Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 89 - Bibiliya Yera

1 Indirimbo yahimbishijwe ubwenge ya Etani Umunyezerahi.

2 Nzaririmba iteka imbabazi z'Uwiteka, Ab'ibihe byose nzabamenyesha umurava wawe n'akanwa kanjye.

3 Kuko navuze nti “Imbabazi zizakomezwa iteka, No mu ijuru ubwaho uzahashimangira umurava wawe.”

4 “Nasezeranye isezerano n'uwo natoranije, Narahiye Dawidi umugaragu wanjye

5 Nti ‘Nzashimangira urubyaro rwawe iteka, Intebe yawe y'ubwami nzayikomeza, Ukageza ibihe byose.’ ” Sela.

6 Uwiteka, ijuru rizashima ibitangaza byawe, Umurava wawe uzashimirwa mu iteraniro ry'abera.

7 Ni nde wo mu ijuru wagereranywa n'Uwiteka? Ni nde wo mu bana b'Imana uhwanye n'Uwiteka?

8 Ni we Mana iteye ubwoba bwinshi mu rukiko rw'abera, Ni iyo gutinywa kurusha abayikikije bose.

9 Uwiteka, Mana Nyiringabo, Ni nde munyambaraga uhwanye nawe, Uwiteka? Umurava wawe urakugose impande zose.

10 Ni wowe utegeka kwihinduriza kw'inyanja, Iyo umuraba wayo uhagurutse urawutūrisha.

11 Ni wowe wamenaguye Rahabu imeze nk'uwishwe, Watatanishije ababisha bawe ukoboko kw'imbaraga zawe.

12 Ijuru ni iryawe, isi na yo ni iyawe, Isi n'ibiyuzuye ni wowe wabishimangiye.

13 Ikasikazi n'ikusi ni wowe waharemye, I Taboru n'i Herumoni hishimira izina ryawe.

14 Ufite ukuboko kw'imbaraga, Ukuboko kwawe kurakomeye, Ukuboko kwawe kw'iburyo gushyizwe hejuru.

15 Gukiranuka no guca imanza zitabera ni imfatiro z'intebe yawe, Imbabazi n'umurava birakubanziriza.

16 Hahirwa ishyanga rizi ijwi ry'impundu, Uwiteka, rigendera mu mucyo wo mu maso hawe.

17 Bishimira izina ryawe umunsi ukīra, Kandi gukiranuka kwawe ni ko kubashyirisha hejuru.

18 Kuko uri icyubahiro cy'imbaraga zabo, Imbabazi zawe ni zo zizashyirisha hejuru ihembe ryacu.

19 Kuko ingabo idukingira ari Uwiteka, Umwami wacu ari Uwera wa Isirayeli.

20 Cya gihe wabwiriye abakunzi bawe mu byo beretswe uti “Mpaye umunyambaraga gufasha kwanjye, Nshyize hejuru uwatoranijwe mu bantu.

21 Mbonye Dawidi umugaragu wanjye, Musīze amavuta yanjye yera.

22 Ikiganza cyanjye kizajya kibana na we, Ukuboko kwanjye kuzamukomeza.

23 Umwanzi we ntazamutungura, Kandi umunyabyaha ntazamugirira nabi.

24 Nanjye nzakubita ababisha be bagwe imbere ye, Nzakubita abamwanga.

25 Ariko umurava wanjye n'imbabazi zanjye bizabana na we, Kandi izina ryanjye rizashyirisha hejuru ihembe rye.

26 Nzashyira inyanja mu ntoki ze, N'inzūzi mu kuboko kwe kw'iburyo.

27 Azantakira ati ‘Ni wowe Data, Imana yanjye, Igitare cy'agakiza kanjye.’

28 Kandi nzamuhindura impfura yanjye, Asumbe abandi bami bo mu isi.

29 Nzamubikira imbabazi zanjye iteka ryose, Isezerano ryanjye rizakomera kuri we.

30 Kandi nzaramisha urubyaro rwe iteka ryose, Nzaramisha intebe ye y'ubwami nk'iminsi y'ijuru.

31 “Niba abana be bazareka amategeko yanjye, Ntibagendere mu byo nategetse,

32 Niba bazaca ku mateka yanjye, Ntibitondere amategeko yanjye,

33 Ni bwo nzahōrēsha ibicumuro byabo inkoni, No gukiranirwa kwabo nzaguhōrēsha kubakubita.

34 Ariko sinzamukuraho rwose imbabazi zanjye, Sinzivuguruza umurava wanjye.

35 Sinzica isezerano ryanjye, Sinzahindura ijambo ryavuye mu kanwa kanjye.

36 “Igihe kimwe narahiye kwera kwanjye, Sinzabeshya Dawidi.

37 Urubyaro rwe ruzarama iteka, Intebe ye y'ubwami izarama nk'izuba imbere yanjye.

38 Izakomezwa iteka ryose nk'ukwezi, Mu ijuru hariho ubihamya wo kwizerwa.” Sela.

39 Ariko ubwawe wataye kure uwo wasīze uramureka, Wamugiriye umujinya.

40 Wanze urunuka isezerano ry'umugaragu wawe, Wahumanishije ikamba rye kurijugunya hasi.

41 Wagushije inkike ze zose, Washenye ibihome bye.

42 Abahisi bose baramunyaga, Abaye igitutsi ku baturanyi be.

43 Washyize hejuru ukuboko kw'iburyo kw'ababisha be, Wishimishije abanzi be bose.

44 Ni koko usubiza inyuma ubugi bw'inkota ye, Kandi ntiwamuhaye guhagarara ashikamye mu ntambara.

45 Wamazeho ubwiza bwe, Wajugunye intebe ye y'ubwami hasi

46 Wagabanije iminsi y'ubusore bwe, Wamwambitse isoni. Sela.

47 Uwiteka, uzageza he kwihisha iteka? Umujinya wawe uzageza he kwaka nk'umuriro?

48 Ibuka ko ndi uw'igihe gito, Erega abana b'abantu bose wabaremeye ubusa!

49 Ni nde uzarama ntapfe, Agakiza ubugingo bwe ukuboko kw'ikuzimu? Sela.

50 Mwami, imbabazi zawe za kera ziri he, Warahiye Dawidi ku bw'umurava wawe?

51 Mwami, ibuka ibitutsi batuka abagaragu bawe, Uko niyumanganya mu mutima iby'amahanga yose uko ari menshi.

52 Uwiteka, ibuka ibitutsi by'abanzi bawe, Batutse intambwe z'uwo wasīze.

53 Uwiteka ahimbazwe iteka ryose. Amen kandi Amen.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan