Zaburi 85 - Bibiliya Yera1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni Zaburi ya bene Kōra. 2 Uwiteka, wagiriye igihugu cyawe imbabazi; Wagaruye Abayakobo bajyanywe ho iminyago. 3 Wababariye gukiranirwa k'ubwoko bwawe, Watwikiriye ibyaha byabo byose. Sela. 4 Wakuyeho umujinya wawe wose, Waretse uburakari bwawe bukaze urabworoshya. 5 Mana y'agakiza kacu utwigarurire, Kandi ushire umujinya wawe utugirira. 6 Uzaturakarira iteka? Uzakomeza uburakari bwawe ibihe byose? 7 Ntuzagaruka ubwawe ngo utuzure, Kugira ngo ubwoko bwawe bukwishimire? 8 Uwiteka, utwereke imbabazi zawe, Uduhe agakiza kawe. 9 Reka numve ibyo Imana Uwiteka izavuga, Kuko izabwira ubwoko bwayo n'abakunzi bayo amahoro, Ariko be kugarukira ubupfu. 10 Ni ukuri agakiza kayo kari bugufi bw'abayubaha, Kugira ngo ubwiza bwayo bube mu gihugu cyacu. 11 Imbabazi n'umurava birahuye, Gukiranuka n'amahoro birahoberanye. 12 Umurava umeze mu butaka, Gukiranuka kurebye mu isi kuri mu ijuru. 13 Kandi Uwiteka azatanga ibyiza, Igihugu cyacu kizera umwero wacyo. 14 Gukiranuka kuzamubanziriza, Kandi kuzahindura intambwe ze inzira yanyurwamo. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda