Zaburi 88 - Bibiliya Yera1 Iyi ndirimbo ni Zaburi ya bene Kōra, yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Mahalati Leyanoti.” Ni indirimbo yahimbishijwe ubwenge ya Hemani Umwezerahi. 2 Uwiteka, Mana y'agakiza kanjye, Ntakira imbere yawe ku manywa na nijoro. 3 Gusenga kwanjye kwinjire imbere yawe, Utegere ugutwi gutaka kwanjye, 4 Kuko umutima wanjye wuzuye imibabaro, Kandi ubugingo bwanjye bwegereye ikuzimu. 5 Bambarana n'abamanuka bajya muri rwa rwobo, Meze nk'udafite gitabara. 6 Nasizwe mu bapfuye, Meze nk'abishwe baryama mu gituro, Abo utacyibuka ukundi, Kandi batandukanye n'ukuboko kwawe. 7 Wanshyize mu rwobo rwo hasi, Ahantu h'umwijima h'ikuzimu. 8 Umujinya wawe uranshikamiye, Kandi wambabarishije umuraba wawe wose. Sela. 9 Wantandukanije n'abamenyi banjye ubanshyira kure, Wangize uwo banga urunuka, Ndakingiranywe simbasha gusohoka. 10 Mu maso hanjye hananurwa n'umubabaro. Uwiteka, njya ngutakira uko bukeye, Nkakuramburira amaboko. 11 Mbese uzereka abapfuye ibitangaza? Ibicucu bizazuka bigushime? Sela. 12 Imbabazi zawe zizavugirwa ikuzimu? Cyangwa se umurava wawe uzavugirwa mu irimbukiro? 13 Ibitangaza byawe bizamenyekanira mu mwijima? Gukiranuka kwawe kuzamenyekanira mu gihugu cyibagiza? 14 Ariko Uwiteka ni wowe ntakira, Kandi mu gitondo gusenga kwanjye kuzajya kugusanganira. 15 Uwiteka, ni iki gituma uta ubugingo bwanjye? Ni iki gituma umpisha mu maso hawe? 16 Nahereye mu buto mbabazwa ndwana n'umutima, Ngitewe n'ibiteye ubwoba byawe mpagarika umutima. 17 Umujinya wawe w'inkazi urandengeye, Ibiteye ubwoba byawe biratsembye. 18 Byangose nk'amazi umunsi urīra, Byanzengurukiye byose icyarimwe. 19 Abakunzi banjye n'incuti zanjye wabatadukanirije kure yanjye, Abamenyi banjye bagiye mu mwijima. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda