Zaburi 82 - Bibiliya Yera1 Zaburi ya Asafu. Imana ihagarara mu iteraniro ryayo, Icira abigira “imana” urubanza iti 2 “Muzageza he guca imanza zibera, Zita ku cyubahiro cy'abanyabyaha? Sela. 3 Muce imanza zikwiriye uworoheje n'impfubyi, Muce imanza zirenganura umunyamubabaro n'umutindi. 4 Mutabare uworoheje n'umukene, Mubakize amaboko y'abanyabyaha. 5 “Abo mbwiye nta cyo bazi, nta cyo bamenya, Bagendagenda mu mwijima, Imfatiro zose z'isi ziranyeganyega. 6 Ni jye wababwiye nti ‘Muri imana, Mwese muri abana b'Isumbabyose.’ 7 Ariko muzapfa nk'abantu, Muzagwa nk'umwe mu bakomeye.” 8 Mana, haguruka ucire isi urubanza, Kuko uzagira amahanga yose umwandu wawe. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda