse imitima.

8 Washyize ibyo twakiraniwe imbere yawe, N'ibyaha byacu byahishwe wabishyize mu mucyo wo mu maso hawe.

9 Kuko iminsi yacu yose ishize tukiri mu mujinya wawe, Imyaka yacu tuyirangiza nko gusuhuza umutima.

10 Iminsi y'imyaka yacu ni imyaka mirongo irindwi, Ariko kandi nitugira intege nyinshi ikagera kuri mirongo inani. Nyamara ibyiratwa byayo ni imiruho n'umubabaro, Kuko ishira vuba natwe tukaba tugurutse.

11 Ni nde uzi imbaraga z'uburakari bwawe, Akamenya umujinya wawe uko wowe ukwiriye kubahwa?

12 Utwigishe kubara iminsi yacu, Uburyo butuma dutunga imitima y'ubwenge.

13 Uwiteka garuka, Ko watinze uzageza ryari? Abagaragu bawe uduhindurire umutima.

14 Mu gitondo uzaduhaze imbabazi zawe, Kugira ngo tuzajye twishima tunezerwe iminsi yacu yose.

15 Utwishimishe ibyishimo bingana n'iminsi watubabarijemo, N'imyaka twabonyemo ibyago.

16 Umurimo wawe utubonekere abagaragu bawe, Gukomera kwawe kumenyekanire ku bana bacu.

17 Ubwiza bw'Uwiteka Imana yacu bube kuri twe, Kandi udukomereze imirimo y'intoki zacu, Nuko imirimo y'intoki zacu uyikomeze.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan