Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 86 - Bibiliya Yera

1 Gusenga kwa Dawidi. Uwiteka, ntegera ugutwi unsubirize, Kuko ndi umunyamubabaro n'umukene.

2 Rindira umutima wanjye kuko ndi umukunzi wawe, Mana yanjye, kiza umugaragu wawe ukwiringira.

3 Mwami, mbabaririra, Kuko ari wowe ntakira umunsi ukīra.

4 Wishimishiriza umutima w'umugaragu wawe, Kuko ari wowe Mwami ncururira umutima.

5 Kuko wowe Mwami uri mwiza, witeguye kubabarira, Kandi wuzuye imbabazi ku bakwambaza bose.

6 Uwiteka, tegera ugutwi gusenga kwanjye, Tyariza ugutwi ijwi ryo kwinginga kwanjye.

7 Ku munsi w'amakuba yanjye no ku w'ibyago byanjye nzakwambaza, Kuko uzansubiza.

8 Mwami, mu bigirwamana nta gihwanye nawe, Kandi nta mirimo ihwanye n'iyawe.

9 Mwami, amahanga yose waremye azaza, Akwikubite imbere akuramye, Kandi bazahimbaza izina ryawe.

10 Kuko ukomeye kandi ukora ibitangaza, Ni wowe Mana wenyine.

11 Uwiteka, ujye unyigisha inzira yawe, Nanjye nzajya ngendera mu murava wawe. Teraniriza hamwe ibiri mu mutima wanjye, Ngo wubahe izina ryawe.

12 Mwami Mana yanjye, nzagushimisha umutima wanjye wose, Nzahimbaza izina ryawe iteka ryose.

13 Kuko imbabazi ungirira ari nyinshi, Kandi wakijije ubugingo bwanjye, Ntibwajya ikuzimu ko hasi.

14 Mana, abibone bampagurukiye, Iteraniro ry'abanyarugomo ryashatse ubugingo bwanjye, Batagushyize imbere yabo.

15 Ariko wowe Mwami, Uri Imana y'ibambe n'imbabazi, Itinda kurakara, Ifite kugira neza kwinshi n'umurava mwinshi.

16 Unkebuke umbabarire, Uhe umugaragu wawe imbaraga zawe, Ukize umwana w'umuja wawe.

17 Unyereke ikimenyetso cy'ibyiza, Kugira ngo abanyanga bakirebe bamware, Kuko wowe Uwiteka, untabaye ukamara umubabaro.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan