Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 83 - Bibiliya Yera

1 Iyi ndirimbo ni Zaburi ya Asafu.

2 Mana, ntuceceke, Mana, ntuhore ntiwirengagize,

3 Kuko abanzi bawe bagira imidugararo, Abakwanga babyukije umutwe.

4 Bagambirira imigambi y'uburiganya ngo bagirire nabi ubwoko bwawe, Bagire inama abo urindira mu rwihisho.

5 Baravuze bati “Nimuze tubarimbure bataba ishyanga, Kugira ngo izina ry'Abisirayeli ritibukwa ukundi.”

6 Kuko bahuje umutima wo kujya inama, Ni wowe basezeraniye.

7 Ni bo banyamahema ba Edomu n'Abishimayeli, Kandi n'Abamowabu n'Abahagari,

8 N'Abagebalu n'Abamoni n'Abamaleki, N'Abafilisitiya n'abatuye i Tiro.

9 Abashuri na bo bafatanije na bo, Batabaye bene Loti. Sela.

10 Ubagirire nk'ibyo wagiriye Abamidiyani, Nk'ibyo wagiriye Sisera na Yabini ku mugezi Kishoni.

11 Barimbukiye Endoru, Bahindutse ifumbire ry'ubutaka.

12 Uhindure abatware babo nka Orebu na Zēbu, Imfura zabo zose uzihindure nka Zeba na Zalumuna,

13 Kuko zavuze ziti “Twiyendere Ubuturo bw'Imana.”

14 Mana yanjye, ubahindure nk'umukungugu ujyanwa na serwakira, Nk'umurama utumurwa n'umuyaga.

15 Nk'uko umuriro utwika ishyamba, Nk'uko ibirimi by'umuriro bitwika imisozi,

16 Abe ari ko ubahigisha umuyaga wawe, Ubateze ubwoba umuyaga wawe w'ishuheri.

17 Wuzuze mu maso habo ipfunwe ry'igisuzuguriro, Kugira ngo bashake izina ryawe, Uwiteka.

18 Bakorwe n'isoni batinye iteka ryose, Bamware barimbuke,

19 Kugira ngo bamenye yuko uwitwa UWITEKA, Ko ari wowe wenyine Usumbabyose utegeka isi yose.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan