Zaburi 84 - Bibiliya Yera1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Gititi”. Ni Zaburi ya bene Kōra. 2 Uwiteka Nyiringabo, Erega amahema yawe ni ay'igikundiro! 3 Umutima wanjye urifuza ibikari byawe, Ndetse biwutera kugwa isari. Umutima wanjye n'umubiri wanjye bivugiriza Imana ihoraho impundu. 4 Igishwi cyiboneye inzu, Intashya yiboneye icyari, Aho ishyira ibyana byayo. Ni ku bicaniro byawe Uwiteka Nyiringabo, Mwami wanjye, Mana yanjye. 5 Hahirwa ababa mu nzu yawe, Babasha kugushima ubudasiba. Sela. 6 Hahirwa umuntu ugufitemo imbaraga, Hahirwa abafite mu mitima inzira zijya i Siyoni. 7 Iyo banyuze mu gikombe cyitwa Baka bagihindura ahantu h'amasōko, Imvura y'umuhindo icyambika imigisha. 8 Bagenda bagwiza imbaraga, Umuntu wese wo muri bo aboneka mu maso y'Imana i Siyoni. 9 Uwiteka Mana Nyiringabo, umva gusenga kwanjye, Mana ya Yakobo, ntegera ugutwi. Sela. 10 Mana, ngabo idukingira reba, Witegereze mu maso h'uwo wasīze. 11 Kuko umunsi umwe mu bikari byawe uruta iyindi igihumbi ahandi, Nakunda guhagarara ku muryango w'inzu y'Imana yanjye, Bindutira kuba mu mahema y'abanyabyaha. 12 Kuko Uwiteka Imana ari izuba n'ingabo ikingira, Uwiteka azatanga ubuntu n'icyubahiro, Ntazagira ikintu cyiza yima abagenda batunganye. 13 Uwiteka Nyiringabo, Hahirwa umuntu ukwiringira. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda